IGIHE

Abakinnyi bane bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Bwongereza

0 8-09-2019 - saa 14:55, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi bane barimo Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo na Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling Club bazaserukira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera muri Bwongereza mu mpera z’uku kwezi.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko u Rwanda ruzahagarirwa n’abakinnyi bane muri iyi Shampiyona y’Isi izabera mu Mujyi wa Yorkshire hagati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri 2019.

Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ni umwe muri aba bakinnyi bazakina iyi Shampiyona y’Isi ndetse ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Uyu musore w’imyaka 21 ni we munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda, ubwo yari ku gipimo cya 2.2 mu mwaka ushize.

Mugisha Moïse uherutse guhesha u Rwanda Umudari w’Umulinga mu mikino nyafurika ya All-African Games yabereye muri Maroc ndetse akaba yaranatwaye agace ka ‘Rwamagana Circuit’ muri Rwanda Cycling Cup 2019, na we azakina mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 kimwe na bazine we.

Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy na Habimana Jean Eric wa Skol Fly Cycling Club umaze iminsi akorera imyitozo mu ishuri rya UCI mu Busuwisi, bombi bazakina mu cyiciro cy’ingimbi.

Habimana Jean Eric aheruka kwegukana isiganwa ryabereye i Kigali muri Kamena, ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.

Uhiriwe Byiza Renus na we yamaze ibyumweru bitatu yitoreza mu kigo cy’imyitozo cy’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi “UCI Centre’’ kiri mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Yagiyeyo muri Gicurasi uyu mwaka.

Muri buri cyiciro, abakinnyi bazakina basiganwa n’ibihe buri umwe ku giti cye (Individual Time Trial) ndetse banakine amasiganwa yo mu muhanda (Road Race).

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 ni umwe mu bakinnyi bane bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Bwongereza mu mpera z'uku kwezi
Mugisha Moise uherutse kwegukana Umudali wa Bronze muri All-African Games na we azakina mu baterengeje imyaka 23
Habimana Jean Eric umaze iminsi yitoreza mu kigo cya UCI mu Busuwisi azakina mu cyiciro cy'ingimbi
Uhiriwe Byiza Renus watwaye shampiyona y'u Rwanda ya ITT mu ngimbi mu mwaka ushize, na we azitabira Shampiyona y'Isi mu Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza