IGIHE

Kicukiro: Umugabo bikekwa ko yari yasinze, yaryamiye uruhinja rwe rurapfa

1 16-05-2019 - saa 15:17, Thamimu Hakizimana

Habineza Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro yanyweye inzoga arasinda atashye aryamira uruhinja rwe rw’umukobwa rw’amezi atatu biruviramo rupfa.

Ibi byabaye ahagana saa kumi z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kane. Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu mugabo yakomangaga ku rugi rw’inzu ye mu rucyerera umugore akamukingurira agahita ajya kuryama ariko kuko bikekwa ko yari yasinze ahita aryamira uruhinja.

Ibi bikimara kuba umugore nawe bahise bihutira kugeza urwo ruhinja kwa muganga ariko k’ubw’amahirwe make rupfira mu nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gikondo, Mapambano Feston, yemereye IGIHE iby’aya makuru n’urupfu rw’uru ruhinja.

Ati “Nibyo amakuru twayamenye saa kumi za mugitondo tuyabwiwe n’abo dukorana bashinzwe umutekano, ngo yatashye yanyoye ajyenda ajya kuryama agwira akana bakajyanye kwa muganga kagerayo kapfuye.”

Yongeyeho ko uyu mugore uyu ari umwana wa Gatanu bari babyaranye ndetse nta n’ikibazo cy’amakimbirane bari basanzwe bafitanye.

Yongeyeho ko uyu mugabo Habineza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kandi iperereza ryatangiye gukorwa ndetse umurambo w’uru ruhinja uri ku bitaro bya Kacyiru.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Celestin 2019-05-16 09:40:27

Guhekurwa n’ubusinzi kweri? naziveho rwose

Kwamamaza