IGIHE

Impamvu zateye ikirere cyo mu mpera z’Isi guhindura amabara bigashobera benshi

0 13-05-2024 - saa 21:59, Igizeneza Jean Désiré

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje abaturage bo mu gice cy’Amajyaruguru y’Isi babonye ibyo bise ibitangaza aho ikirere cyaho cyagaragaye mu mabara atandukanye atari ubururu cyangwa umweru nk’uko gisazwe kigaragara.

Abo mu bice bya Alabama, California, Florida na za Texas, Michighan n’ahandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifashishaga amatelefone yabo bagaragaza mu mafoto ibyo bintu bidasanzwe cyane ko byaherukaga mu 2003 biboneye.

Uretse abo bo hakurya y’Inyanja ya Atrantique, abandi bo mu bihugu bya kure nk’u Burisiya, ibihugu bya Scandinavie ni ukuvuga Finlande na za Darmark, u Burayi bwo Hagati n’u Bwongereza na bo babonye ayo ibyo byiza.

Amabara yagaragaraga amyasa cyane, arimo ubururu, icyatsi, umutuku, iroza, mauve n’andi ku buryo wabonaga abantu bishimye nyamara badasobanukiwe neza icyabiteye.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, inyanja n’inkombe cya National Oceanic and Atmospheric Administration cyo muri Amerika kigaragaza ko ibi bintu byatewe n’icyitwa ‘Solar Storms’.

Ibi bibaho iyo twakwita nk’ibisimu (sun spots) byo ku Izuba biba bifite umurambararo uruta uw’Isi nk’inshuro 17 birekura imirasire yuzuyemo n’amashanyarazi n’ibindi bijya gusa nk’ibicu ariko na byo birimo ayo mashanyarazi bikiroha ku Isi.

Kubera ko Isi izerengurutswe na rukuruzi, iyo mirasire isa n’iyikubise muri za ngufu za rukuruzi, bikabyara icyitwa ‘geomagnetic storm’ ha handi bitera icyo twakwita nk’imihengeri yo mu mazi, bikaba ibibazo kuko ingufu z’ubwoko bitandukanye ziba zihuye.

Ibi ubyumve nk’uburyo utereye ikibuye gipima za toni mu nyanja, kwa kundi amazi aba yiterera hejuru, hasi, hirya hino, mu mpande n’ibindi ni na ko bigenda iyo ya mirasire yikubise muri za rukuruzi zizengurutse Isi bimera.

Kubera ko rukuruzi ziba zishinzwe kurinda ko iyo mirasire idasanzwe yakwangiriza abantu n’ibindi bintu, zihita ziyihindurira icyerekezo, kugira ngo hirindwe za ngaruka.

Kuri iyi nshuro na ya mirasire idasanzwe iyo igeze ku Isi, izi rukuruzi zihita ziziyobora ku mpera z’Isi (poles) mu majyepfo no mu majyatuguru.

Nyuma izo ngufu n’ibizigize bijya mu gice cy’Isi kigizwe n’imyuka itandukanye nko muri metero 800 uvuye ku butaka.

Izo ngufu zihura n’ibigize iyo myuka (atoms and particles) itandukanye nka oxygène, azote n’indi bigatuma habaho izindi ngufu zisumbuye kuko ziba zahuye n’iyo myuka.

Hanyuma ibigize iyo myuka byatuza, imyuka igatangira kurekura za ngufu mu buryo bw’urumuri ruri mu mabara atandukanye abo muri biriya bice babonye bagatungurwa.

Amabara menshi abaho bijyanye n’imyuka yahuye na za ngufu z’Izuba zoherejwe na za rukuruzi aho nk’icyatsi n’umutuku aba yaturutse kuri oxygène, ubururu na mauve akava kuri azote n’ibindi.

Ibi bisobanuye ko aya mabara ari ingaruka z’imirasire y’Izuba iba ayahuye n’izo ngufu z’Isi ndetse n’igice cy’Isi kigizwe n’urusobe rw’imyuka itandukanye.

Iyo iyo mirasire ari mito ni ha handi ubona amabara atandukanye, bisa neza mu kirere, mu gihe yaba minini ari na ko ingufu ziba ari nyinshi, bigateza iyangirikira ry’ibikoresho byinshi cyane cyane bikoresha amashayarazi.

Uretse ibyo imirasire migari ishobora guteza ibibazo bindi birimo kudakora neza kwa za satellite na signale za radio zifasha mu itumanaho, n’imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi.

Ingaruka ziterwa n’ibyo bintu zishobora kuba mbi bitewe n’ingano y’ingufu zarekuwe n’Izuba.

Ikihe kinini iyo zarekurwaga zahushaga Isi ariko NOAA yavuze ko kuri iyi nshuro iyo mirasire yahamije uyu mubumbe dutuyeho ndetse abakozi b’iki kigo bagatangaza ko

Abahanga mu iteganyagihe n’abahanga mu bumenyi bw’Isi batangaje ko bari gukora uko bashoboye ngo ingaruka mbi zibe zagabaywa.
Ubwo bene iri sanganya ryabaga mu myaka 21 ishinze yangirije za transformateurs zo muri Afurika y’Epfo n’ibikorwaremezo by’umuriro muri Suède.

I Michigan muri Amerika ni uko hari hameze
Iyi foto yafatiwe i Brandenburg mu Budage
Ni amabara aba aryoheye ijisho kuyareba
Ni imirasire iba irimo amashanyarazi ku buryo iyo ibaye migari mu murambararo iteza ibibazo
Bitewe n'imyuka izi ngufu z'izuba zahuye nayo ikirere cyazaga mu mabara atandukanye
Imirasire bi uko iba yaje ku Isi imeze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza