IGIHE

Iyoherezwa ry’icyogajuru Starliner cya Boeing ryasubitswe habura amasaha abiri

0 7-05-2024 - saa 09:35, Mugisha Christian

Mu 2010 nibwo Boeing na NASA byatangije umushinga wa Starliner. Intego yawo y’ibanze yari kubaka ibyogajuru byo kujya bitwara abahanga mu by’insanzure, kuri sitasiyo mpuzamahanga iri mu Isanzure, izwi nka International Space Station [ISS].

Byari biteganjiwe ko byibuze mu 2020 aribwo icyogajuru cya mbere cyagombaga kogoga isanzure, ariko bigenda bisubikwa inshuro nyinshi cyane kubera ibibazo bya tekinike.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangajwe ko noneho icya mbere kizoherezwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri saa 04:34, ariko bitunguranye habura gusa amasaha abiri ngo gihaguruke gahunda ihita isubikwa ngo kubera ibibazo by’umutekano wacyo n’ababa bakirimo nk’uko byatangajwe na NASA.

Butch Wilmore na Suni Williams, abahanga mu by’isanzure bagombaga kujyana nacyo bari biteguye banageze muri iki cyogajuru, nyuma bahita batangarizwa ko uburyo bwo kuboherereza umwuka wo guhumeka bwari bufite ikibazo.

Boeing mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru ariwo munsi wa vuba iyoherezwa ry’iki cyogajuru rishobora kongera gusubukurwa.

Biracyari inzozi kuri Boeing, kohereza ibyogajuru mu isanzure kuri sitasiyo ya ISS, mu gihe Sosiyete ya Elon Musk yo imaze kubimenyera kuko icya mbere cyayo cyoherejweyo mu 2020.

Mu 2015 nibwo hari hateganyijwe igerageza ry’icyogajuru cya mbere kitagira abahanga mu by’isanzure bazakigendamo ariko kubera ibibazo binyuranye byigizwa inyuma mu 2019.

Icyo gihe nabwo cyaroherejwe habaho ibibazo mu ikoranabuhanga ryacyo bituma moteri zacyo zihindura imikorere ari nako zikoresha amavuta menshi cyane, birangira iki cyogajuru kitageze kuri ISS nk’uko byari byitezwe.

Mu 2021 nibwo hemejwe ko hakorwa irindi gerageza ariko nanone byegezwa inyuma mu 2022, noneho icyogajuru kigerayo amahoro ariko havugwa ko mu isuzuma ryabaye hagaragaye ko zimwe muri moteri zacyo zitakoraga neza n’uburyo bwo gutuma gihorana ubushyuhe bwo ku rugero ruringaniye nabwo bugaragaramo ibibazo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 17-04-2024
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza