IGIHE

Amafoto mashya yerekanye umubumbe wa Mars mu isura itari izwi

2 21-09-2019 - saa 11:24, Umwali Zhuri

Amashusho yafashwe n’Icyogajuru ExoMars cy’Ikigo cy’u Burayi mu by’Isanzure n’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’Isanzure, Roscosmos, yerekanye ibintu bitari byarigeze bigaragara mu miterere y’umubumbe wa Mars.

Abashakashatsi mu by’isanzure bamaze imyaka n’imyaniko bashaka kumenya niba ku mubumbe wa Mars ubuzima bushoboka. Mars ni umwe mu mibumbe igize isanzure bakunze kwita Utukura (Red Planet), ariko ufite ubushyuhe buri munsi ya Dogere 143 (-143 oC), mu gihe iyo hari ubushyuhe bwinshi buba buri kuri dogere 35 (35oC).

Ubushakashatsi bwakunze kugaragaza ko kuri uyu mubumbe hari byinshi biboneka ku Isi dutuye kuko hari amazi, abantu bashobora kuhahinga, haba umwuka ndetse hashobora no kuboneka ibintu byakwifashishwa mu bwubatsi.

Igitekerezo cyo gutura kuri Mars cyatangiye gusohoka mu nyandiko z’abahanga b’Abanyamerika mu myaka ya 1950, zagaragazaga uyu mubumbe nk’ufite imigenda myiza y’amazi, ibimera n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Amashusho yafashwe na ExoMars yagaragaje ibintu abahanga batari barigeze babona. Muri Werurwe 2016 nibwo ExoMars yoherejwe mu isanzure kugira ngo hakomeze gukorwa ubushakashatsi, mu gihe Isi ikomeje kugarizwa n’ibyorezo abantu babe ariho bazajya gutura.

Aya mafoto yagaragaje ko kuri Mars ubutaka budahehereye, hari umukungugu ndetse ko hari igice kidashobora kumeraho igihingwa na kimwe, gusa ariko anagaragaza ikindi gice cy’uyu mubumbe mu buryo butandukanye n’ubu bwa mbere.

Aya mashusho yafashwe muri iki cyumweru hifashishijwe camera zifite ubushobozi buhambaye bwo kugaragaza akantu ku kandi [CaSSIS], ziri kuri ExoMars, zigaragaza igisa n’agasongero k’umucanga ukonje cyane mu gice cy’Amajyaruguru ya Mars.

Nkuko Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure cyabisobanuye, utu dusozi duto tw’umucanga tugaragara kuri Mars mu ishusho imeze nk’iy’utugaragara ku Isi, yerekana ko aho icyerekezo cy’umuyaga kuri uyu mubumbe kiba kigana.

Aba bahanga bakomeje kwiga kuri utu dusozi bifashishije ibimenyetso bapimiye muri laboratwari, bareba uburyo twagiye dukura.

Ngo mu gihe cy’itumba mu bice by’amajyaruguru cyangwa amajyepfo, imyuka ya dioxyde de carbone yihuriza hamwe ikibumba igahinduka nk’urubura nyuma ikaza kuyonga bigeze mu muhindo.

Mu gace karimo utwo dusozi, iyo umuhindo ugeze dutangira gushwanyuka uhereye hasi, tukavamo gas hagati y’urubura n’umusenyi. Mu gihe urubura ruba ruri gushwanyagurika, iyo gas isohoka aba ari mbi cyane kandi iba yifitemo umusenyi.

Ifoto yafashwe na ExoMars muri iki cyumweru yagaragaje agace gafite ubutaka budahehereye kuri Mars
Amafoto yagaragaje ko kuri Mars hari udusozi tw'urubura dufite kilometero 67 z'umurambararo, biragara ko twabayeho mu myaka ibihumbi ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mr RWEMA Diogene Gold 2019-09-22 00:07:51

Iyo nkuru ni nziza cyane ndayishimiye kandi mbasaba ko mwakomeza kudukurikiranira ibindi bijyanye n’ubwo bushakashatsi bukorwa n’icyo kigo kijyanye n’ubumenyi bw’isanzure kandi nkanashimira abanyaburayi kuko byibura hari intambwe bagaragaje mu gukuraho urujijo ku bijyanye n’umubumbe wa Mars.

2
Dave 2019-09-21 14:24:36

Imana yaremeye abantu gutura ku isi gusa,ubwo rero sinzi icyo abahanga bashaka.gusa ntacyo bazageraho

Kwamamaza