IGIHE

Telefoni za mbere zakorewe mu Rwanda zamuritswe i Paris

9 17-05-2019 - saa 17:48, Umwali Zhuri

Telefoni za mbere zigezweho ‘Smartphone’, zakorewe mu Rwanda n’Ikigo Mara Corporation Ltd, zamuritswe i Paris mu gikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology (VivaTech).

VivaTech ihuriza hamwe ibigo bikora ishoramari mu ikoranabuhanga, yaba ibito, ibimaze gushinga imizi n’abayobozi batandukanye, baganira ku guhanga udushya n’ahazaza h’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi.

Ni igikorwa ngarukamwaka kigizwe n’inama zinyuranye ndetse n’imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga, kiri kubera mu Mujyi wa Paris kuva ku wa 16-18 Gicurasi.

Telefoni za mbere Mara Corporation yakoreye mu Rwanda zizwi nka ‘Mara Phones’, niho zamurikiwe. Zirimo Mara Z ifite ikoranabuhanga rishobora kumenya isura ya nyirayo ikazagurishwa ibihumbi 180 Frw naho Mara X ikazagurishwa ibihumbi 125 Frw.

Umuyobozi wa Mara Corporation Ltd, Ashish Thakkar, yatangaje ko izo telefoni zinafite ikoranabuhanga rigezweho kandi zujuje ubuziranenge, zikaba ari ikirango cya Afurika.

Ati “Koreya ifite Samsung, u Bushinwa bufite Huawei na Xiaomi, ubu Afurika nayo ifite Mara. Iki ni igihe cya Afurika cyo kutaba abagura iby’abandi ahubwo natwe tukabikora. Dufite ubumenyi, dufite ubushobozi, dufite icyerekezo.”

Ku nshuro ya mbere Mara Corporation ikaba yarashyize ahagaragara telefoni zigezweho za Mara X na Mara Z, ku wa 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana. Iki kigo cyavugaga ko iza mbere zizagurishwa uyu mwaka, nyuma yo gufungura inganda i Durban muri Afurika y’Epfo no mu Rwanda.

Izi telefoni zombi [Mara X na Mara Z], zikoresha ikoranabuhanga rigezweho rya Android kuko zirimo Android Oreo (8.1 kuri X na 8.0 kuri Z) ndetse zifite ikoranabuhanga rizifasha gufungurwa n’igikumwe cya nyirayo.

Mara X ari nayo ihendutse ifite application nka YouTube Go, Gmail Go, Google Go, Maps Go. Ifite Android Oreo Go, iyifasha gukora neza kandi yihuta. Amashusho yayo kandi agaragara neza ku kigero cya 5.7" HD+.

Ijyamo umuriro vuba ndetse umaramo igihe kuko ifite batiri ya 3500 mAh ishobora gukoreshwa mu gihe cy’amasaha 43 ariko bitewe n’ibyo umuntu ari gukora.

Ifite camera ebyiri; imwe ya megapixel 13 n’indi ya Megapixel 5 ya Selfie, ikoranabuhanga ryo kuyifunguza igikumwe ‘finger print’, ikirahuri kidakobagurika cyangwa ngo gipfe kumeneka n’ibindi.

Mara Z yo ifite umwihariko wo kuba ikoranye ikoranabuhanga ryo kumenya isura ya nyirayo y’umuntu ndetse no gufunguzwa igikumwe.

Kuri uyu wa Kane, ikigo Wari cyo muri Senegal na Mara Phone byasinye amasezerano y’ubufatanye azatuma abakoresha izi telefoni babasha kubona serivisi z’imari n’iz’ubucuruzi za Wari.

Iyi smartphone yakorewe i Kigali mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Mara Phones zirangwa n'ishusho imeze nk'umutwe w'intare
Izi telefoni zikoranye ikoranabuhanga rigezweho rizibashisha kudapfa kwangirika ikirahure
Batiri zazo zishobora kumara amasaha 43 zitarashiramo umuriro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
RPRC 2019-06-09 05:21:25

WOWE UYISHAKA HAMAGARA 252502525 IS MARA LANDLINE

2
Daga 2019-05-18 12:28:19

Ibi ni byiza cyane nge ndabona u Rwanda ruzaba hub yibintu byinshi muri africa ...dukomeze gutahiriza umugoZi Umwe kandi twunva ko nibitagenda neza bizagemda neza thanks to HE ari gukora akazi pe kadasanzwe

3
HITAYEZU 2019-05-18 05:26:20

zateranirijwe mu rwanda. kuko ntanganda zishongesha matieres premireres tugira.

4
Muvala Valens 2019-05-18 04:32:13

Uyo terefone ndayishaka kuyigura nayisanga he? Murakoze

5
Buvunderi 2019-05-18 04:29:49

Kuba ari MADE IN RWANDA wamugani ntabwo ari byo, urabakosoye ni ASSEMBLED IN RWANDA. Gusa assembling nayo ni intambwe, ntabwo twayigaya, hariho abazahabonera akazi ()

6
Alli 2019-05-18 02:14:26

Ni byiza ko telefoni (Smartphone) ziri gukorerwa hano iwacu mu rwa Gasabo gusa ndi kubona nkatwe abaturage ntacyo buzadufasha cyane kuko zihenze bigasa nkaho ntacyo bihinduye ku byari bisanzwe bihari.

7
ntare rwamigereka 2019-05-18 00:47:11

Iri jambo made in Rwanda ririmo urujijo ni ese ibi byitwa ko bikorerwa mu Rwanda ko mbona biba bihenze kurusha ibiva i bwotamasimbi?

ikindi mbona atari made in Rwanda ahubwo ni Assembled in Rwanda kuko ntiwambwira ko kugura igitambaro mu bushinwa ukagikoramo ishati cg i pantalo wahita uvuga ko iyo shati ari inkomoko y’u Rwanda.

8
KARIMA 2019-05-18 00:13:26

ko numva ari iza abahinde se ikindi ni iki?? ariko mwagiye mwandika ibintu mwabisesenguye neza. uwo muhinde si umunyarwanda

9
James coburn 2019-05-17 21:33:02

Urumva niko dushaka kubona Africa yacu itérer imbere. Iyo telephone niyaba igezwe ho nkizindi tuzayigirira publicité kandi tuyigurishe I bulaya

Kwamamaza