TECNO yazanye ‘SPARK2’ ifite camera ifata amafoto ari ku rwego rwo hejuru

8 13-06-2018 - saa 12:13, Mukaneza M.Ange

Nyuma ya ‘SPARK’ yakunzwe n’abatari bake kubera gukora ibintu byinshi bitandukanye icya rimwe kandi iri ku giciro kinogeye buri wese, Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile cyazanye ‘TECNO SPARK2’ ifite umwihariko wo gufata amafoto ari ku rwego rwo hejuru.

Iyi telefoni yashyizwe hanze n’iki kigo kimaze kwigarura isoko rya Afurika ndetse kikaba kitagaragaza gahunda yo gusubira inyuma, iza mu bwoko bw’uruhererekane rwa ‘TECNO SPARK’ yasohotse bwa mbere mu 2017.

Uretse kuba ifite ububasha bwo gukora ibintu byinshi kandi byisumbuye ugereranyije n’iyayibanjirije, TECNO SPARK2 yanazanye na porogaramu ya Android Oreo System ari nayo igezweho muri iki gihe.

TECNO Mobile yatangaje ko iyi telefoni yagenewe abakunda ibyiza kandi binogeye ijisho, abagize amahirwe yo gukoresha SPARK na SPARK Pro bo by’umwihariko bakaba bumva neza ubwiza bwayo cyane cyane iyo bigeze ku bijyanye no gufata amafoto n’amashusho.

Mu gihe TECNO SPARK/SPARK Plus zari zifite camera y’inyuma ifite MP 13, ituma zibasha gufata amafoto aho waba uri hose hatitawe ku rumuri ruhari, ndetse akaza agaragara neza ku kigero cya 12.5% ugereranyije n’izindi telefoni, TECNO SPARK2 yo yaje izanye undi mwihariko urimo no kuba ifite ikirahure (Screen) kingana na santimetero 40 n’uburebure bwa mm 5.7, butuma byoroha kuyifata mu kiganza.

Mu rwego rwo gutuma nyirayo abasha gufata amafoto akeye by’umwihariko ‘selfie’, SPARK2 ifite camera y’imbere ya MP8 ndetse n’urumuri (Flash) bituma ifoto umuntu yafashe iza isa neza kabone niyo haba hari umwijima.

Ugereranyije n’iyayibanjirije kandi SPARK2 yanongerewe ubushobozi mu bijyanye n’ibintu ishobora kubika, aho hari izifite RAM ya 1GB (ibika ibintu mu buryo budahoraho) na ROM ya 16 GB (ibika ibintu mu buryo bw’igihe kirekire), mu gihe izindi ushobora gusanga zifite RAM ya 2 GB na ROM ya 16GB.

Tecno Mobile kandi yagaragaje ko akandi gashya kazanye na SPARK2 ko ushobora gushyira no gukura urufunguzo rwawe muri telefoni ukoresheje isura (Face Unlock). Inafite kandi batiri ya 3500 mAH ku buryo ushobora kumara amasaha 11 uri kuyivugiraho na 20 igihe uyikoresheje bisanzwe.

SPARK2 ni imwe muri telefoni za TECNO zigezweho zifata amashusho meza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kenny 2018-06-27 00:06:03

Izo phone za tecno zijyazibana zikaba zamara nkumunsiwose zitarigukora

2
dear 2018-06-14 08:49:37

Ariko mwajya mwerura muvuga ko ari izabifite tukabimenya

3
Caty 2018-06-14 02:16:35

Nibazane irindi koranabuhanga bave mu bya camera.
Techno yirirwa irata za camera....Niyemere yerure ko ari uruganda rukora camera ibya telephone babivemo rero.

4
ndayiramije 2018-06-14 00:46:29

bashyireho n’agaciro kayo rwose

5
dear 2018-06-13 12:56:48

ibiciro by a spark2 biteye bite turi kure mutubwire kbs

6
NTAKIRUTIMANA Vincent 2018-06-13 09:43:30

Usivye samsang tuzi koTecno ishoboye nonese ko bavuga ngo igiciro cyoroheye buri wese bagiye batibwira n’igiciro igura.

7
Yeye 2018-06-13 07:17:07

Ese mwandusha ije igura angahe?

8
Beneyo aphrodis 2018-06-13 07:11:52

Nta gaciro ka telephone gahari

Kwamamaza