IGIHE

TECNO yahuje imbaraga na The Mane bitangiza irushanwa ryo guteza imbere abanyempano

0 29-04-2019 - saa 18:25, IGIHE

Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, gifatanyije n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane, bigiye gutangiza irushanwa rya “Spark Your Talent” rizatangirwamo igihembo cya miliyoni 1 Frw ku munyempano uzahiga abandi.

‘Spark your Talent’ igamije guteza imbere abanyempano bo mu byiciro birimo ubuhanzi, ubugeni, siporo n’ibindi. Izanamenyekanisha telefoni nshya, Tecno iheruka gushyira ku isoko ya TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zikoranye ikoranabuhanga mu gufata amashusho.

Iri rushanwa rizatangira ku wa 1 Gicurasi 2019, risozwe ku wa 29 Kamena 2019. Uzaryegukana azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, n’amasezerano y’umwaka yitabwaho na The Mane.

Inzu ya The Mane ihagarariwe na Baad Rama, ireberera inyungu abarimo Safi Madiba, Jay Polly, Marina na Queen Cha.

Umuyobozi ushinzwe kureberera Inyungu z’abahanzi muri The Mane, Rwema Denis, yabwiye IGIHE ko irushanwa ryateguwe rigamije kuzamura impano z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ni umushinga utazibanda ku muziki, kubyina, gusetsa gusa ahubwo uzagaragaza impano kurusha abandi, ni we tuzafasha. Turashaka kubaka uburyo buhoraho bwo kubyaza umusaruro no gufasha abanyempano.’’

‘Spark your Talent’ ntizita ku myaka y’abazayitabira kuko buri wese ashobora kugaragaza impano ye, nta nkomyi.

Yakomeje ati “Dukora ibijyanye n’ubujyanama mu muziki, niba uwatsinze akina ruhago tuzajya tumukurikirana, tumuhuze n’abantu babizobereyemo. Hari abo turi gukorana bazareba niba umuntu afite impano ikwiye guhembwa kandi bazayikurikirana.’’

Umuntu ushaka kwinjira mu irushanwa yifata amashusho y’amasegonda 30, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga za Tecno na The Mane yifashishije Hashtag #SparkYourTalent, #TecnoSpark #TheMane.

Amashusho azagaragaza gukundwa “Likes”, gushyiraho ibitekerezo byinshi “Comments” n’azasangizwa abantu benshi “Share’’, ba nyirayo bazaba bafite amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Biteganyijwe ko abanyempano 30 aribo bazatoranywa mu gihugu, bagakurwamo 10, bazagera ku munsi wa nyuma uzahuzwa n’igitaramo gikomeye cyo ku wa 29 Kamena 2019.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri TECNO, Edwin Vita, yavuze ko biteze kungukira byinshi mu irushanwa bahuriyeho na The Mane.

Ati “Ni irushanwa rigamije gufasha abafite impano bazitirwa no kubona ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo. Hari ibindi bihembo biteganyijwe ku bazagaragaza ubuhanga ndetse The Mane izabafasha haba mu gukora indirimbo bitewe n’icyo bashaka kugeraho.’’

TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zamuritswe ku isoko ry’u Rwanda ku wa 18 Mata 2019. TECNO Spark 3 Pro ifite camera y’imbere ya megapixels umunani, iriho na flash; ububiko bw’imbere bwa gigabytes 32; RAM ya GB2 na camera y’inyuma ifite megapixels 13.

TECNO Spark 3 yo camera y’imbere ifite ubushobozi bwa megapixels umunani n’iy’inyuma ya megapixels 13, ububiko bwa GB 16 na RAM ya GB2. Zombi zitindana umuriro, zikoresha android ya 9.0 izibashisha kwihuta kandi zigakorana n’ikoranabuhanga rya GPS, internet yihuta n’ibindi.

Telefoni za TECNO Spark 3 zifite camera ebyiri z’inyuma zirimo ifite megapixels 13 n’iy’ebyiri ziyifasha gufata amafoto atandukanye no mu bihe by’ijoro.

TECNO Spark 3 Pro igura 105 000 Frw mu gihe Spark 3 igura 98 000 Frw mu maduka yose mu gihugu, aho uyiguze ugahabwa amezi 13 yagira ikibazo bakagufasha.

Indi nkuru wasoma: Telefoni za TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto)

Umuyobozi ushinzwe kureberera Inyungu z'abahanzi muri The Mane, Rwema Denis, yasobanuye ko hari gahunda yo guteza imbere abanyempano mu byiciro bitandukanye
Iri rushanwa rizahemba miliyoni 1 Frw ku munyempano uzahiga abandi
Telefoni za TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro ubu ziraboneka hose mu maduka ya Tecno mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza