IGIHE

Smartphone za mbere zikorewe mu Rwanda zirashyirwa ku isoko muri Kamena 2019

4 23-04-2019 - saa 18:44, Evariste Nsengimana

Ikigo Mara Corporation Ltd kimenyerewe gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyatangaje ko muri Kamena uyu mwaka aribwo kizamurika telefone zigezweho za mbere gikoreye mu Rwanda.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo iki kigo cyatangaje ko imirimo yo gukorera telefoni zigezweho mu Rwanda izatangira muri uku kwezi [Mata 2019].

Umuyobozi wa Mara Corporation Ltd, Ashish Thakkar, yabwiye Rwanda Today ko izambere zizashyirwa ahabona muri Kanama, zikongera umubare w’abanyarwanda bazikoresha n’umuvuduko w’ikoranabuhanga.

Ati “Telefone ya mbere ikorewe mu Rwanda izamurikwa muri Kamena kandi turi kubishyiramo imbaraga.”

Yavuze ko bishimiye guhitamo gukorera mu Rwanda kandi ko bazakora telefone zigezweho zorohera buri wese, zujuje n’ubuziranenge.

Uru ruganda ruzatangirana telefoni zigezweho zirimo Mara Z ifite ikoranabuhanga rishobora kumenya isura ya nyirayo ikazagurishwa ibihumbi 180Frw naho Mara X ikazagurishwa ibihumbi 125Frw.

Thakkar yavuze ko izo telefoni zinafite ikoranabuhanga rizifasha gufungurwa n’igikumwe cya nyirayo n’ibindi.

Ubusanzwe u Rwanda ruri kwihuta mu ikoranabuhanga ryifashisha telefoni nko kohererezanya amafaranga no kwishyura zimwe muri serivisi za Leta zisabirwa ku rubuga Irembo n’ibindi.

Binyuze kuri uru rubuga, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imyaka 25 n’ikigo Rwanda Online yo kwihutisha no kongera serivisi za Leta zirutangirwaho kuri ubu zimaze kurenga 100.

Zimwe muri izo harimo icyemezo cy’amavuko, ubwisungane mu kwivuza, icyemezo cy’uko umuntu yafunzwe cyangwa atafunzwe n’izindi.

Umubare w’abakoresha telefoni ugenda wiyongera umunsi ku wundi gusa ikibazo kiracyari ikiguzi cyazo, ubumenyi bw’abanyarwanda mu kuzikoresha na internet itaragezwa hose mu gihugu.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, aheruka gutangaza ko Guverinoma irimo gukorana na Mara Corporation ku buryo telefoni zayo abantu bazajya bazishyura mu byiciro byibuza mu gihe cy’amezi 24.

Yavuze ko kugira uruganda rukora telefoni mu gihugu ari indi ntambwe yo kongera umubare w’abazikoresha.

Imibare ya RURA, igaragaza ko abaturarwanda bari bafite telefoni kugera muri Nzeri 2018 bageraga kuri 9 665 544 mu gihe abagerwaho na internet mu Ukwakira 2018 bari 47.7%.

Smartphone za mbere zikorewe mu Rwanda zirashyirwa ku isoko muri Kamena 2019

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Yembo 2019-04-24 08:38:59

nugukora assamblage ,guteranya nabyo n’intera ishimishije ariko nti turagera murwego rwo guhanga smart phone

2
kakai 2019-04-24 00:38:27

Nibyiza gukora imodoka volkswagon na telefone smart phone mbega weee

3
Rusumo 2019-04-23 20:53:00

Ni byiza cyane kuba twazana inganda zikora ibintu byiza.Ariko igikenewe cyane kugirango ishoramari rigende neza iwacu ni Imisoro iciriritse.Ubu imisoro yacu iri mu ihanitse cyane muri Africa.Ibi bituma abashoramari bahomba.
Icya kabirii inyungu zakwa ku nguzanyo.Banks zacu zisaba nka 10% y inyungu ku nguzanyo.Mu bindi bihugu duturanye usanga zitarenza 5% ndetse na 3% barayatanga.

4
nkurun,izA.josehp 2019-04-23 15:32:36

zizagurishirizwa.he he?

Kwamamaza