Samsung Galaxy S8 zatangiye kugaragaza ibibazo nyuma y’amezi atanu zigeze ku isoko

8 11-10-2017 - saa 16:17, Mfitumukiza Moïse

Abakoresha telefone za Samsung Galaxy S8, z’uruganda rw’abanya-Koreya y’Epfo, Samsung, batangiye kwinubira ko zifite ibibazo birimo kutakira ubutumwa bugufi, nyuma y’amezi atanu gusa zigeze ku isoko.

Iki kibazo cyibasiye abakoresha izi telefone muri Amerika, Canada, Australia, u Bufaransa n’u Bwongereza, aho ubutumwa bugufi butabasha kugera ku bo bwohererejwe ndetse n’uwohereje ubutumwa ntamenyeshwe ko butageze k’uwo abwoherereje.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu igenzura yakoze yasanze nibura ubutumwa bumwe muri butanu bwoherezwa butari kugera ku bo bugenewe batunze telefone zo muri ubu bwoko.

Iki kibazo kikaba cyatahuwe nyuma yo kujya himurwa simcard igashyirwa muri telefone y’ubundi bwoko ubutumwa bugahita bugaragara.

Abakoresha izi telefone bakomeje kwinubira imikorere mibi zitangiye kugaragaza nyamara zitaramara igihe kinini ku isoko dore ko zatangiye kugurishwa ku ya 21 Mata uyu mwaka.

Ibi bibazo by’imikorere mibi ya telefone nshya za Samsung bije bikurikira Samsung Galaxy Note 7 yari yarakozwe umwaka ushize ikaza kuvanwa ku isoko bitewe n’ikibazo cyo guturika batiri.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ubuyobozi bwa Sumsung butaragira icyo buvuga ku bibazo by’izi telephone cyangwa ngo bwizeze kubikemura.

Izi telefone zatangiye kugaragaza ibibazo nyuma y'igihe gito zigeze ku isoko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bitangimana Déogratias 2017-11-14 06:51:51

ni kuki zihenda ariko zigatangira kuzana ibibazo kwel???

2
Alex 2017-10-16 15:32:30

Ndumva Imeze nka note 4 mfite hano....msg ndayohereza gsa kubona delivery report ni inzozi yewe nta na setting yayo irimo.aba ba nyakorea bakora phone nziza pe gsa ntangazwa no kuba bananirwa nutuntu tworoshye nkatiriya.

3
nura 2017-10-12 05:17:23

nnikimwe na iphone8 ndetse na iphonex nazo zigisohoka ariko zikaba zaratangiye kugaragaza utubazo dutandukanye abahaha bigezweho mwitonde

4
jado 2017-10-12 04:26:15

Ahubwo iyanjye ndayikoresha intoki zikandya no Samsung galaxy j1. Mubwire imbamvu

5
Callisto 2017-10-12 03:48:20

Mukoreshe Tecno,itel cyangwa Infinix ni telephone nziza zikoranye ubuhanga pe.

6
Mbz 2017-10-12 02:25:39

Reka reka reka iyo ni apareil sha nuyi sebye

7
steve 2017-10-11 23:34:32

uhimye nde ?

8
Simon 2017-10-11 12:36:52

Mpise nyijugunya! Epfooo murutoki

Kwamamaza