IGIHE

Huawei igiye gushyira ku isoko telefoni nshya zidafite porogaramu za Google

0 29-08-2019 - saa 15:27, Ndayikunda Josué

Sosiyete yo mu Bushinwa ikomeye mu by’Itumanaho, Huawei, igiye gushyira ku isoko ubwoko bushya bwa telefoni zidafite porogaramu za Google zirimo Google Maps na YouTube.

Ni ku nshuro ya mbere Huawei igiye gushyira ku isoko telefoni nshya zitarimo porogaramu za Google nyuma yo gushyirirwaho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2019.

Izingiro nyamukuru ry’ikibazo cya Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho byayo mu kuneka ibihugu n’ibigo bitandukanye.

Mu gihe Isi ikataje na internet yihuta ya 5G, Huawei nk’ikigo cya mbere mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusakaza internet yari ku isonga mu kureba uko yabigeza ku isoko ku bwinshi ariko yahise itangira gukomwa mu nkokora.

Ku ikubitiro yahise yitambikwa na Amerika yabujije Sosiyete zitandukanye muri icyo gihugu gukoresha ibikoresho bitanga internet bya Huawei.

Huawei yamaganye ibirego ishinjwa na Amerika ivuga ko nta gikoresho cyayo na kimwe gishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu.

Google yafashe umwanzuro wo kwambura Huawei uburenganzira bwo gukoresha porogaramu zikoresha operating system (OS) za Android nyuma y’iteka rya Perezida Donald Trump rikumira ibikoresho by’iki kigo ku butaka bwa Amerika.

Google yemeje ko bitewe n’icyemezo cya Amerika cyo guhagarika imikoranire na Huawei, itazayemerera gukoresha porogaramu zayo.

Bisobanuye ko telefoni nshya za Huawei zitazaba zifite ububiko bwa porogaramu buzwi nka Google Play app store. Ibi bizatuma abakiliya batagera kuri porogaramu zigezweho nka Facebook, Twitter, YouTube n’izindi za Google zijyana na Gmail.

Abasesenguzi bagaragaza ko Huawei igiye kwinjira mu bihe bishobora kuyigora byo kugurisha telefoni zidafite porogaramu za Google.

BBC yanditse ko mu itangazo Huawei iherutse gusohora yavuze ko izakomeza gukoresha porogaramu za Android za Google mu gihe Amerika yaba iyemereye, ariko nibyanga ngo izakoresha uburyo bwayo bwa operating system yabo ya Harmony OS.

Harmony OS ishobora gukoreshwa mu gusimbura android muri telefoni zo mu bwoko bwa Mate 30 na Mate 30 Pro, Huawei iteganya gushyira ku isoko mu mpera z’umwaka.

Kugira ngo sosiyete y’itumanaho iyo ariyo yose ikoresha porogaramu za Google biyisaba gusinyana amasezerano ari nayo ayiha uburenganzira bwo gukoresha serivisi zayo.

Izindi nkuru wasoma:

-  Sobanukirwa ingaruka gukumira Huawei mu gukoresha serivisi za Google bizagira

-  Nyuma yo gukumirwa na Amerika, Huawei yasinyanye amasezerano akomeye n’u Burusiya

Huawei igiye gushyira ku isoko telefoni nshya zidafite porogaramu za Google
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza