WhatsApp yongeye kuva ku murongo biteza impagarara

9 18-05-2017 - saa 08:10, Bukuru JC

Urubuga rwa WhatsApp rukoreshwa mu kohererezanya ubutumwa hifashishijwe telefoni ngendanwa zigezweho rwongeye guhura n’ikibazo ruva ku murongo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo uru rubuga rukoreshwa n’abagera kuri miliyari ku Isi rwongeye guhura n’ikibazo cyo kwakira no kohereza ubutumwa, cyaherukaga mu byumweru bibiri bishize.

Abakoresha WhatsApp mu bihugu birimo Malaysia, Espagne, u Bwongereza, u Budage n’abatuye mu bindi bice by’i Burayi batangaje ko ikibazo cyo kohereza no kwakira ubutumwa cyatangiye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba.

Batangiye kubyijujutira ndetse bamwe bagaragaje ko bahise batangira gukoresha ubundi buryo bwo guhanahana amakuru.

WhatsApp yaguzwe n’Ikigo Facebook Inc mu 2014 kuri miliyari $19, ikunda guhura n’ikibazo cyo kuva ku murongo bya hato na hato, mu gihe ibigo batanga serivisi zimwe bidakunze kuvugwamo urunturuntu.

Urubuga rugenzura sosiyete zikora mu bijyanye no kohererezanya ubutumwa rwa Down Detector rwatangaje ko mu bagaragaje ikibazo, abagera kuri 56%, bari bafite icyo kutabona connection, n’aho abandi 32% ntibashoboraga kubona ubutumwa. Abagera ku 12 %, ni ukuvuga umuntu umwe mu icumi ntiyashoboye kwinjira muri iyi porogaramu.

WhatsApp si ubwa mbere ivuye ku murongo kuko no mu 2015, yahuye n’iki kibazo ubwo abayikoresha biteguraga kwinjira mu mwaka mushya wa 2016, ibintu byatumye itakarizwa icyizere.

WhatsApp yongeye kuva ku murongo ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu

Inkuru bifitanye isano: WhatsApp yasabye imbabazi nyuma y’amasaha menshi ivuye ku murongo ku Isi yose

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
? 2017-06-01 11:38:41

JYE NKUBU NKUMVA NGO IZO MBUGA ZOSE BAZIHAGARITSE WENDA KU ISI HABONEKA AGAHENGE

2
Emmanuel 2017-05-18 12:30:21

Ahubwo nubu ndabona itari gukora! sha!!!!!! Bakabije kutwigirizaho nkana!

3
Moses 2017-05-18 10:06:54

IMO iraza gusimbura WhatsApp kbs

baduhemukiye rwose

4
Kibuza mwenenkuba 2017-05-18 08:52:31

ikoranabuhanga ntimujya inama ntaho bitaba na ATM mbona zanga.

5
gg 2017-05-18 03:50:57

nibura twamara umwanya tubona umuntu utari kwisekesha mumuhanda,abana barabona ba nyina n abagabo bari bwongere kugirana ibiganiro n abagore nibura nibe ihagaze!!!

6
David 2017-05-18 03:41:11

whatsapp nubu yaze nta gusoma ubutumwa nta kubwohereza byose byapfuye

7
Claudine U 2017-05-18 02:31:43

Njye iyanjye iri gikora thank God.

8
Barlet 2017-05-18 02:25:30

Watsapp yahagaritse abantu amaraso kabisa, ibi njye binteye kwibaza byinshi nko kwikoranabuhanga rikoreswha muma banki cg nibindi bigo bifitiye inyungu rusange kubantu bose, nkibaza nti ubu ko twizeye ama banki cyane ubu naho haramutse habaye ikibazo runaka cyatuma amafaranga babikiye abantu ayoyoka ubwo byagenda gute??

9
Francois 2017-05-18 02:11:45

Bayihereze ibihano

Kwamamaza