WhatsApp yasabye imbabazi nyuma y’amasaha menshi ivuye ku murongo ku Isi yose

2 4-05-2017 - saa 07:21, Rabbi Malo Umucunguzi

Porogaramu ikunzwe cyane ya WhatsApp yifashishwa mu kohererezanya ubutumwa kuri telefoni hakoreshejwe internet, yagarutse ku murongo nyuma y’amasaha abatuye Isi batabasha kuyikoresha.

Iyi porogaramu yaguzwe n’ikigo Facebook Inc mu 2014 kuri miliyari $19, mu bihugu bitandukanye nka Brazil yabuze amasaha agera kuri abiri n’igice.

Nyuma y’iki kibazo, Umuvugizi wa WhatsApp yasohoye itangazo avuga ko yasubiye ku murongo, nubwo atasobanuye impamvu yateje ikibazo.

Yagize ati "Mu masaha ya kare uyu munsi, abakoresha WhatsApp mu bice bitandukanye by’Isi ntibabashaga kujya kuri WhatsApp mu masaha menshi. Twarangije gukemura ikibazo kandi turasaba imbabazi kubw’ingaruka byaba byateje.”

Uyu munsi WhatsApp ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyari 1.2.

Irakoreshwa cyane ku munsi kuko nka ‘WhatsApp Status’ ifasha abantu gusangiza abakoresha WhatsApp icyo batekereza cyaba ifoto, amashusho cyangwa amagambo nk’uko bigenda kuri ‘Snapchat Stories’,.

Iyi ‘WhatsApp Status’ buri munsi ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 175 kandi yaratangijwe muri Gashyantare.

WhatsApp yasabye imbabazi nyuma y’amasaha menshi ivuye ku murongo ku Isi yose
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
chris 2017-05-04 16:00:46

Sha mugyende mwarakankonze narimwo kwivuganira na........bincikiraho ntanamusezeye.naraye numujinya

2
kaka 2017-05-04 05:33:23

ndazibahaye

Kwamamaza