IGIHE

Nyuma yo gukumirwa na Amerika, Huawei yasinyanye amasezerano akomeye n’u Burusiya

3 7-06-2019 - saa 09:53, Umwali Zhuri

Ikibazo cya Huawei na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyagaragaje uburyo ihangana ry’ibihugu bikomeye mu Isi rikomeje gufata indi ntera. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidacana uwaka na Leta y’u Bushinwa hamwe n’iy’u Burusiya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ibihano byafatiwe Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Huawei, by’umwihariko Google yanzura ko Huawei itazongera gukoresha porogaramu zayo za Android muri telefoni ishyira ku isoko.

Izingiro nyamukuru ry’ikibazo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu kuneka ibindi bihugu n’ibigo bitandukanye.

Iyo ni yo mpamvu mu 2012 Amerika yabujije sosiyete zitandukanye gukoresha ibikoresho bitanga internet bya Huawei.

Mu gihe Isi ikataje na internet yihuta ya 5G, Huawei nk’ikigo cya mbere mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusakaza internet yari ku isonga mu kureba uko yabigeza ku isoko ku bwinshi ariko yahise itangira gukomwa mu nkokora.

Imaze gusinyana amasezerano n’ibihugu birenga 30 mu gihe Nokia yo muri Finland yo imaze gusinyana n’ibihugu 12 ariko ayo masezerano yayo yasinywe mu mezi abiri ashize.

Nyuma yo gukumirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kane Huawei yasinye amasezerano agamije kubaka ikoranabuhanga rya 5G mu Burusiya.

Aya masezerano Huawei yayasinyanye n’Ikigo cya mbere mu Burusiya mu by’itumanaho MTS mu biganiro bya Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin by’uruzinduko Xi yagiriye i Moscow.

Yasinywe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyira imbaraga mu kubwira ibihugu zifitanye umubano ko zareka ubufatanye na Huawei.

Huawei yakunze kwamagana ibirego ishinjwa na Amerika ivuga ko nta gikoresho cyayo na kimwe gishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu.

Inkuru wasoma: Sobanukirwa ingaruka gukumira Huawei mu gukoresha serivisi za Google bizagira

Uruzinduko rwa Xi mu Burusiya bwasize hasinywe amasezerano hagati ya Huawei na Sosiyete ya MTS
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rugenzi fiston 2019-07-11 13:22:53

Usa ireberera isi yose abashinwa nabejo bundi icyo mpamya ntashidikanya nuko ubushinwa buracyiyubaka ntana rimwe ubushinwa bwamera nka usa ndabaha urugero rumwe amafaranga america ikoresha mugisirikare cyabogusa (pentagone )iraruta iyibihugu bikurikira uburusia ,china ,uk,francais,itary,horand,,japan, nibindi byishyize hamwe kugiticyanjye ndumva mutabigereranya abantu wabaza amerika bakabakubwira neza cyane ni ubuyapani ibyababayeho muntambara yisi ya kabiri icyo gihe ubushinwa cg uburusiya mwarabwumvaga usa iyoboye isi murabizi knd ntacyo mwabikoraho

2
rugenzi fiston 2019-07-11 13:22:32

Usa ireberera isi yose abashinwa nabejo bundi icyo mpamya ntashidikanya nuko ubushinwa buracyiyubaka ntana rimwe ubushinwa bwamera nka usa ndabaha urugero rumwe amafaranga america ikoresha mugisirikare cyabogusa (pentagone )iraruta iyibihugu bikurikira uburusia ,china ,uk,francais,itary,horand,,japan, nibindi byishyize hamwe kugiticyanjye ndumva mutabigereranya abantu wabaza amerika bakabakubwira neza cyane ni ubuyapani ibyababayeho muntambara yisi ya kabiri icyo gihe ubushinwa cg uburusiya mwarabwumvaga usa iyoboye isi murabizi knd ntacyo mwabikoraho

3
bimawuwa 2019-06-07 19:31:11

America ni shayri ifie gusa ko china irimo kuyisatira mwiterambere rihambaye uko Ibiza ibindi bihugu gukorana nubushinwa niko ubushinwa burushaho gushora imari mubindi bihugu kuburyo mubihe biri imbere iraza kwikanga isigaye yonyine ubushinwa bufite frw menshi cyane kuburyo rudakeneye America kumenyekanisha ibikorwa byayo

Kwamamaza