IGIHE

Minisitiri Ingabire yagaragaje inyungu u Rwanda rwiteze mu ikoreshwa ry’imbuga za internet ziherwa na ‘.rw’

3 8-08-2019 - saa 10:08, Baryaherezahe Léonce

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) yatangije ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’imbuga zifite amazina ashingiye ku ndangarubuga y’u Rwanda, aherwa na .rw.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Nahisemo.RW’ bwatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2019.

Bwateguwe hagamijwe kumenyekanisha u Rwanda no gushishikariza Abanyarwanda kubika amakuru yabo imbere mu gihugu mu kuzamura isura nziza yacyo no guteza imbere ubukungu.

Mu Rwanda usanga abakoresha imbuga zo kuri internet bakoresha indangarubuga zitandukanye zirimo .fr, .com, .org bigatuma batanga amafaranga menshi yo kubitsa amakuru hanze, bikagora abashaka kuyageraho n’umutekano wayo ntiwizerwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukoresha indangarubuga ya .rw mu gukomeza gukundisha abantu ibikorerwa mu gihugu.

Yagize ati “Dutangije ubukangurambaga bwo kubwira ibigo bitandukanye gukoresha .rw kugira ngo tumenyekanishe u Rwanda n’ibirukorerwamo ndetse ngo tuzamure umwihariko w’ubukungu bw’igihugu bushingiye ku ikoranabuhanga.’’

Nahisemo.rw ni ubukangurambaga bw’amezi atatu, bwatangijwe nk’imwe mu ngamba zo kumenyekanisha ibigo by’ubucuruzi n’ibikorwa by’u Rwanda mu Karere no muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, yashimangiye ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ingenzi cyane mu iterambere.

Ati “Hari abafite imyumvire y’uko abakoresha .com bari ku rwego mpuzamahanga ariko siko biri. Ibigo byacu binini n’ibito nibikoresha .rw bizaba bishyigikiye gahunda yo guteza imbere umwihariko w’u Rwanda no kurumenyekanisha.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace, yashishikarije ibigo by’ubucuruzi gukoresha .RW.

Yagize ati “Gukoresha Akadomo .RW ni igikorwa kizazamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bw’u Rwanda.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwandikwa amazina y’imbuga agera ku 8000. RICTA igaragaza ko kuva mu 2012 ubwo yahabwaga uburenganzira bwo gutanga indangarubuga AkadomoRw, [zatangiye gukoreshwa mu Ukwakira 1996] umubare w’abayikoresha wagiye wiyongera aho kugeza ubu habarurwa imbuga 4000 ubariyemo n’iza guverinoma (.gov).

Mu bigo bigera kuri 4200 bikoresha amazina atari akadomo Rw, usanga byose bitanga nibura amadolari 37800$, akabakaba miliyoni 34 Frw, buri mwaka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Internet Society, bwagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2017, 14.9% by’imbuga zifite indangarubuga za .rw ari zo zari zifite amakuru abitse mu Rwanda.

Ni mu gihe izifite indangarubuga y’ubucuruzi ya .co.rw, zibitse mu Rwanda ari 18.7%. Menshi mu makuru y’imbuga zo mu Rwanda abitse mu bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 na Internet Society ku bufatanye na RICTA, kuri zimwe mu mbuga zirimo n’iz’amakuru mu Rwanda, bwerekanye ko hari aho usanga abacuruza serivisi za internet bishyura agera ku $10 000 mu kugarura amakuru yakabaye abonekera ubuntu.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ugukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, yavuze ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ingenzi cyane mu iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace, yasobanuye uko u Rwanda ruhomba kubera ibigo bigikoresha amazina y'imbuga za internet adaherwa n'akadomo rw
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace; Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles
Hatangijwe ubukangurambaga bw'amezi atatu bwitezweho gukundisha abantu gukoresha imbuza za internet ziherwa na .rw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kiki 2019-08-26 10:20:22

aba bayobozi bakiri abana bazagira icyo batugezaho?

2
Manasi 2019-08-09 21:26:52

Made in Rwanda igomba kugera munzego zose no muri ICT. Turabashigikiye rwose bayobozi bacu. ntampamvu yo gukoresha ibyahandi

3
engineer 2019-08-08 14:26:20

Ese mwaba muzi impamvu .rw idakoreshwa cyane? Icyambere nuko idafite umutekano nkuwizindi. Ibyo byo kuvunga ngo umutekano wa za .com ntiwizewe byaba ari ukwingiza nkana. Icya kabiri, nuko numvishe leta yatangiye gukore ibyo bita censorship ya internet. Ibyo rero ku muntu wese ushaka ubwisanzure bwa internet ntago yabikunda. Murimo murashaka kungira access nyinshi kuri za website kungira munjye mumenya ibikorerwaho nibiba ngombwa muzihangarike. Ibyo no muri america barabyanze.

Kwamamaza