Kubika amakuru mu mahanga bihendukira ubikora, bigahenda igihugu

0 8-05-2017 - saa 13:25, Mukaneza M.Ange

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko kuba byinshi mu byandikwa n’abanyarwanda hakoreshejwe internet bibikwa mu mahanga, usanga bihendukiye ujya kubibika, ariko bikaba igihonbo ku gihugu n’abaturage bakeneye kubikoresha.

Ibi yabigaragaje mu nama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere rya internet muri Afurika, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 8 Gicurasi 2017.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Internet Society, bwagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2017, 14.9% by’imbuga zifite indangarubuga za .rw ari zo zari zifite amakuru abitse mu Rwanda.

Ni mu gihe izifite indangarubuga y’ubucuruzi ya .co.rw, zibitse mu Rwanda ari 18.7%. Menshi mu makuru y’imbuga zo mu Rwanda abitse mu bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko mu mpamvu zituma benshi bahitamo ububiko buri mu mahanga, harimo kuba mu Rwanda bihenze, bitewe n’ubuke bw’amakuru aba agomba kubikwa.

Ati “Ariko ibyo biba ikibazo kuko bihendukira ujya kubika amakuru, ariko bigahenda uyakoresha. Ugasanga igihugu muri rusange biraduhenze.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo kubika amakuru mu Rwanda bihenduke, hari ibyatangiye gukorwa birimo kugabanya ibiciro by’amashyanyarazi no gushishikariza abantu kwitabira kubika amakuru kuri internet.

Ati “Nitwandika turi benshi, abafite indirimbo nyinshi bakazishyira hariya, abafite film bakazishyira hariya, abafite amasomo bakayashyira hariya kugira ngo yigwe n’isi yose […], kandi bikabikwa mu Rwanda, ibyo ni byo bizatuma igiciro cyo kubika amakuru kimanuka, ahubwo natwe tugatangira kubikira abandi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (RICTA), Ghislain Nkeramugaba, yavuze ko muri ubu bushakashatsi bashakaga kureba inyungu iri mu kugarura mu Rwanda imbuga ziri mu mahanga.

Ati “Twabonye ko iyo amakuru yegereye ukeneye kuyakoresha usanga yifuza gusura urwo rubuga kenshi.”

Yakomeje avuga ko uko abantu bohererezanya amafoto, amajwi n’amashuho kuri Whatsapp n’izindi mbuga nkoranyambaga, amakuru ariko arushaho kwiyongera, u Rwanda rugahendwa no kugura imiyoboro migari kugira ngo ruyagarure mu gihugu.

Ibi kandi byanashimangiwe na Michael Kende, umwe mu bagize itsinda ryakoze ubu bushakashatsi wavuze ko mu gihe bamaze bakora igerageza mu kugarura amakuru mu Rwanda, basanze byaratumye abanyarwanda benshi bitabira gukoresha internet kuko byabatwaraga umwanya muto, kandi ku giciro kiri hasi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 na Internet Society ku bufatanye na RICTA, kuri zimwe mu mbuga zirimo n’iz’amakuru mu Rwanda, bwerekanye ko hari aho usanga abacuruza serivisi za internet, usanga bishyura amadorali agera ku bihumbi 10 mu kugarura amakuru yakabaye abonekera ubuntu.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Dr Hamadoun Touré, Umuyobozi wa Smart Africa na Dr Dawit Bekele, Umuyobozi wa Internet Society muri Afurika
Indrajit Benerjee; Umuyobozi w'Ishami ry'Ubumenyi muri Unesco, Joyce Dognies, Umuyobozi Mukuru wa Internet Society na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Bamwe mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku iterambere rya Internet muri Afurika

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza