IGIHE

Imbuga zimwe na zimwe zishobora gukumirwa kuri internet yo mu modoka zitwara abagenzi

12 25-07-2019 - saa 16:47, Evariste Nsengimana

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko hari gusesengurwa uburyo imbuga zimwe na zimwe zitwara internet nyinshi ku bazisura, zakumirwa kuri internet iboneka mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Ni icyemezo kizashingira ku bitekerezo binyuranye bigaragaza ko iyi internet yakabaye ikora nko ku mbuga nkoranyambaga zisaba internet nke nka Whatsapp, Facebook n’izindi, usanga hari ubwo yanga bitewe n’abantu baba barimo kuyikoresha ku mbuga zitwara intenet nyinshi.

Mu 2015 nibwo imodoka za mbere zitwara abagenzi zashyizwemo internet ya 4G, ariko ntiyishimirwa ku mpamvu zirimo ko ikigo cyahawe kuyikwirakwiza cyifashishije ibikoresho bitagendanye n’igihe.

Ako kazi kaje kwegurirwa AC Group ari nayo icuruza amakarita akoreshwa mu gutega imodoka azwi nka Tap&Go, abagenzi bongera kumwenyura kubera internet ibafasha kutigunga igihe bari mu modoka, baba bataha cyangwa bajya ku kazi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, yabwiye itanganzamakuru ko kuba internet yo mu modoka hari abakeka ko idahari biterwa n’abantu bayikoresha bareba filime, bigatuma ishira vuba.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu mahugurwa y’umunsi umwe abayobozi bafite ibigo bitwara abagenzi bahawe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na RURA, ku gukumira impanuka.

Ati “Ngira ngo ni amakuru adatangwa neza. Imbogamizi zari zihari zijyanye n’utwuma dutanga internet zisa n’izavuyeho, ikiriho ni internet ikoreshwa uburyo idakwiye gukoreshwamo.”

“Twabonye ko hari abantu bajyaho bakayikoresha cyane nko kureba filimi noneho bigatuma ingano ya internet iba yateganyijwe isa n’aho ishize, hagasigara iyo gukora ibintu byoroheje, ntiyihute nk’uko umuntu yabishakaga, akagira ngo ntirimo kandi irimo.”

Katabarwa yavuze ko hari umushinga wiga uko imbuga zitwara internet nyinshi mu kuzisura, zakumirwa kuri internet yo mu modoka.

Ati “Ubu turi kwiga ngo ni gute hari ibintu bimwe na bimwe ushobora kuba wakwemererwa gukoresha iriya internet kugira ngo tubashe kuyigira mu gihe cyateganyijwe.”

Imbuga zitwara internet nyinshi ziganjemo izifasha abantu kureba amashusho y’indirimo, ibiganiro, filime n’ibindi.

Inkuru wasoma: AC Group yazanye Tap&Go yanahawe gucuruza internet mu modoka zitwara abagenzi

Katabarwa yabwiye itangazamakuru ko abantu bakoresha internet yo mu modoka bareba filime batuma ishira vuba
Ku modoka zitwara abagenzi hariho ibirango byerekana ko zirimo internet ya Tap&Go

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Habimana 2019-07-26 23:19:51

Ese abadepite batumariye iki ko aribo bakatuvugiye! Ubaze amafr yose abagenzi bahomba kumunsi n’amamiriyoni namamiriyoni, kd nta internet ihari kuva bavuga ngo irahari sindanayikoresha nsoma naka sms ka watsapu! Itike nigabanuke ingirwa internet iveho !

2
Willy 2019-07-26 13:03:40

Ubundi najyaga nibaza niba Phone yange ariyo ifite ikibazo kuberako ntanarimwe ndafatisha iyo Internet iba mumodoka baba bavuga..nagerageje gutega muri ligne nyinshi zishoboka ntanarimwe pe kandi mbona haribenshi duhuje ikibazo.
Mubyukuri ikigaragara nuko nta internet ihari.
buriya nubusambo.
Ntabwo nunva ukuntu Rooter iri muri metero zingahe inanirwa gutanga connection.
Umwanzuro rero nuko bazihindura bakazana ibikoresho bifite ubushobozi kandi birahari.
Naho kugerageza kubuza uburenganzira nuwagize amahirwe akayibona none ngo bamukupire?
Ibyo ntabwo aribyo!!!! Twese ntabwo turajwe inshinga no gukoresha whatsapp cyangwa Facebook!!!!
Please think wise!!!!

3
😂 hahahah 2019-07-26 12:13:41

Mubikureho byose kuko ntacyo bimeze, muburyo mwashyizeho bwo kurya Umutsi ya Rubanda.

4
Bahizi 2019-07-26 04:29:10

ubundi se ibamo ryari?? ko nyishaka nkayibura wabaza chauffeur ngo yahozemo ubwo MB zashize hhhhhhhhhhhh

5
Ukuri 2019-07-26 03:40:23

Mwarakoze kuturira amafaranga njye nkorera Mu mugi mvuye i Kanombe ,ku Munsi mpomba amafaranga hafi 200 ngo ni aya internet ,uyu mugabo uvuga ngo internet ni nkeya yiyibagije ko abagenda itanaboneka rwose.ikindi kugirango bashyire iyi internet mu modoka si impuhwe batugiriye ahubwo ni uguhanga akazi kuko byatumye itiki yiyongera ku mugenzi

Ibyifuzo :
turasaba ko RURA yagakwiye kujya isoma izi comments cg hakagira uyibwira ko tubabazwa no kwamburwa ayacu nta ruhare tubigiramo.

Wi-Fi bagura ni nkeya cyane ko abagenzi bose baba badafite smart phones uru ni urwitwazo pe.

6
uko bimeze 2019-07-26 00:49:34

ese nibicyi muba mwigira internet ivuye hehe birirwa barya ayubusa ngo internet

7
ED 2019-07-25 15:35:49

ntayo nubundi ni ubuhendabana

8
Famic 2019-07-25 14:32:03

Hello,
Ndumva gufunga imbuga zimwe nazimwe ataricyo gisubizo.ahubwo murebe uko mwayongera ,mwiduha limite yo gukoresha internet.iteka ujye uharanira kujya imbere ntukifuze gusubira aho wavuye.byaba bibaje pe! Ahubwo mwongere utwuma twemerera abantu kuyibona bose,urugero uturimo ntikarenza 32 users.

9
Olly 2019-07-25 12:47:32

Uyu mugabo ashatse kuvuga ko izo mbuga se batari baziko abagenzi bazazikoresha?

Nkuko tubizi igiciro cyo gutega kiba gikubiyemo na internet , none se iyo Internet bazashyiraho limit Twe tukayishyuzwa nkuwayihawe yuzuye ubwo SI ubujura?

Ngaho basi nibasigaza imbuga nkeya bazanagabanye uduceri duke kuri ticket ya buri rugendo bibe kimwe ku kindi. Kuko byumvikana igicuruzwa kigabanutse nigiciro kigabnuke

10
Jojo 2019-07-25 10:47:42

Vous etes patherique,
Uko siko bakemura ikibazo mugihugu cyigamba guteza imbere ikoranabuhanga
Ahubwo mushake uburyo iyo internet yakongerwa aho gukumira abantu kurwba ibyo bashaka! Abayobozi nkaba basubiza ibintu inyuma aho kubishakira umuti urambye bakwiye kuvanwa munshingano.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza