IGIHE

Ibyo wamenya kuri internet ya 5G izanifashishwa mu buvumvu

4 16-07-2019 - saa 13:32, Iradukunda Serge

Umuvuduko Isi ifite mu bijyanye n’ikoranabuhanga urahambaye, ubu gukoresha internet icikagurika byabaye amateka mu mpande zitandukanye z’Isi bigizwemo uruhare na internet ya 4G.

Mu Rwanda 4G yatangijwe mu 2014, ubu 95% by’igihugu bigerwaho n’umuyoboro wa murandasi yihuta mu gihe mu gihugu hose hagera 4G.

Mu cyerekezo cy’ikoranabuhanga rigezweho ibihugu bimwe byatangiye gukoresha internet ya 5G, ifite ubushobozi bwisumbuye bwo kunyaruka.

Iyagurwa rya internet ikoreshwa kandi rijyana no gutegurira urubyiruko n’abakora mu ikoranabuhanga kunoza ibikorwa no kubimenyekanisha ku Isi.

Internet ya 5G, ni yo yari ingingo nyamukuru mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka yiswe ‘Mobile World Congress’ yabereye mu Mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Yahuje abantu 100,000 barimo abakora mu bigo bikora telefone, ibizicuruza, ibigo bikora amaporogaramu akoreshwa muri za telefone n’ibindi.

Uretse umuvuduko wayo wo ku rwego rwo hejuru internet ya 5G yitezweho kuba umusemburo ku iterambere rizahindura ubuzima bwa buri munsi bwa muntu.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Altran, Laila Worrell, yavuze ko internet ya 5G izahindura imibereho y’abantu.

Ati “5G izazana impinduka nini ku buzima bw’abantu, tugiye kubona kuzamuka mu bwiza bw’ubuzima abantu babayeho babikesha 5G.”

-  5G izafasha umushinga w’imodoka zitagira abashoferi

Umushinga w’imodoka zitagira abashoferi watekerejweho igihe kinini ariko 5G ishobora kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Internet ya 5G izaba yihuta inshuro 100 kurenza iya 4G, ikaba ishobora gukoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe. Ibi bizatuma imodoka zitwara zibasha guhana amakuru mu buryo bwihuse nk’igihe zishaka kunyuranaho imwe ikaba yagabanya umuvuduko cyangwa igihe igeze mu mubyigano w’imodoka ikamenya uko igenda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ikoranabuhanga mu Ruganda rwa BMW runafite gahunda yo kuba rwashyize hanze BMW iNEXT, imodoka itagira umushoferi mu 2021, Christoph Grote, yasobanuye uburyo 5G izafasha iyi modoka gutanga no kwakira amakuru vuba.

Yakomeje ati “Iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenzura mu buryo budasubirwa ibibera mu mihanda iyikikije ikohereza amakuru bigatuma ibona inzira mu buryo bwihuse.”

-  5G izafasha ubuvumvu

Inyunga za 5G ntizagarukirara mu ikoranabuhanga gusa, ahubwo izagira n’impinduka ku bidukikije ndetse inakoreshwe mu buhinzi bugezweho.
Umuyobozi muri NimbeLink, Sosiyete itanga serivisi z’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, David Houghton, yabwiye CNN uburyo internet ya 5G izafasha kurinda ubuki.

Ati “Imitiba ifite agaciro kubera ko ikenerwa na benshi, abavumvu bakwiye kuyirinda bakoresha uburyo bubaha amakuru ajyanye n’uko imeze.”

NimbeLink ku bufatanye na The Bee Corp, yakoze uburyo bwo gukurikirana no gucunga imitiba, aho amakuru ajyanye n’ubushyuhe, ubuhehere n’icyerekezo akusanywa kugira ngo yigweho.

Internet ya 5G ihanzwe amaso kuko izafasha cyane mu bindi bikorwa birimo applications zihariye zisaba internet ihambaye, ibikoresho binyuranye byo mu rugo, mu gucunga umutekano, mu bikorwa remezo n’ibindi bisaba iyihuta bihagije.

Ni internet inyaruka cyane kuko ibipimo byerekana ko ishobora kwihuta cyane inshuro 100 ugereranyije na 4G, aho ishobora gutanga 20 GB ku isegonda, ikaba yakwifashishwa cyane nko mu buvuzi bw’iyakure, mu kugenzura ibikorwa byawe wibereye ahandi n’ibindi.

Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rya internet yihuta ya 5G rizakurikirwa n’iya 6G bivugwa ko izatangira gukoreshwa mu 2030.

Internet ya 5G ihanzwe amaso n'abakoresha ikoranabuhanga
BMW iNEXT, imodoka itagira umushoferi izakoresha internet 5G
N'inzuki na zo zizagerwaho n'ikoreshwa rya internet ivuduka ya 5G
Mu Nama ya Mobile World Congress hatangiye no kuganirwa ku ikorwa rya internet ya 6G
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Cako cangu 2019-07-17 11:12:32

@musenga, ahubwo wowe ujye ubanza gusoma neza inkuru hanyuma ubone gutera comment
ni hehe handitswe ko iyikuba incuro 1000?

2
musenga 2019-07-16 11:52:01

Mukwiye kujya mubanza gusuzuma Inkuru zanyu mbere yo kuzishyira hanze! nta bunyamwuga burimo gutangira ko 5G yihuta incuro 100 kurusha 4G, hepfo gato ukemeza ko iyikubye incuro 1000. Dufate ibihe tureke iyihe?

3
Gisiga 2019-07-16 11:00:59

Umuvuduko w’ikoranabuhanga ugeze kure kbsa

4
Sjmv 2019-07-16 08:40:27

Izatujyeraho ryari

Kwamamaza