Abanyarwanda bagera kuri miliyoni eshatu bagiye gushyirwa ku muyoboro wa internet

1 18-04-2017 - saa 07:37, Jean Pierre Tuyisenge

U Rwanda rurateganya gushyira ku muyoboro wa Internet abantu miliyoni eshatu, nka kimwe mu bigize umushinga wa ‘Internet kuri bose’ watekerejwe n’ihuriro mpuzamahanga ryita k’ubukungu (World Economic Forum) ugamije kugeza internet ku baturage bashya miliyoni 25 mu 2019.

Aba baturage batekerejweho muri uyu mushinga ni abatuye muri Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Ni umuhigo ushobora kuzagerwaho ariko habanje gukemurwa bimwe mu bibazo byabangamiraga ikoreshwa rya internet birimo kuba itaboneka uko bikwiye, ubumenyi bukiri buke mu gukoresha ikoranabuhanga, ibikorwa remezo bidahagije n’ibindi.

Umuyobozi w’uwo mushinga, Eric White yabwiye the East African dukesha iyi nkuru ko n’ubwo ibyo bibazo bihari, ariko ko hari ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bifatika mu kubikemura.

Yagize ati “ Ibyo byose birahari mu Rwanda, ariko igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu bikorwa remezo.”

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye gihugu akamaro (RURA), igaragaza ko ikoreshwa rya Internet mu Rwanda rihagaze kuri 37% bivuze ko abayikoresha bagera kuri miliyoni enye.

Yagaragaje kandi ko muri Kamena 2016, abakoreshaga Internet yo mu bwoko bwa 3G ya MTN bari kuri 75%, Tigo yo ari 16% naho Airtel ari 17%.

Hagati aho, ikompanyi ikwirakwiza Internet nziramugozi izwiho kwihuta ya 4G, Kt Rwanda networks yatangaje ko imaze kugera ahantu hangana na 62%, gusa nta mibare y’abayikoresha bari bashyira ahagaragara.

Abashinzwe uwo mushinga, bavuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu guhugura abantu, kubagezaho internet no kuborohereza kugera ku byuma by’ikoranabuhanga.

Mu minsi ishize kandi hatangijwe gahunda yiswe Smart Villages ihuriweho n’abashinzwe gutanga internet n’abahugura abantu ku mikoreshereze yayo mu Rwanda kugira ngo bayigeze no mu bice by’icyaro.

Ubwo yatangiza iyo gahunda, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko “uwo mushinga nukora neza uzagezwa mu gihugu hose.”

Muri Gashyantare 2017 kandi hatangijwe undi mushinga uzwi nka Digital Ambasadors ugamije guhugura abantu miliyoni eshanu ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Hakunze no kuvugwa ko igiciro cy’ibyuma by’ikoranabuhanga bikoresha internet kiri hejuru, ariko Fabrice Dukuze,Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango ushinzwe guteza imbere ikoreshwa rya Internet (Internet Society) ishami ry’u Rwanda avuga ko “uko abantu benshi bazajya baza ku isoko babicuruza, ni nako igiciro cyabyo kizajya kigabanyuka.”

Mu 2016, mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba, Kenya niyo yari imbere mu gukoresha Internet kuko yari kuri 82%, mu gihe Uganda n’u Rwanda byari kuri 37% naho Sudani y’Epfo yari kuri 16%.

Ibikoresho bifasha mu gukwirakwiza internet byatangiye gushyirwa mu bice binyuranye/ Ifoto: CYRIL NDEGEYA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ishimwe 2017-04-18 01:38:06

barananirwa gufasha aabaturage kubona amazi meza, bakihutira mubitaringombwa cyane kubaturage,,,ibyo ningombwa,,,arikose umuturage azaba atabashije kwibonera amazi yo kunywa cyangwa guteka ngo agiye kubona internet koko,,,,,

Kwamamaza