Abanyarwanda bagera kuri 62% begerejwe internet yihuta ya 4G

9 22-03-2017 - saa 16:28, Mugabo Jean d'Amour

Ikibazo cya internet icikagurika kandi itihuta kigenda kiba amateka hirya no hino mu gihugu ku hageze internet yihuta ya 4G, kandi Abanyarwanda benshi bamaze kwegerezwa ibikorwaremezo byayo.

Gahungu Charles, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo gikwirakwiza 4G mu Rwanda, Kt Rwanda Network, avuga ko ibikorwaremezo bituma abantu bakoresha ikoranabuhanga rya internet yihuta ya 4G bimaze kugezwa mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, abantu barenga 62 % by’abatuye mu Rwanda begerejwe internet ya 4G mu mpera z’umwaka ushize.

Abakorera aho internet ya 4G yageze bashima uburyo ikoranabuhanga ryoroheje itangwa rya serivisi, bikanafasha ishoramari ryabo.

Iradukunda Patience ufite ikigo cyitwa Gakenke Engineering Centre gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Rusagara, avuga ko amaze amezi arindwi akoresha internet ya 4G mu gufasha abantu kwishyura imisoro n’ibyangombwa bitandukanye, mu itumanaho ndetse no gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha internet.

Yagize ati “Ubu serivisi zirihuta ku buryo nta bantu bagitonda imirongo iwacu nk’uko byari biri mbere. Abishyura imisoro, abashaka serivisi za leta zitangwa binyuze ku rubuga Irembo, ibyo dukora byacu bwite mu ikoranabuhanga, byose bikihuta bikarangira mu minota mike mu gihe hari n’ibyafataga umunsi wose ntarabona 4G. Nkoresha amafaranga 25,000 ku kwezi kandi ayo ninjiza yariyongereye kuko abakiriya biyongereye bakurikiye interineti yihuta.”

Akomeza avuga ko yabonye internet ya 4G ayisabye Perezida wa Repubulika yasuye Akarere ka Gakenke. Yahise ihagezwa, ariko yifuza ko yagera mu karere kose kuko ubu iboneka mu duce turi hafi y’umuhanda wa kaburimbo gusa.

Naho Tuyizere Jacques ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru m Karere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko bamaze gukora igerageza rya interineti ya 4G, bitewe n’uburyo yihutisha akazi, bateganya kuyikoresha mu bikorwa byose by’akarere no mu mirenge yose aho babasha kuyifata bitarenze ukwezi gutaha.

Yagize ati “Ubwiza bwayo twabonye mu igerageza nibwo bwatumye twiyemeza kuyikoresha igasimbura internet yindi twakoreshaga. Twasanze itaduhenze dukurikije amafaranga twari dusanzwe dukoresha kuri internet itanaduha ibyo twifuza.
Byaratugoraga cyane kugera ahantu kure bishoboka kandi gukoresha imiyoboro ikoresha imigozi (fibre optic) byaduhenda cyane kurenza uko 4G imeze ubu.”

Avuga ko gukoresha internet zindi zitari 4G bituma habaho gukererwa mu bikorwa byabo kuko zitihuta kandi zigacikagurika, zanatwaye ikiguzi kinini.

Yagize ati “Kugeza imiyoboro ya interineti ku biro by’umurenge byasabaga amafaranga agera muri miliyoni za mirongo nyamara ubu buri murenge ushobora gukoresha amafaranga atarenga 35,000 ku kwezi. Ni makeya rero ugereranyije n’ayakoreshwaga abantu bakoresha modem no mu ngendo bajya hirya no hino gushaka internet mu bayicuruza.”

Kt Rwanda Network ifite intego yo gusakaza 4G ku buryo Abanyarwanda bagera kuri 95 % aho baba batuye hose baba babasha gukoresha 4G mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Uduce 4G yagezemo mu Rwanda

Kanda hano urebe uduce twagezemo 4G

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Victor 2017-03-26 12:00:26

Nibyo iterambere ririmo kwihuta mu rwa Gasabo gusa namwe nti mugakabye ngo 65% y’abanyarwanda iyo in ternet yabagezeho! ubwo wowe wanditse ibi waba uzi umubare wabakoresha iyo internet?Ndatekereza babaye bakabije ntibarenza 10%.

2
Kamanzi 2017-03-23 16:29:12

Icyonavuga kandi cyukuri ni uko 4G ari internet yihuta cyane kuruta 3G.Nkaba nshima cyane Leta uruhare rwayo muguhindura imireho yacu binyunyu mukuduha Internet yihuta.Ikindi kandi abayipfobya najye bazirikana ko nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi.
Bishatse kuvugako niba internet itagenze neza ahantu runaka ntibivuzeko 4G atariyo ahubwo haba hari impamvu technique zishobora gukosorwa.Guse reka dutegereze 95% tureba uko urwanda ruzaba paradizo abashoramari nabo bakisukiranya.Perezida wacu Paul Kagame ararenze niyo mpamvu nzamunambaho niwe mubwiriza nemera kuko yahinduye intekerezo zanjye n’izabenshi

3
Desire Ngaboyimbwa 2017-03-23 08:35:11

iyi ni publicite sha baba bakuyemo ayabo

4
Umusaza 2017-03-23 04:58:07

Iy iinternet nikinyoma, nyamara mujye mureka kubeshya, n ahano i kigali dufite ikibazo gikomeye aho dutuye, akenshi tubura internet. Ikindi uzarebere ku mirongo iba kuri bank ngo nta internet bafite ...ngo nidutegereze. Ahubwo nimureke turebere hamwe aho ikibazo kiri aho kugipfukirana.

5
Bosco 2017-03-23 02:03:47

Nuko nuko. mukormereze aho mu kubeshya abantu. 4G ese iyo ikoreshwa nabangahe. Ukuntu ihenda ntabwo abanyarwanda bose bayigondera. Gusa igihe namwe mujye mureka gukabya cyangwa namwe ikinyamakuru cyanyu kizasigare ntawe ukigisoma. Ibintu mwandika bigaragaza ko uretse n’ubunyamwuga buke nta gusesengura mushyiramo ibyo bababwiye byose nibyo mwandika. Wagirango ni ikinyamakuru cya Leta. kwirirwa mubeshya gusa. Ubu umunyamakuru wanditse iyi nkuru ibya 4G arabizi kandi wasanga atanayitunze.

6
Soso 2017-03-22 15:34:20

4G ni nziza. Turayikunda. Ni nziza. Irihuta, irahenze. Ikimbabaza, ni uko inkuru nkiyi iba ituzuye. Ntekereza ko ari nka advertisement gusa. Si inkuru. Ese wowe ubona wacukumbuye?
1. Im sure 100 percent ko itaragera no kuri 50 percent of the Rwandan population
2. Iracyahenze. Muraruciye murarumize. Ese muzi intego za internet? Accessible and affordable. None of these was achievable by Kt as it was acceptable.
3. The contract between GoVRwa n Kt envisages 97perc of coverage by the end of 2017. RDB, Are you watching??
Ndabizi murayinyonga, arikk mujye mutandukanya gukorinkuru no kwamamaza

7
Hello 2017-03-22 14:17:36

Rwose munjye mwihangana ntimukatubeshye niya 3G or 2G ntituyibona reka nguhe urgero uzagere ku Gisozi ugana ULK uzarebe ko ihari gera Jali ntiwahamagara genda Shyorongi murekere kubeshya no Gutekinika

8
GUCAMUZIKO NTIGUSHYE 2017-03-22 13:08:55

Ese izo radiations iyo minara yabo itera ntacyo zizangiza mumibereho yabanyarwanda? urabona ukuntu igihugu bacyangije ngo ni 4G? None se ibipimo bya ITU mugukwirakwiza iyo miyagankuba wamugani wabaturanyi byarakurikijwe cg icyo bareba gusa ni amafaranga? Mutubarize RURA uko bihagaze ibi bintu bisa nibiteye impungenge kuhazaza himibereho yabanyarwanda bashobora kuzamarwa nindwara zimitwe idakira zirimo cancer nizindi! Ntago ari ugupfa kubona ibije byose ngo dutege imitwe.

Please mubirebe neza kuko iminara myinshi imanitse kubutaka bw’u Rwanda ntanumwe ukurikije ibipimo biteganijwe kugirango itangiza ubuzima bwabantu. Ese harya RURA yo ni ugushyiraho ibiciro bya Essence na Bus, ibya Technology bakiryamira baziko arinde uzabigenzura? Abacuruzi ikibaraje imbere ni cash nimunashaka iminara bazayishinga mumazu yanyu. Mumbabarire mbonye iyo map binyibutsa byinshi byagiye bishingwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko yubuziranenge.

9
kotaniro 2017-03-22 13:03:41

Nuko nuko sha komeza wese imihigo RDA we

Kwamamaza