Nyuma y’imodoka ikoresha imirasire y’izuba, bakoze ipombo izafasha mu kurwanya nkongwa

10 6-05-2017 - saa 09:12, Tombola Felicie

Nyuma yo gukora imodoka ikoreshwa n’imirasire y’izuba, ubu abanyeshuri 10 bibumbiye mu itsinda rikora ubushakashatsi muri ishuri rikuru rya Sinhgad Technical Education Society (STES Rwanda), bakoze ipombo na yo ikoresha imirasire y’izuba.

Bavuga ko nyuma yo kubona ko hakenewe ikoranabuhanga mu kurwanya icyorezo cya nkongwa cyugarije abaturage, bafashe ipombo yari isanzwe ikoreshwa bakayongerera agaciro ku buryo imvune byateraga ndetse n’umwanya wakoreshwaga bigabanuka mu gutera umuti mu bihingwa.

Uhagarariye abo banyeshuri bakoze ubushakashatsi, Simbi Arsène, yatangaje ko nyuma y’uruzinduko bagiriye mu Buhinde bakabona uburyo ubuhinzi bukorwa ndetse n’uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu koroshya akazi bahise bafata umwanzuro wihuse wo kugira icyo bakora.

Ati “ Ubwenge burarahurwa; turi mu Buhinde twasuye ibikorwa bitandukanye, twabonye ko na hano iwacu ikoranabuhanga ribasha koroshya akazi.Twahigiye ibintu bikomeye, icyatudeye umwete cyane ni ukuntu twagarutse tugasanga nkongwa yakajije umurego mu bihingwa.”

“Twakoze ipombo ikoreshwa n’imirasire y’izuba nk’uko mu Buhinde babigenza; ni ipombo igabanya akazi kakorwaga n’umuhinzi cyangwa undi wese kuko byamusabaga gupombesha ukuboko kumwe, naho ukundi kukaba gufashe agatiyo (tube) kanyanyagiza umuti ku bihingwa.”

Yakomeje avuga ko babasha gukora ipombo nka mirongo itatu ku munsi kuko ibikoresho byose bikenerwa ngo zikorwe biboneka ku masoko yo mu Rwanda kandi bitwara nk’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda ku ipombo imwe.

Umuyobozi washinze ishuri Sinhgad Technical Education Society (STES), Nzitonda Kiyengo avuga ko nubwo ishuri ryabo ryahagaritswe ariko asanga intego ryari rifite yo gutanga ibisubizo ku banyarwanda yari itangiye kugerwaho ritarama n’imyaka ine.

Ati “ Hano imirimo yo kwigisha ni yo yahagaritswe, gusa abanyeshuri 10 bari bibumbiye muri club y’ubushakashatsi bakomeje guhanga udushya nk’ikintu twari tugamije tujya gutangira.Impamvu ibihugu bitera imbere ni uko haba hahangwa imirimo cyangwa ibintu bifitiye akamaro abaturage.”

Yongeyeho ati “ Iyi Pombo bakoze ikoreshwa n’imirasire y’izuba kandi ni yo izuba ritava irakora kuko ifite batiri ibika umuriro. Ibi ni ibisubizo bikenewe aho gukoresha kajugujugu cyangwa izindi mbaraga twakoresha izuba kuko ntabwo ryishyuzwa.”

Yavuze ko bateganya kubiganiriza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kuko ari igisubizo bumva ko bashatse mu buryo bwihuse.

Aba banyeshuri bavuga ko imodoka baherutse kwerekana ikoreshwa n’imirasire y’izuba izerekanwa mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa izabera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, hagamije kugaragaza uburyo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.

Iyi pombo ikoze ku buryo ibika umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ku buryo ikoreshwa no mu gihe izuba ritari kuva
Iyi pombo ntikenera izindi ngufu uretse kunyanyagiza umuti gusa
Itsinda ry'abanyeshuri bakoze iyi pombo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Byamungu Eric 2018-02-10 09:15:08

Haricyo Mutaramenya Ibihugu Byafurika Ntaburenga Bwo Gukora Ibintu Bijyanye Nikoranabuhanga Uretse Gutegereza Ibivuye Iburayi

2
Relax 2017-05-12 03:15:07

@Joker, kuki utumva ko niyo drone bazayigeraho ko ari abanyeshuri nyine? aba bana jye ndabona nbafite ubushake nubumenye kurwego rwabo bahawe amahirwe bakora byinshi. u Rwanda rukeneye abana bashobora gushira mu bikorwa ibyo bize. kandi aba niyo nzira barimo. njye ndagira nti courage basore ibyo mukora haricyo bigenda bibungura kizabafashaka kugera kubindi byinshi birenzeho. keep it up and do not give up.

3
JOKER 2017-05-08 03:00:35

Modified pump,
ibi ntanyungu irimo kuko iriya ni pumpe ubusanzwe ikoresha amaboko kandi kuyikoresha ntibisaba imbaraga rwose ninabyo bihendutse kurusha uko bayishyiraho biriya byose bongeyeho.
mureke iyo mikino y’abana niba mushoboye mwari gukora nka DRONE itera umuti. naho ibisanzwe biri engineered and perfect, stop joking!

4
Gerard N. 2017-05-07 00:36:04

keep it up guys, you are doing well! mbashimiye iyi pompe mwakoze kuko izafasha benshi cyane cyane abahinzi mu byaro, muzadukorere ubushakashatsi Ku tumashini duhinga turi solar powered kdi kari affordable, ikindi muzakore ubushakashatsi kuri agricultural solar powered pumps! byafasha abaturage benshi cyane!

5
BG 2017-05-06 15:32:01

Congz STES mukomereze aho , ahubwo uwafata yamafaranga ashorwa mu myidagaduro agahabwa abantu bafite umuhate nkaba byarushaho kuduteza imbere tukagera kuri byinshi

6
Jay 2017-05-06 13:04:09

Iri shuri ryari rigiye gukemura ibibazo byinshi by’igihugu none baribujije imikorere. Ababishinzwe bakwiye kubikurikirana kuko ubu buhanga bupfukiranywe byaba ati igihombo ku gihugu.

7
Kv 2017-05-06 05:02:31

Congs STES Rwanda. Sho gufungwa ryagafashijwe. Ubu nibwo burezi nyabwo.

8
Kalisange 2017-05-06 04:21:09

Nuko nyine ntaburyo buba buhari muri ibi bihugu byacu, ubundi gukora moteri ihindura ambaraga z’izuba mo amashanyarazi nibagakoryo kakorojya ubuzima bw’abantu.
Ariko aba banyeshuri babyikorera, nkamatara bakayagurisha, bakiyojyera ubushobozi.

9
Murekezi 2017-05-06 03:13:51

Irishuri ryari rije gusubiza bimwe mubibazo mwikorana buhanga abanyarwanda bafite.
Kurifunga ntibitanga igisubizo.

10
Kakusi jean 2017-05-06 02:49:59

Courage urwanda rwejo azaza

Kwamamaza