Boeing yatangiye igerageza ry’indege nshya ya 777X-9

1 14-09-2018 - saa 10:12, Mukaneza M.Ange

Uruganda rukora rukanacuruza indege, Boeing rwatangiye igerageza rya 777X-9, izaba ari imwe mu ndege nini ruzaba rushyize ku isoko mu myaka igera kuri 99 rumaze rukora.

Iki gikorwa cyo kugerageza imikorere y’iyi ndege ariko bitabaye ngombwa ko iguruka, cyabereye ku ruganda rwa Boeing ruherereye Everett muri Leta ya Washington.

Doreen Bingo ushinzwe igeragezwa ry’indege za Boeing zo mu bwoko bwa 777X, yasobanuye ko iki gikorwa kizamara hafi umwaka wose ahazagenzurwa imiterere yayo, ubushobozi no kureba niba imeze neza nk’uko bayifuzaga.

Ati “Kuyigerageza itavuye aho iri ni umwanya wacu wo kugenzura niba ikoze neza no gushyira ibyangombwa byose mu ndege kugira ngo twizere neza ko izagera mu maboko y’abakiliya bacu ifite ubushobozi bwo gutwara abantu.”

CNN ivuga ko Boeing 777X-9 nimara gukorwa izaba ariyo ndege ya mbere ifite intera nini hagati y’amababa ikozwe n’uru ruganda, aho kuva ku ibaba rimwe ujya ku rindi hazaba harimo metero zisaga 71.

Ibaba ubwaryo rifite metero 3.6, ubu burebure bwaryo bwatumye rishyirwaho utwuma two kurifata kugira ngo ritihina mu gihe indege iri kuguruka.

Boeing ivuga ko imiterere y’amababa y’iyi ndege yitezweho gutuma ibasha kugenda neza, kandi ikabasha kwizigamira 12% by’amavuta izakenera gukoresha ugereranyije n’izindi zo mu bwoko bwa Airbus A350.

Byitezweho iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bari hagati ya 350 na 425 izatangira gukora ingendo z’ubucuruzi mu 2020. Izaba ifite ubushobozi bwo gukora urugendo rwa kilometero ibihumbi 14.

Sosiyete z’indege zimaze kugaragaza ko zifuza kuyigura harimo Emirates, All Nippon Airways na Lufthansa.

Iyi ni yo ndege ifite intera nini hagati y'ibaba rimwe n'irindi ikozwe na Boeing kuva mu myaka 99 ishize
Boeing yatangiye igerageza rya 777X-9

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mazina 2018-09-14 11:00:20

Technology ni nziza kuko ituma isi imera neza kurushaho.Urugero,Telefone igendanwa ituma Billions/Milliards z’abantu zivugana kandi zikohererezanya amafaranga.Ikibazo nuko Technology ituma ibihugu bikomeye bikora intwaro za kirimbuzi zishobora gusenya isi yose mu minota mike.Amahirwe tugira nuko Imana ibacungira hafi.Nkuko Zaburi 46:9 havuga,imana izatwika intwaro zo mu isi.Irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33 havuga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka utari kure Bible yita Armageddon.

Kwamamaza