IGIHE

Uwase ukomoka muri RDC yahize abakobwa muri Afurika mu mishinga myiza y’ikoranabuhanga (Amafoto)

0 17-05-2019 - saa 18:59, Rabbi Malo Umucunguzi

Josephine Uwase Ndeze wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yegukanye irushanwa ry’umukobwa wahize abandi mu mishinga y’ikoranabuhanga, rizwi nka Miss Geek Africa 2019.

Uwase yatangajwe nk’uwahize abandi mu Nama ya Transform Africa yasojwe ku wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2019.

Yavuye mu bakobwa basaga 250 bagaragaraje imishinga yabo ku ikubitiro, baturuka mu bihugu 15 birimo n’u Rwanda. Muri abo, umunani bageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, bamurikira abakemurampaka imishinga yabo.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Danny Mutembe uyobora Conseil Medical Supply; Kimberley Botwright ukora muri World Economic Forum; Engr. Prof. Gloria Chukwudebe ukuriye Inama y’Ubuyobozi ya IEEE Africa (Institute of Electrical and Electronic Engineering); Sarah Doukouré Bebey uyobora Vivo Energy Plc na Chargée d’Affaires w’u Budage mu Rwanda, Renate Charlotte Lehner.

Ni irushanwa ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bato b’abakobwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bafite imishinga itanga icyizere ku Mugabane wa Afurika.

Uwase wabaye Miss Geek Africa 2019 yahanze porogaramu ya telefoni ishobora gufasha abagore batwite gukurikirana ubuzima bwabo. Iba ifatanye n’agakomo gakoresha ikoranabuhanga, gafata ibimenyetso kakabyoherereza umukozi ushinzwe ubuzima.

Ni uburyo bwagaragaje amahirwe yo kuba bwafasha mu gusuzuma umugore, ibimenyetso afite bikagera ku bashinzwe ubuzima mu buryo bworoshye, ku buryo bamugeraho igihe bibaye ngombwa.

Intego ya Uwase ni ukugabanya umubare w’abagore bapfa batwite cyangwa babyara ikiri hejuru muri Afurika. Izo mpfu ziterwa ahanini no kuva cyane nyuma yo kubyara, ibibazo bikurikira kubyara, umuvuduko ukabije w’amaraso ku mugore utwite, ibibazo bishingiye ku kubyara cyangwa gukuramo inda kwagenze nabi.

Yahembwe miliyoni 3 Frw ahabwa smartphone na mudasobwa igendanwa, ndetse yemererwa kuba umunyamuryango wa IEEE kimwe na bagenzi be babiri ba mbere kugira ngo bazahabwe ubufasha bakeneye.

Igisonga cya Mbere yabaye Gladys Wairimu wo muri Kenya, we wahanze uburyo yise ‘Big Brother Surveillance’ bugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya ba rushimusi muri pariki z’igihugu yifashishije ikoranabuhanga rya drones. Uyu mukobwa w’imyaka 19 we yahembwe miliyoni 2 Frw, smartphone na mudasobwa.

Igisonga cya kabiri yabaye Ndeye Fatou Fall wo muri Sénégal wakoze porogaramu yise ‘SOS Sang’, ifasha abashaka gutanga amaraso n’abatanga serivizi z’ubuvuzi bayakenera ngo ahabwe indembe. Yahembwe miliyoni 1 Frw, smartphone na mudasobwa igendanwa.

Lucy Mbabazi uyobora Girls in ICT Rwanda yateguye iki gikorwa, yashimiye abatumye gishoboka barimo Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango IEEE, Minisiteri y’Ubutwererane y’u Budage yatanze amatike y’abakobwa bitabiriye irushanwa n’ibindi bakeneye mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP n’abandi.

Umwaka ushize ikamba ryegukanywe na Salissou Hassane wo muri Niger.

Josephine Uwase Ndeze yahembwe miliyoni 3 Frw
Stephen Rodriques uyobora UNDP mu Rwanda ashyikiriza igihembo Gladys Wairimu wabaye uwa kabiri
Umutoni Sandrine uyobora Imbuto Foundation yashyikirije igihembo Ndeze Fatou Fall wabaye uwa gatatu
Teta yahembwe miliyoni 2 Frw nka Miss Geek Rwanda 2019
Umugenzuzi Mukuru w'Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose n'Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni bakurikiye itangwa ry'ibihembo
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Minisitiri Ingabire ashyikiriza ishimwe Teta Belinda Jemima
Minisitiri Ingabire ashyikiriza ishimwe Manzi Muneza Redempta
Engr. Prof. Gloria Chukwudebe ashyikiriza ishimwe umwe mu batsinze
Abakobwa bahize abandi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi batandukanye

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza