IGIHE

Urubuga rwa Flickr rugiye kuva ku murongo mu masaha 12

0 19-05-2019 - saa 16:22, Rabbi Malo Umucunguzi

Ubuyobozi bw’urubuga rwa Flickr bwatangaje ko ku wa 22 Gicurasi 2019 ruzava ku murongo mu gihe cy’amasaha 12, bitewe n’igikorwa cyo kwimura ububiko bwarwo nyuma y’uko ruheruka kugurwa n’ikigo SmugMug.

Ni igikorwa byatangajwe ko kiri muri gahunda yo kwimura amakuru ya Flickr mu bubiko bwa Yahoo agashyirwa muri Amazon Web Services (AWS), aho amafoto ya SmugMug abitswe kuva mu myaka myinshi ishize.

Nk’uko byatangajwe, “Ku wa 22 Gicurasi 2019 Flickr izava ku murongo mu masaha azagera kuri 12 kubera igikorwa cyateguwe cyo kuyubaka, uhereye saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’amanywa ya Pasifika, PDT [cyangwa saa sita z’ijoro ku wa 23 Gicurasi ku isaha ngengamasaha, GMT].”

Icyo gikorwa kizaba kireba gigabytes miliyoni ibihumbi z’amafoto n’amashusho ndetse na konti zisaga miliyoni ijana. Ni igikorwa uru rubuga ngo ruzi ko kizasaba ubushobozi bwinshi ari nayo mpamvu rwahisemo ko muri icyo gihe abantu batazaba barusura.

Ubuyobozi bwarwo bwakomeje buti “ku bw’amahirwe ariko, iyo ntambwe nirangira tuzaba turi mu nzira yo kugira Flickr yihuta cyane, yizewe kandi itekanye.

Flickr yijeje abayikoresha ko mu gihe izaba idasurwa, amafoto n’amashusho byabo bizaba bitekanye. Gusa ngo birashoboka ko ako kanya ibintu byose bitazahita bigaragara nk’uko byari bisanzwe.

Abakoresha Flickr kuri telefoni za android bazasabwa gushyiramo application nshya, biteganywa ko izaba yasohotse mbere ya tariki 22 Gicurasi ariko abakoresha iOS bo ntacyo bazasabwa.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Flickr yari iya Yahoo yaguzwe n’ikigo gikora ibijyanye n’amafoto, SmugMug. Flickr yahise itangaza ko igiye gukora impinduka, aho konti ifunguweho ku buntu itagomba kujyaho amafoto arenze 1000.

Ni umubare uri hasi cyane ugereranyije n’uko mbere umuntu yashoboraga gushyiraho amafoto afite ubunini bwa 1 TB, ashobora kugera hagati ya 200 000-500 000. Biteganywa ko ku muntu ukeneye gushyiraho amafoto yose akeneye cyangwa amashusho, yishyura $50 ku mwaka.

Urubuga rwa Flickr ruzava ku murongo ku wa 23 Gicurasi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza