Umuyobozi wa Microsoft muri Afurika yanyuzwe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda

2 25-03-2017 - saa 16:55, IGIHE

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Microsoft muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, yemeza ko gahunda za Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, Mineduc, zirimo ‘Smart Classroom’, zimaze gutuma ibihumbi by’abanyeshuri n’abarimu bagira amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga.

Mu kiganiro cyihariye, Sebuh Haileleul, yavuze ko mu myaka 10 ishize Minisiteri y’uburezi ifatanyije na Microsoft yakoze impinduka nyinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi binyuze muri porogaramu yayo y’ubufatanye mu gukora impinduka mu myigishirize no mu burezi muri rusange.

Yagize ati “Iyi porogaramu irimo gufasha Minisiteri y’uburezi mu gusuzuma byimbitse uko ikoranabuhanga rigezweho rishobora guhindura imyishirize n’imyigire hagamijwe ireme ry’uburezi no kwigisha ubumenyi buberanye n’ikinyejana cya 21.”

Porogaramu zo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi nka SMART Classroom, zimaze gutuma kugeza ubu muri mudasobwa za Positivo 130 000 zakozwe, izigera kuri 60 000 zarahawe Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi kikazitanga mu mashuri atandukanye.

Haileleul yasobanuye ko gahunda y’ubufatanye mu myigishirize igamije gutyaza ubumenyi bw’abanyeshuri n’ubuzobere mu ikoranabuhanga, aho abanyeshuri n’abarimu babasha gukoresha Windows 10 inabafasha gukoresha internet nta makemwa.

Ubu bufatanye bukaba bwaratumye mudasobwa zigera kuri 80 000 zarashyizwemo porogaramu ya Windows 10 na MS Office Professional Plus zikwirakwizwa mu mashuri yo mu gihugu cyose muri Mutarama.

Burimo kandi na gahunda yo guhugura abarimu kugirango babashe gukoresha ikoranabuhanga mu byumba by’amashuri. Kugeza ubu abazahugura abarimu bagera kuri 21 barahuguwe, naho abarimu 60 000 bahabwa impamyabushobozi, bituma abanyeshuri miliyoni 3.2 babasha gukoresha Office 365 ProPlus ibafasha gukoresha application nka Word, PowerPoint, OneNote ndetse na 1 TB y’ububiko bwa Cloud.

Haileleul avuga ko hari ibirimo gukorwa uburyo bwo guhuriza amashuri ku muyoboro umwe mugari ‘School Broadband’, hakoreshejwe uburyo bugezweho kandi buhendutse bwa TV White Spaces buzoroshya ikoreshwa ry’irindi koranabuhanga nka Microsoft Education na Open Education ndetse bigatuma abanyeshuri bashishikarira kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, Imibare na Engineering bizageza uburezi bw’u Rwanda ku rwego rushimishije.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Microsoft muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Sebuh Haileleul
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kandi 2017-03-26 15:47:36

Murazwi

2
Eduardo 2017-03-26 04:01:46
Kwamamaza