Umujyi wa Kigali wavuguruye uburyo bwo gutanga impushya zo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga

8 5-05-2017 - saa 13:49, Mukaneza M.Ange

Mu rwego rwo kurushaho koroshya ubucuruzi no kunoza serivisi, Umujyi wa Kigali wavuguruye ikoranabuhanga ryari risanzwe rikoreshwa mu gutanga impushya n’ibyangombwa byo kubaka.

Mu gihe hari hasanzwe hakoreshwa uburyo buzwi nka CPMIS (Construction Management Information System), ubu hagiye kujya hakoreshwa BPMIS (Building Permitting Management Information System).

Ibi byakozwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA na Gahunda ya Banki y’isi irebana n’amavugurura mu ishoramari, RICRP3.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Didier Sagashya, yavuze ko ubu buryo bushya buzoroshya ubucuruzi mu bwubatsi, kubera ko bukemura ibibazo byagaragara mu mikorere ya CPMIS kuva mu 2013.

Ati” Bizagabanya umwanya byasabaga ibigo bitanga ibyangombwa kugira ngo bisuzume, byemeze kandi binatange raporo ku byangombwa byasabwe, ndetse bitange amakuru yizewe ku bibanza byakorewe igenzura.”

Ni uburyo kandi bwo gushyiraho ikoranabuhanga rimwe mu gutanga ibyangombwa mu turere, bikaba byitezweho koroshya no kwihutisha ibijyanye no guteza imbere imijyi, ndetse bikazagabanya ikiguzi n’umwanya byatwaraga kugera ku 10%.

Usaba ibyangombwa byo kubaka akoresheje BPMIS bizajya bimutwara umwanya muto, ndetse abashe gukurikirana aho ubusabe bwe bugeze binyuze mu butumwa azajya yohererezwa kuri telefoni cyangwa email.

Mu 2015 ubwo yari mu nama ya Transform Africa, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga aho yavuze ko rishobora gukora byinshi bifitiye abaturage akamaro birimo no kwandikisha ubutaka.

Ati” Ikoranabuhanga ntabwo ari ibikoresho, ahubwo ni ibisubizo tubona bifitiye akamaro abaturage. Rishobora guhindura ubuzima bw’abantu batarigera bakora kuri smartphone ubwabo. Ahatagarara, ikoranabuhanga rifasha leta kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zizewe. Ibi bituma tugera ku buzima bwiza, serivisi za gasutamo zikihutishwa n’ibyangombwa by’ubutaka bigatangwa hakoreshejwe mudasobwa.”

BPMIS yatangiye gukoreshwa mu mujyi wa Kigali, no mu mijyi ine iwunganira irimo Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi, Muhanga na Nyagatare bikazakurikiraho.

Iri koranabuhanga rishya ryitezweho kuzamura umwanya w’u Rwanda, muri raporo ya Banki y’isi ku koroshya ubucuruzi by’umwihariko ibijyanye n’ubwubatsi.

BPMIS izanatanga umusanzu muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro no kugera ku bukungu buzira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki kuko kwishyura bizajya bikorwa binyuze ku Irembo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Didier Sagashya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joe 2017-05-06 11:17:32

Muraho! nge mbambona ibyubutaka byarayoberanye pe ,sinibaza kuntu umuntu yagura ikibanza kiri hagati Yandi mazu yemewe kdi yubatswe vuba wowe wajya gusaba icyangombwa bakakubwirako hagenewe ubuhinzi ,kdi wakiguzekiguhenze kirihagati yamazu menshi pe kdi yubatswe vuba .nyuma watinda kugisorera bakakwishyuza nubukererwe kdi nawe ntamusaruro uhakura .icyifuzo cyange nuko bagaragaza ibyo bishushanyo byaburi kagari kuko usanga pe abaturage baciriritse tubihomberamo reba nawe ikibanza uguze 4million uziko uzacyubakamo bakakubwirako hagenewe ubuhinzi !! kdi ari hagati mumazu mashya yubatswe vuba mubyukuri badusobanurire aho guhinga bahagaragaze hose kdi naho gutura hajye nibyapa bihagaragaza kuko ibi nabyo biri mubidindiza iterambere .

2
Gacinya fidele 2017-05-05 23:33:47

how many headlines have you given on the same subject in the last 10 yrs?
please check the results. this is another false public announcement.
Good job kigali city.

3
ciara 2017-05-05 15:23:30

Ibyo bahora babivuga rwose ..jye ndibariza nikuki umuntu aba afite ubutaja bwe ariko guhabwa icyangobwa bikaba imbogamizi ugasanga imyaka 2 irashize uhora ubaza bakubwira ngo sikirasohoka....ese ikibazo kiba kiri hehe ko muzehe yababwiye ngo mworoshye ibinu mwe mubikoramo muba mushaka iki??iki kibazo kiratubangamie cyane ..nimuduhe ibyangobwa byacu kuko suzajya gushaka icyo kubaka udafite icyaburundu...

4
Anonymous 2017-05-05 14:13:26

Nkoronko ibyo uvuga ni ukuri, ibyo nabonye mu mujyi wa Kigali nta handi ndabibona ku bijyanye no gutinda gutanga ibyangombwa byo kubaka. Ntekereza ko biramutse byihutishijwe byakemura ibibazo bituruka ku kubaka mu kajagari. Bazafatire urugero ku karere ka Musanze, kuko ho nibura iyo service irihutishwa kugeza n’aho bo bakwihamagarira ngo kuki utinda kuza gufata ibyangombwa byawe ko byabonetse! Ndi umugabo wo kubihamya kuko nigeze kuhasaba Autorisation de batir nkayibona nyuma y’ibyumweru bitatu. Mbona ikibazo atari sysyem bakoresha ahubwo ikibazo ni abakozi babishinzwe. Abo bireba mwisubireho rwose turebe ko imijyi yacu yatenzwa imbere harwanywa kubaka mu kajagari.

5
Anonymous 2017-05-05 14:12:55

Nkoronko ibyo uvuga ni ukuri, ibyo nabonye mu mujyi wa Kigali nta handi ndabibona ku bijyanye no gutinda gutanga ibyangombwa byo kubaka. Ntekereza ko biramutse byihutishijwe byakemura ibibazo bituruka ku kubaka mu kajagari. Bazafatire urugero ku karere ka Musanze, kuko ho nibura iyo service irihutishwa kugeza n’aho bo bakwihamagarira ngo kuki utinda kuza gufata ibyangombwa byawe ko byabonetse! Ndi umugabo wo kubihamya kuko nigeze kuhasaba Autorisation de batir nkayibona nyuma y’ibyumweru bitatu. Mbona ikibazo atari sysyem bakoresha ahubwo ikibazo ni abakozi babishinzwe. Abo bireba mwisubireho rwose turebe ko imijyi yacu yatenzwa imbere harwanywa kubaka mu kajagari.

6
kk 2017-05-05 11:21:48

Ndabasuhuje, ndashima iri terambere mu ikoranabuhanga ariko mu by’ukuri nasabye icyangombwa kuva mu kwa gatatu n’ubu ntubarampa any comment nyamara nk’uko uwo hejuru abivuze imisoro y’ubutaka mpora nyitanga!!!!!! Ndasaba ko iyi gahunda ituma twese tubibona kuko twakoze ibyo twasabwaga.

7
Cimpaye 2017-05-05 09:10:52

Nkoronko we, nibagusubiza najye ndandika

8
Nkoronko 2017-05-05 08:01:03

Nibarize Gitifu w’umujyi ibi byo koroshya uburyo bwo kubona impushya zo kubaka bireba gusa abakora ubucuruzi bamwe bubaka imiturirwa tubona muri za Kigali n’ahandi cyangwa ni abanyarwanda bose muri rusange harimo n’abashaka kubakira imiryango yabo amacumbi? Yadusobanurira ukuntu umuntu amara imyaka itatu ( 3 years ) asaba icyangombwa cyo kubaka barakimwimye kandi iyo myaka yose akayimara asorera ubutaka bwe bwitwa ko arubwo kubaka!!!!None se kuki iyo usabye icyangombwa cy’ubutaka bo bemera ko arubwo kubaka bakiguha bihuta ugatangira kugisorera nyamara watangira process zo gusaba construction permit aho s’ukureba inyungu zo kugira ngo ubutaka bwarubwo guhinga butange imisoro ariko bukomeze bwimwe ibyangombwa byo kubaka? Kuki se umuntu amara imyaka 3 yose asorera ubutaka bikarinda kumukenesha ariko akimwa icyangombwa cyo kubaka!!! Igihe ndabasabye muhitishe comment yanjye

Kwamamaza