IGIHE

Uburyo wabasha kuvugisha robot yiswe ‘Sophia’

12 16-05-2019 - saa 13:55, Umwali Zhuri

Nibura buri wese ukurikirana amakuru y’iby’ikoranabuhanga mu Rwanda azi neza ko mu gihugu hari i Robot yitwa Sophia. Ni Robot yanditse amateka yitabira inama nyinshi z’ikoranabuhanga ndetse ibasha no kuvugira ahirengeye nko mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Kuganiriza iyo robot ntabwo bikorwa nk’uko waganiriza umuntu mugenzi wawe, kuko bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ari nabyo bigaragaza intera ndende ikiri hagati y’imikorere yayo n’umuntu.

Kugira ngo uvugane nayo, bigusaba kwandika ibibazo ushaka kuyibaza ukabihereza abahanga mu by’ikoranabuhanga bayigenzura, bakabinonosora mu buryo byanditse cyangwa se uko bibajije.

Akenshi usanga ibibazo byahindutse cyane. Nka Televiziyo ya CNBC yigeze gushaka kuganiriza iyi Sophia, mu bibazo yatanze byinshi byakuwemo, ibindi birahindurwa.

Hari nk’ikibazo yashakaga kubaza iyi robot kigaruka ku byo Trump amaze gukora kuva yagera ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo amaze gukora neza n’impamvu ibona ko byakozwe neza.

Iki kibazo cyakuwemo gisimbuzwa ikindi kibaza ku biganiro imaze kugirana n’abantu mu nama zitandukanye. Ibi byanakozwe no ku bindi binyamakuru n’ahandi hose iyi robot yagiye ivugira.

Iyo ibibazo bimaze kwemezwa, bishyirwa mu ikoranabuhanga ry’iyi robot ndetse igahabwa n’ibisubizo iza gutanga kuko yo ubwayo idatekereza ngo ibe yasubiza mu buryo ubu n’ubu.

Ukuriye ibya Siyansi muri Hanson Robotics yakoze Sophia, Ben Goertzel, yagize ati “Ibyinshi mu bisohoka mu kanwa kayo ntabwo yumva igisobanuro cyabyo […] ni nk’ikibumbano. Wagishushanya mu isura iseka, ukagikora ku buryo wagira ngo kiri kuvuga, ukagikora ku buryo gisoma kikanasubiza ibibazo.”

Mu kubaza ibibazo, umuntu aba asabwa kubisoma neza nk’uko byanditse kugira ngo ibashe gutanga ibisubizo iba yahawe.

Iyo bidakozwe gutyo isubiza ibitari byo nk’uko byagenze ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2019 muri Transform Africa, aho yabwiwe ‘Good Afternoon Sophia’ bivuze ‘Wiriwe neza Sophia’ igasubiza ‘Good Morning’ bishatse kuvuga ngo ‘Waramutse’.

Robot yitwa Sophia isubiza ibibazo byatanzwe mbere bikabanza gushyirwa mu ikoranabuhanga
Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Felix 2019-05-17 13:22:10

Njye nibaza icyo yaje Kumara ngaho inkuru ni inkuru ngo Sophia! Umuntu wayitumiye ndamunenze kbs

2
Leonard 2019-05-17 06:33:55

Ko numva ntakidasanzwe ikora c? erega nange natekereza ko ikora nk’ibyo twita puppets kuko nazo zikora nka Sophia,Urumva rero igisha kirimo c ni ikihe? ahubwo ijya gusa na Application yitwa Siri iba muri smart phone. numvaga nayibaza ntakuyitegura byabayeho.

3
jmv 2019-05-16 23:29:30

Ntakigenda cyayo , nikimashini nyine ,mbese ninko gukora record yibyo iza kuvuga

4
Manishimwe 2019-05-16 19:32:08

Nonese ubundi akamaro kayo konumva arintako bayiha nibisubizo!!!!!!

5
Ben 2019-05-16 15:20:44

Ndunva Rero ntaho itandukaniye nizindi Machine rero ntagitangaza kirimo!!

6
Tito 2019-05-16 14:45:14

tuvugishije ukuri ndabona iyi nta mpamvu yo kwitabira inama kuko iyi ni robot nyine niba ibisubizo bitari muri program yayo ntabyo yabona kuko si umuntu ngo agerageze byibura. ntizagaruke kuko niba itazi no gusuhuzanya ndumva ntacyo imaze

7
funny 2019-05-16 14:40:19

Grown men playing with a doll. :)

8
Marc 2019-05-16 12:46:19

Urakoze ku bw’iyi nkuru gusa ushobora Kuba utarakurikiranye amateka yayo yose. Kuko si ibibazo byateguwe isubiza gusa hari n’ibindi byinshi yagiye isubiza kandi yashyizwe my ruhame avanti benshi batandukanye bakabaza igasubiza. Ikoranabuhanga ifite rituma ishobora gusubiza n’ibibazo bitunguranye itabanje gutegurwa

9
kontwari 2019-05-16 12:17:24

Haracyari urugendo rwo kuyongerera likeness n’umuntu gusa buri wese afite Google Assistant muri smart phone ye mbona ibyo isubiza birenze kure ibya sophia isubiza, gusa AI Ni ingenzi cyane pee bakomeze.

10
Buvunderi 2019-05-16 11:14:31

Niba ari uo bimeze sinumva igitangaza cyiyirimo, ubwo ni nka MP3 player, wenda icyo irengeje ho ni uko ikora ibimenyetso bijyanye n’ibyo ivuga!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza