IGIHE

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Motorola Solutions

0 10-05-2019 - saa 17:14, Ferdinand Maniraguha

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Motorola Solutions.

Ayo masezerano akubiyemo kubaka urwego rw’ikoranabuhanga rw’u Rwanda kugira ngo rubashe kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Motorola Solutions ni Ikigo Mpuzamahanga cyazobereye mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho gifite icyicaro mu Mujyi wa Illinois muri Leta ya Chicago.

Kizwiho kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashihwa mu bigo bikomeye hirya no hino ku Isi, kubaka software n’izindi serivisi.

Mu masezerano harimo ko Motorola izubaka mu Rwanda ikigo gitanga serivisi zayo n’ikindi gitanga amahugurwa, Ikigo cy’ikoranabuhanga ryifashishwa cyane mu nganda mu kugenzura ibikorwa no kubika amakuru (SCADA) ndetse n’ikigo kizaba gishinzwe ibya internet yifashishwa n’ibikoresho bitandukanye biyikeneye, uburyo buzwi nka Internet of Things (IoT).

IoT ni ukuba ibikoresho bitandukanye bibasha kwakira no kohereza amakuru mu ikoranabuhanga. Yitwa IoT igihe internet ishyizwe mu gikoresho gisanzwe kikabasha kwakira no kohereza amakuru, nk’aho ushobora gushyira ikoranabuhanga muri firigo, kubera internet ikaba yakoherereza nk’ubutumwa bugufi ikubwira nk’ikintu cyashyizemo cyangiritse.

Iri shoramari rya Motorola Solutions ni intangiriro z’umushinga muremure urimo no kuzagera igihe igashinga ishami ryayo mu Rwanda.

Mu muhango wo gusinya ayo masezerano, Minisitiri w’Ikoranabuhanga Paula Ingabire yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwagura ubu bufatanye na Motorola Solutions.

Ati “Aya masezerano dusinye agamije kubaka ubushobozi mu by’ikoranabuhanga. U Rwanda rwishimiye gukorana na Motorola Solutions no kuzakomeza kwagura ubu bufatanye.”

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yavuze ko iri shoramari rizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Ati “Gushyira izi serivisi mu Rwada zirimo amahugurwa, ibigo bya SCADA na IoT hiyongereyehokuzana mu Rwanda icyicaro cya Motorola Solutions ku rwego rw’akarere, bizarushaho kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga ku mugabane.”

Umuyobozi Mukuru wa Motorola Solutions mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Yuvan Hanan, yavuze ko batoranyije u Rwanda kubera ko ruyoboye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Twahisemo u Rwanda kubera ko ruri ku isonga mu ikoranabuhanga mu karere kandi twizera ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzobereye mu by’ikoranabuhanga rufite byinshi rwagaragaza mu ruhando mpuzamahanga. Twishimiye gushora imari mu kongerera ubunararibonye u Rwanda hanyuma tukabimurikira amahanga.”

U Rwanda rufite intego yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi .

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izarangira mu 2024, biteganyijwe ko i Kigali hazubakwa ahantu hihariye hazafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya (Kigali Innovation City), gushyiraho Ikigega kigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga n’ibindi.

Abahagarariye Guverinoma y'u Rwanda n'abahagarariye Motorola bafata ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka (ibumoso), Minisitiri Paula Ingabire n'Umuyobozi wa Motorola muri Afurika y'Iburasirazuba, Yuvan Hanan, basinyana amasezerano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza