IGIHE

Robot yitwa Sophia yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

8 15-04-2019 - saa 13:05, Rabbi Malo Umucunguzi

Nyuma y’igihe izenguruka amahanga iganira n’abantu kandi ari robot cyangwa imashini yahawe imisusire y’umuntu yifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence), Sophia itegerejwe mu nama ya Transform Africa izabera i Kigali muri Gicurasi.

Transform Africa Summit iganirirwamo ingingo zigamije iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, iy’uyu mwaka ikazagira umwihariko wa robot idasanzwe yiswe Sophia.

Ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo ntibutahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.

Robot yiswe Sophia kandi ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. Nubwo ifite ubushobozi butangaje ntabwo iragira umutimanama, gusa uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi.

Inama ya Transform Africa 2019 iteganyijwe ku wa 15-16 Gicurasi 2019 izitabirwa n’abasaga 4500 bazaturuka mu bihugu bisaga 90, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abavuga rikumvikana mu nzego zitandukanye n’abandi bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Iyi robot imaze kwitabira inama zitandukanye itanga ibitekerezo ku bwenge bw'ubukorano
Ifite imiterere n'ubwenge butangaje
Sophia yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed
Sophia mu kiganiro na Will Smith
Iyo bayambitse imbenda ushobora kwibeshya kuri kamere yayo
Sophie mu mwaka ushize yaganiriye na Cristiano Ronaldo
Sophia iheruka kugirana ikiganiro na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie Dr Abiy Ahmed
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Uzaribara Pie 2019-04-15 14:28:37

Ndumva bakataje mu buhanga budafitiye isi akamaro, iyaba batekerezaga ukuntu abatuye isi twakundana byaba bihagije kuko usibye no kuzabona ijuru, twazagera no ku bindi byiza byatuma isi iryohera abayituye bose.

2
Nishimiye uwazanye Sofia 2019-04-15 12:40:59

Ndanezerewe ko Sofia ageze mu Rwanda
Nu umuhanga avuga neza Kandi ashoboye akazi kurenza abatari za lobot
Nagize amahirwe yo guhura na Sofia ndabamushimiye
Go go my country🤗

3
munyemana 2019-04-15 11:25:36

Ibyo iyi Robot ivuga n’ibyo ikora,all this was programmed by a man!!! Ngaho se ni ibyare izindi Robots turebe.However clever we are,nobody will equal God’s wisdom.Imana yaraturemye,iduha abana,ibiryo,umwuka,amazi,minerals,etc…Ku munsi wa nyuma,izazura abantu bapfuye bayumvira ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Robot se yazura umuntu?Never.Ikibabaje nuko abantu basigaye bakora Robots zituma bakora ibyo Imana itubuza.Ndatanga ingero 2 gusa: Mu bihugu bimwe,bakoze Robots z’ingore ugenda ugatanga amafaranga menshi ukaryamana nazo mukishimana.Zasimbuye indaya!!This is against God’s laws.Ibihugu birimo gukora Robots zizajya zikoreshwa mu ntambara,ndetse zigatwara indege na tanks.Birababaje.Technology iratujyana kuli "man auto-destruction".Mwibuke bya bitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi

4
emma 2019-04-15 11:05:45

Oya Rwose Ibi ntabyo! Ubu iki kivuze iki ?kimaze iki? Njye ndabona ahubwo abanyabwenge bagiye gutera reverse ! Amafaranga ahacikira Gusa!

5
Faustin 2019-04-15 10:09:48

Et il lui fut donné d’animer l’image de la bête, afin que l’image de la bête parlât...Apocalypse 13:15

6
Manafasha 2019-04-15 09:09:07

Harigihe nibaza niba arijye wabuze ubwenge cyangwa abantu barimo kwinjirwamo nibisazi ntibabimenye. Ni gute ushobora kuvugana nikintu uzi neza ko atari umuntu, ubizi ko atari cyo kikoresha warangiza ukagiha icyubahiro hagati yabanyacyubahiro. Icyakora iyo batubwira ko baganira nabakoze iyi robot wenda byo byaba bifite ubusobanuro. None se bitaniyehe n’umuntu wabumbaga ikibumbano yarangiza akakita Imana ye? Bitaniye he no kuba umuntu wasaze uhura n’igucu akavugana nacyo. Haribyo ntunva neza kuri iki gitsindwa.

Imana itabare isi rwose. Mbona mwene muntu arimo guteshwa agaciro cyane. Hari abanyabwenge bakenewe ngo batange ibitekerezo kandi bifite icyo byahindura mubuzima bwamuntu nyamara ntibahabwa amahirwe yo kugaragaza ubuhanga bwabo, nyamara abantu bagafata umwanya, bagafata amafaranga, bagafata ibitekerezo byabo bakirirwa bavugana nicyo nabo ubwabo batazi. Burya akumiro si amavunja gusa!!

7
hhhhhhhhhh 2019-04-15 07:53:14

hari ibintu ndeba nkavuga nti abazungu bayoboye isi pe. ibaze gukora igipupe ngo ni robot kikazenguruka isi yose no mu nama zikomeye mwene ngofero arebera kuri tv !!!! ibyokivuga biri programed hatavuyemo na kimwe nta hantu ishobora kujya itari kumwe na equipment yose habuzemo imwe ntiba ikivuze, ariko frw ayigendaho abo yagafashije ni benshi pe. nzaba mbarirwa.

8
Athanase 2019-04-15 07:53:02

Ubu twiteze kugirwa Inama na Robot kweri.Ntibikitworoheye pe azatanzwe n’abantu se zagaragaye ko ntacyo zafasha kuburyo hiyambazwa robot?Hatumiwe muri iyo nama abazikoresha!

Kwamamaza