IGIHE

U Rwanda rugiye gushora miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

29 16-05-2018 - saa 08:17, Cyprien Niyomwungeri

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kugura camera zicunga umutekano zifite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, zigashyirwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukaza umutekano.

Iyi gahunda iri mu biteganyijwe mu ngengo y’imari y’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda ( RISA), cyagejeje kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu cyumweru gishize.

Izi camera zizwi nka CCTV (Closed-Circuit Television), zikunda gukoreshwa cyane mu maduka manini, amaguriro n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, zigafasha mu gukumira no gutahura ibyaha.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no guhanga Udushya muri RISA, Sebera Antoine, yabwiye The New Times ko izi camera zizagurwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, zizashyirwa ahantu hatandukanye muri Kigali, hibandwa ku hahurira abantu benshi.

Yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wo gukomeza kugira Kigali umujyi ucyeye kandi utekanye, by’umwihariko kuri ubu bikaba ari ingenzi cyane kuko wabaye ihuriro ry’aho abakomeye benshi bakaganirira ku ngingo zitandukanye, kwita ku mutekano wabo bikaba biri mu bya mbere igihugu cyiyemeje.

Yagize ati “Gushyiraho camera ahantu hatandukanye bizafasha mu gukumira ibyaha kuko abantu bazaba bazi ko Polisi ibareba. Amaperereza nayo azoroha kuyakora mu gihe hakozwe ibyaha.”

Sebera yanavuze ko miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zizatangwa mu kugura camera ndetse n’ibindi bikenewe mu kuzishyiraho birimo; umuyoboro wa internet ikoresha Fibre Optique n’ibyuma byo kuzishyiraho. Mu duce 111 tuzashyirwamo cameras buri kose kazajya gashyirwamo eshatu cyangwa enye, mu gihe izizaba ziri mu mujyi wose zingana na 349.

Bimwe mu bice bizashyirwamo camera birimo; igice cyahariwe inganda cya Kigali (KSEZ), giherereye i Masoro-Munini na Kagarama-Musave mu Karere ka Gasabo ndetse n’ahandi hahurira imihanda minini.

Sebera avuga ko nubwo Umujyi wa Kigali usanzwe utekanye hifuzwa ko utekana kurushaho kandi ukaba koko umujyi ucyeye (Smart City).

Mu gushyira izi camera ahantu hatandukanye RISA ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’ikoranabuhanga izafatanya na Polisi y’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Theos Badege, yavuze ko gushyira Camera ahantu hatandukanye muri Kigali, bizatuma bagera ku ntego yo gucunga umutekano badakoresheje amafaranga menshi kuko ikoranabuhanga rituma bishoboka.

Depite Théobald Mporanyi yavuze ko iyi gahunda izashyigikirwa n’abadepite benshi kuko bumva neza ko ari intambwe y’ingenzi igihugu giteye mu iterambere.

Yagize ati “Uko igihugu cyacu gitera imbere, abajura nabo bariyongere ari nako bazana amayeri yo gukora ibyaha byabo, tugomba kuryamira amajanja. Izi camera zirakenewe cyane kandi iyi gahunda igomba gushyigikirwa, ikanashyirwamo imari bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Ibyo Abadepite basuzumye mu gutegura ingengo y’imari bizitabwaho mu gukora umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’igihugu ya 2018-2019, izigwa mu kwezi gutaha ikazemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Zimwe muri camera ziri ku muhanda muri Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Umurungi Alice 2018-05-20 11:49:19

Twizereko abadepite ntaho bahuriye n’uzahabwa iri soko! Tekereza ufite imodoka kandi weemerewe gukodesherezwa akaba ari wowe unashyiraho igiciro cy’ubukode!!! Urumva iyo modoka yazava mu nzira? Nanze gutanga urugero ngo ntagira uwo nkomeretsa.

2
mwarimu 2018-05-17 12:04:59

Aba bavugishwa n’izi miliyari z’amafaranga, ntabwo bazi ko haba ubugenzuzi bw’ikoreshwa ry’imali ya Leta? Mwicecekere abakora bakore kuko igihe cy’utugambo cyarangiye.

3
alex 2018-05-17 06:50:20

wowe uvuga ngo ni ugusesagura umutungo wigihugu muba mwashyizemo angahe? niyo yaribwa ! uko mutazi ahava ninako ubundi mutakagombye kumenya aho ajya ....muvane ibyo aho .azasohoka kandi ntacyo mwabihinduraho

4
yy 2018-05-17 06:46:09

nimushaka mwandike ibyo mushaka ariko ntacyo mwahindura kurizo miliyali

5
truth 2018-05-17 06:25:14

ko numva mwavugishijwe harubwo arimwe muzayatanga avuye mumifuka yanyu? muceceke .

6
king 2018-05-17 06:10:38

mwasakuza mutasakuza izi miliyali zizasohoka kandi ntacyo mwakora

7
che 2018-05-17 03:20:35

Camera zirakenewe ariko ntibe impamvu yo kurigisa umutungo a leta nyamunika! Nanjye utazi ibya camera, mbonye izo miliyari ndikanga, ababikora basubiremo neza imibare, cyanke bashake undi mu supplier reka mbivge ntyo, kuko miliyare 5 ni umurengera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

8
jiji 2018-05-16 22:56:23

Mukore recrutement yabana benshi bashyirwe muri police kugirango binagabanye ubushomeri.aho kwangiza umutungo wigihugu banongerwe umushahara murebe ko abana bu Rwanda umutekano batazawicungira impamde zose zigihugu babyishimiye.

9
Manzi 2018-05-16 13:37:08

Eeeh abaryi bacanye ku maso ngo babonye....muhumure barwiyemezamirimo dushoboye turahari. Iri soko ndaritegereje, kdi abavuga ko ariya mafrw ari menshi biterwa nayo bo bakeneye jyewe rero ndayashaka yose kdi abateze ngo bazayabona basubize amerwe mu isaho, namaze kuyabara ariya!

10
Manzi 2018-05-16 13:37:08

Eeeh abaryi bacanye ku maso ngo babonye....muhumure barwiyemezamirimo dushoboye turahari. Iri soko ndaritegereje, kdi abavuga ko ariya mafrw ari menshi biterwa nayo bo bakeneye jyewe rero ndayashaka yose kdi abateze ngo bazayabona basubize amerwe mu isaho, namaze kuyabara ariya!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza