Toyota igiye kujya inyuma y’umushinga wo gukora imodoka zizajya zica mu kirere

2 14-05-2017 - saa 15:44, Rabbi Malo Umucunguzi

Uruganda rukomeye rw’imodoka rwo mu Buyapani, Toyota Motor Corp. rwatangaje ko rugiye gutera inkunga umushinga wo gukora imodoka zifite ubushobozi bwo guca mu kirere, uri gukorwaho n’itsinda ry’abahanga mu Buyapani.

Igitekerezo cyavutse ubwo mu 2012, Tsubasa Nakamura uyoboye uwo mushinga uri gukorwa n’itsinda ryitwa Cartivator, yatsindaga irushanwa rya ba rwiyemezamirimo bato.

Ba rwiyemezamirimo bishyize hamwe ngo bahindure inzozi zabo impamo, bafashwa na Prof Masafumi Miwa usanzwe ari impuguke mu mikorere y’utudege tutagendamo abapilote n’umwarimu muri Kaminuza ya Tokushima, na Taizo Son washinze ikigo gikora imikino y’amashusho.

Ikinyamakuru Nikkei Asian Review cyatangaje ko Toyota yemeye guha Cartivator miliyoni 50 z’ama- yen zingana na $352,982 ndetse ishyiraho n’uburyo abantu batandukanye babasha gutera inkunga uyu mushinga.

Iyi modoka igomba kuba yamaze gukorwa bitarenze 2018, hagasigara kunozwa irindi koranabuhanga ku buryo izi modoka zizwi nka ‘Skydrive’, zizifashishwa mu gutangiza ku mugaragaro imikino Olempiki izabera i Tokyo mu 2020.

Umuti ku muvundo w’imodoka?

Uyu munsi imodoka ziri kwiyongera ku Isi nyamara imihanda ntiyiyongerane nazo, ku buryo izi modoka nshya nizisohoka, umuntu uzajya abona agiye gukererwa akazi azajya yinyurira iy’ikirere.

Ibi byiyongeraho imyuka yangiza ikirere izi modoka zidahwema gusohora iyo zitangiye gusaza, ku buryo ibisubizo biri mu gushaka imodoka zitwarwa n’amashanyarazi ndetse na zimwe zitwara zidafite abashoferi.

Airbus, uruganda rukomeye rukora indege mu Burayi, ruheruka gutangaza ko uyu mwaka uzashira rukoze isuzuma ry’imodoka ifite ubushobozi bwo kuguruka. Ikigo Uber Technologies Inc nacyo muri Mata cyatangaje ko gifite gahunda y’imodoka zitwara abagenzi zishobora kuguruka.

Biteganyijwe ko mbere y’uko abantu batwara imodoka zinjira mu buryo bw’imodoka ziguruka, bizasaba ko hashyirwaho amategeko agenga ingendo zo mu kirere nk’uko ibinyabiziga byo ku butaka bigira amategeko bigenderaho.

Iyi modoka y’uburebure bwa metero 2.9 n’ubugari bwa metero 1.3 yitwa Skydrive, izaba igendera ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 100 ku isaha, muri metero 10 mu kirere, uvuye ku butaka.

Ishusho y'uko imodoka zigendera mu kirere zizaba ziteye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bg 2017-05-15 08:01:43

Dore igituma abazungu badusiga, ikigo cya STES-RWANDA kicukiro cyagaragaje imodoka itwarwa n amashanyarazi sindabona inkuru ivuga ko Leta cg ibindi bigo birimo RDB,REG, n abandi bafite munshingano ubushakashatsi byishyize hamwe ngo bitere inkunga uwo mushinga nonese tuzaguma kugendera kubyabandi bakoze,reba aba inkunga bahaye mwarimu uri mu mushinga utaragira n icyo ugaragaza (igitekerezo gusa) ariko ETS barenze igitekerezo bageze ku gikorwa hakwiye budget yo kwita ku mushinga nk iyi iherezwa abantu bagaragaje ubushake kugira ngo ibyo bitekerezo bitazimira;

"Toyota yemeye guha Cartivator miliyoni 50 z’ama- yen zingana na $352,982 ndetse ishyiraho n’uburyo abantu batandukanye babasha gutera inkunga uyu mushinga."

"ku buryo ibisubizo biri mu gushaka imodoka zitwarwa n’amashanyarazi ndetse na zimwe zitwara zidafite abashoferi."

http://igihe.com/ikoranabuhanga/article/u-buhinde-abanyarwanda-begukanye-igikombe-cyo-gukora-imodoka-ikoresha-imirasire

2
Ndagijimana Bazimenyera 2017-05-14 15:25:07

Nibagire vuba Dore dusigaye twifuza kugenda na maguru kubera ubwinci bwibinyabiziga mumuhanda Boston ho birarenze dwose.

Kwamamaza