IGIHE

TAS2019 : Imvano y’itumirwa rya Robot yiswe Sophia izitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

12 14-05-2019 - saa 17:35, Rabbi Malo Umucunguzi

Nubwo ibiganiro mu Nama ya Transform Africa byatangiye kuri uyu wa Kabiri, umuhango ukomeye wo kuyifungura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ukazayoborwa na Perezida Paul Kagame, ukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.

Umunsi wa mbere waranzwe n’ibiganiro n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Ikigo Smart Africa ari nacyo gitegura iyi nama hamwe n’ibigo bitandukanye, gusa umunsi wa kabiri ushobora guhindura isura kuko ari nawo uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu.

Mu bayobozi bitezwe kuri uyu wa Gatatu harimo Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Ibikorwa Remezo Makhtar Diop n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere, UNCTAD, Mukhisa Kituyi.

Ikiganiro kizafungura umunsi wa kabiri w’inama kizitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao, Umuyobozi Mukuru wa Tata Communications, Madhusudhan Mysore, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, Robot yiswe Sophia na Perezida Kagame.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Lacina Koné uyobora Smart Africa yateguye iyi nama, yabwiye IGIHE ko Sophia yifashishijwe muri iyi nama kugira ngo itange ubutumwa ku rubyiruko rwa Afurika.

Ati “Ni ukugira ngo muri Transform Africa twerekane urwego ubwenge bw’ubukorano bugezeho, bugeze ku rwego rwo kubaka robot ifite imikorere yuzuye, ishobora guseka, ishobora kubabara, kugira ubwoba, bikaba ari ukwereka imbaraga ikoranabuhanga rigezeho, kugira ngo n’urubyiruko rwacu nirubibona rwumve ko ari n’ibintu bishoboka.”

Lacina Koné yashimye umusanzu umaze gutangwa n’inama enye za Transform Africa ziheruka, avuga ko ibyo tubona uyu mwaka ntabwo ari byo twabonye mu mwaka ushize, turimo kuva mu bwiza tujya mu bundi.”

Yakomeje ati “Turebye mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, za robot, internet yifashishwa mu bikoresho bisanzwe, dukomeje gutera imbere. “

Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.

Robot yiswe Sophia izatanga ikiganiro muri Transform Africa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
drole 2019-05-16 14:42:00

Des hommes adultes qui s’ amusent a la poupee. Incroyable mais vraie.

2
hindabu 2019-05-16 05:20:27

iyo nibura iza kuba yarakozwe n’abanyarwanda

3
Rwayitare Jofrey 2019-05-16 05:09:43

mundangire iwabo wiyo nkumi nzajyeyo kuyisabira nyikwe twibanire

4
Rushigajiki Jean-Pierre 2019-05-15 12:53:54

Iyi ni computer iteye imbere cyane, gusa ntibayita batyo.

5
Nounou 2019-05-15 08:04:23

l’Afrique toujours merdé vraiment ,on a besoin de robots pour reconstruire nos idées ou on a besoin des frais et de facilitation avec la bonne éducation pour le développement de nos pays, ont besoin un autre cours.si non l’Afrique sera toujours l’Afrique

6
Aristide Karenzo 2019-05-15 02:03:54

Ikoranabuhanga ni ryiza.Ariko ko Robot ihabwa ubwenegihugu (nationalité) sindabitahura. Ni kimwe mu biriko biganza isi aho ikiremwa muntu kitakiri icitegererezo (centre de tout). Hari n’abamaze kugerageza gukora abantu (chronage ou invitro),hari abatagitwara inda zigatwarwa n’abandi ngo bita mère porteuse....vyose ni ikoranabuhanga,iterambere….MURAGABE CANE kuri iyi si hari vyinshi biriko biza bifise intumbero yo kwica iremwa, kwica umuntu n’itanguriro ryiwe. Dutere imbere mu bumenyi ariko ntitwibagire iyo tuva, uwo tuvako, kugira ntitumurengere.

7
Migani 2019-05-15 01:34:39

Harya igikeri cyashatse kungana n’ikimasa byakigendekeye gute?

8
Migani 2019-05-15 01:34:39

Harya igikeri cyashatse kungana n’ikimasa byakigendekeye gute?

9
che 2019-05-15 01:20:35

Ibi ni ukuryoshya inama, gusa Sophia ntazaturangaze kuko haracyari byinshi byo gukora muri ICT.

10
manu 2019-05-15 00:01:08

Ngo Robot niyo izatanga ikiganiro k’uruvyiruko rwa africa? Shame on you! biteye isoni cane aha ni nkogufata ko abanyafrika vy’umwihariko uruvyiruko turutwa na robot ahubwo arizo zazaja zitugira n’inama kugira ngo duterimbere. Iterambere ryo mu rwanda batubwira ndabona rihishe byinshi pe! Mbega agasuzuguro!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza