RRA na Kaminuza ya Carnegie Mellon byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

1 9-05-2017 - saa 20:51, IGIHE

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze gusinyana amasezerano na Carnegie Mellon University agamije gufasha izo nzego zombi gushimangira no kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’isoresha.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono ku Cyicaro cya RRA ku Kimihurura kuri uyu wa Kabiri.

RRA yari ihagarariwe na Komiseri Mukuru Tusabe Richard na ho ku ruhande rwa Carnegie Mellon University hari Umuyobozi wa CMU muri Afurika Prof. Bruce Krogh.

Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe Richard yavuze ko inyungu yitezwe ku masezerano ishingiye ku ntumbero u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ikoranabuhanga n’impinduramikorere iganisha ku gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Twibanda ku ikoranabuhanga kugira ngo duhindure uko dutanga serivisi muri RRA. Muri serivisi twasuzumye twasanze mu nzego dukorana na zo CMU itaburamo kuko ifite abanyeshuri biga iby’ikoranabuhanga bafite ubumenyi. Bazabuzana muri RRA kandi bagire amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri ariko na RRA izabyungukiramo. Bizatuma tuzamura amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro ariko na serivisi zirusheho kunoga mu baturage.”

Umuyobozi wa Carnegie Mellon University Prof. Bruce Krogh, yavuze ko ashima ko mu Rwanda ikoranabuhanga ritavugwa gusa ahubwo ryifashishwa bikagaragara mu bikorwa. Yemeje ko aya masezerano ari ingirakamaro kuri buri ruhande.

Kuri we ngo usibye kuba abanyeshuri ba CMU bazabona aho bimenyereza bashyira mu bikorwa ibyo biga, hari n’ibindi byinshi RRA izajya ifatanyamo n’ishami ry’ikoranabuhanga ry’iyi Kaminuza nk’imishinga ijyanye n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishyize ingufu mu ikoresha ry’ikoranabuhanga aho ubu kumenyekanisha no kwishyura imisoro bikorerwa kuri mudasobwa ifite internet cyangwa se kuri telefone igendanwa (e-tax). Ibi byagize umusaruro ugaragara kuko byafashije abasora kurangiza inshingano zabo batavuye aho bari, ibyo gutonda imirongo bihinduka amateka ndetse n’umusaruro uturuka mu misoro urushaho kwiyongera uko umwaka utashye.

Umuyobozi wa Carnegie Mellon University, Prof. Bruce Krogh ashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye na RRA
Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe Richard, ashyira umukono ku masezerano
Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard n'Umuyobozi wa Carnegie Mellon University, Prof. Bruce Krogh bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hatari 2017-05-10 00:32:53

Ibi ni ibintu byo kwishimira gukorana na Kaminuza iri ku isonga ku isi mu kwigisha iby’ikoranabuhanga

Kwamamaza