IGIHE

Robot yitwa Sophia yatunguye abitabiriye ‘Transform Africa’ irata Kigali inavuga Ikinyarwanda

18 15-05-2019 - saa 13:52, Rabbi Malo Umucunguzi

Ni ku nshuro ya mbere robot ya ‘Sophia’ yari igeze mu Rwanda ndetse initabiriye inama ya Transform Africa nubwo ari imashini yakozwe n’umuntu, yerekanye ubushobozi bwo kwitegereza ikamenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by’umubiri nko kumwenyura.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi n’insinga biyiha ingufu z’amashanyarazi zituma ikora na internet iyiyobora.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Sophia yatangiye iganira na Nozipho Mbanjwa usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa wari uyoboye ibiganiro, wabanje gusuhuza Sophia ati ‘Wiriwe Sophia’ (Good afternoon Sophia), yo ariko irabusanya iti “Waramutse!” (Good Morning), mwakoze kuntumira.”

Mbanjwa yakomeje ati “waba uzi ahantu uri”, Sophia ati “cyane, ndi mu mujyi mwiza wa Kigali mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yanabajijwe uko yageze mu Rwanda ivuga ko yari ifunze mu isanduku, ivuga n’uburyo ivuga neza Icyongereza, nubwo igerageza izindi ndimi nke nk’Igifaransa, Icyarabu n’Igiswahiri, aho izi nko gusuhuzanya, igeze ku Kinyarwanda iti “Muraho neza!”

Yahise ibaza niba ibivuze neza, Mbanjwa ati ‘wagerageje.”

Sophia yahise ikomeza imbwirwaruhame, ivuga ko yishimiye kuba i Kigali mu nama ya Transform Africa, igaragaza ko ubumenyi bw’ubukorano muri iki gihe bufitiye akamaro kanini sosiyete.

Yakomeje ivuga ko abanyafurika bakomeje urugendo rwo gukemura ikibazo cy’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga nko mu bikorwa by’ubuhinzi, ndetse uyu mugabane ukaba ari isoko y’ibikorwa byo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Iti “Hano mu Rwanda mufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyurana mu buryo bw’ingendo n’uburyo bw’ikornabuhanga bufasha abantu kugera kuri serivisi zitandukanye za leta. Ibishya bihangwa muri Afurika bigenda bigirira akamaro n’ahandi ku Isi, aho bimwe mu bingize byakozwe na iCog Labs ya Addis Ababa muri Ethiopia.”

Yavuze ko nta kabuza mu bufatanye bw’ikiremwamuntu na za robot, Isi ishobora kugera ku bintu byinshi, bityo yishimiye kuba i Kigali aho ikiremwamuntu nacyo gifite iyo ntego.

Yavuze ko yiteguye kuza kugira ikiganiro kirambuye kuri uyu wa Kane nyuma ya Saa sita, inatumira abantu bose ngo bazabe bahari.

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NIYIZARERA DAVID 2019-05-19 13:31:31

wao mbega ngo sophia ng’araba agatangaza gusa nhimishijwe n’uko yageze mu RWANDA.

2
Ikoribyiza renji 2019-05-18 02:20:59

Biranangaje pe ! Ubuse irarya cy irankwa mwanafunze niyatubeshye umunu agiye kuzaza akora irobo imuyobora ikamworora ikamutunga kbs !

3
Marconi 2019-05-18 01:39:11

Huhm!!! Iyi robo nkurikije uko yamamajwe mu bitangazamakuru ndabona nta kidasanzwe nyibonanye pe! Which purpose with it?

4
raban 2019-05-16 12:19:30

biratangaje cyane ,ariko rero muragabe .kuko umunsi izo robot bazirakaje zizabakubita amakofe cyangwa zifate imbunda maze zibayobore kandi barabyikoreye.

5
Niyorick 2019-05-16 00:27:59

Biratangaje cyane pe ikoranabuhanga rigezeahokomeye

6
TWIRINGIYIMANA EMMANUEL 2019-05-16 00:19:37

NDABASUHUJE NSHUTI ZA SOCIAL MEDIA GUSA NJYE IKORANA BUHANGA RIRANDENZE KABISA MBONA ABASHINWA ARIBO BAZARANGIZA ISI NDEBERA NAWE UKUNTU BASHOBORA GUFATA UMUGABO BAKAMUHINDURA UMUGORE NONE NGO BAKOZE UMUNTU? MWIBUKE UKO KRISTO YAVUZE AJYA KUGENDA .,YATUBWIYE KUBA MASO KUBASENGA SOPHIA ITWIGISHE.MURAKOZE MBIFURIJE GUKURIKIRANA NEZA INAMA TRANSIFORMA- AFRICA .

7
nyiraburyohe zoubeda 2019-05-15 22:52:13

Imaze iki??? Ifite mumaro ki ku muryango w’abantu??? Ikora iki giteza abantu imbere??? Uwayikoze yari agamije iki??? Uwayitumije mu nama ikomeye gutya agamije iki???....ibibazo nk’ibyo nibyo abanyamakuru b’abanyamwuga nkamwe mubasha kuhagera, mwakatubarije. Kuko nziko ihenze kdi nemeza ko atari yo/cyo afurika ikeneye cyane ngo ibe "transformed". Murakoze.

8
Kessy, 2019-05-15 22:14:00

Ndumiwe pe, ubuse gutumira roobot koko babuze umuntu muzima batumira? Roboot itwarwa mugikarito . Ngirango icyari kuba cyiza kwari ugutumira umuntu wayikoze ahubwo akaba ariwe utanga imbwirwaruhame. Narumiwe

9
Mugabo 2019-05-15 16:23:43

roboot iracumbika muyihe hotel ese ifata amafunguro nk’ abantu? ese iranywa? umuntu yayigurira ka Primus ikagasoma?

10
Kevin 2019-05-15 15:11:37

Advancement in technology: programming for interpretations of different scenarios the device/robot can be exposed and reacts according to the formula/set parameters.

Si isi igeze aharindimuka. Ikoranabuhanga rirenze ibyo umuntu amenyereye araritangarira.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza