Porogaramu za Facebook zigiye guhagarikwa mu bwoko bumwe bwa telefoni

3 31-03-2017 - saa 13:24, Zigiranyirazo Bajecteur

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rugiye guhagarika gukorera muri zimwe muri telefoni za Smartphone zikoresha porogaramu zishaje zitakijyanye n’igihe.

Facebook y’umuherwe ukiri muto Mark Zuckerberg ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko kuva mu mpera za Werurwe 2017 izahagarika gukorana na telefoni zimwe na zimwe zigikoresha porogaramu zitagezweho nka v55 (version ya 55) ya Facebook ndetse na v10 (version ya 10) ya Messenger kuri telefoni za Android.

Yanatangaje kandi ko iri hagarikwa rinareba porogaramu ya Facebook yakoreshwaga mu bwoko bwa telefoni zikoresha Windows.

Uru rubuga nkoranyambaga rwagiriye abakiliya barwo inama ko baramutse babonye ikibazo cyo guhagarara kwa porogaramu kibagezeho mu buryo butunguranye bashobora kuvugurura (update) izo bari basanzwe bakoresha nk’uko ruri bujye rubibasaba mu butumwa cyangwa se bagahitamo guhita batangira gukoresha Facebook Lite, Porogaramu nshya iherutse gushyirwa ahagaragara.

Mu gihe telefoni yawe itabasha ubu buryo bushya bwa Facebook, iyi kompanyi y’ubucuruzi yashyizeho inzira abayikoresha bagana ku rubuga rwa Facebook.com bifashishije Browser ya telefoni ngendanwa.

Mu bisobanuro byatanzwe ku ihagarikwa ry’izi porogaramu zishaje, Facebook yagize iti “Ikipe yacu ikora amasaha atabarika kugira ngo mubashe kwandikirana n’inshuti ndetse n’imiryango yanyu. Bumwe mu buryo dukomeza guteza imbere ni uguhora duhanga udushya harimo nko gukoresha uburyo bw’amajwi ndetse n’ubw’amashusho mu guhamagarana. Abagikoresha uburyo bushaje bw’izi porogaramu ntibabasha kugerwaho neza n’utu dushya.”

Iyi Kompanyi yatangarije abafite telefoni zirebwa n’izi mpinduka ko izajya iboherereza ubutumwa muri Messenger ikabibamenyesha.

Urutonde rwose uko rwakabaye rurebwa n’iri hagarikwa rugizwe na v55 ya Facebook, v10 ya Messenger ikorana na telefoni za Android, Facebook yo mu ma iPad, Facebook ya Ios yashyizwe ahagaragara mu 2011, Facebook yo muri telefoni zikoresha Windows 8 na 8.1, Messenger na Facebook byo muri telefoni ndetse na mudasobwa zikoresha Windows 8.

Facebook Messenger igiye guhagarikwa muri zimwe muri Smartphone guhera mu mpera za Werurwe
Umubare w'abahererekanya ubutumwa muri iyi minsi bakoresheje Facebook Messenger wariyongereye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Robert 2017-04-02 14:44:00

Ahubwo barakerewe fc ntanubwo ikigezweho cyane pe

2
SAMUEL 2017-04-01 10:24:38

BIHORERE SHA !!! WABIKORA HW ’IKI SE SHA !!?

3
turatsinze 2017-04-01 08:38:40

uyu amaze guhaga.

Kwamamaza