IGIHE

Nzeri ishobora gusiga icyogajuru cyakozwe n’Abanyarwanda cyoherejwe mu kirere

3 25-08-2019 - saa 13:51, Philbert Girinema

Uyu mwaka wa 2019 birashoboka ko uzarangira u Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru cyakozwe n’Abanyarwanda bafashijwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani.

Magingo aya, iki cyogajuru cyamaze kurangira ndetse cyerekanwe mu imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Kigali Convention Centre mu Nama ya Transform Africa.

Tariki ya 16 Gicurasi 2019 nibwo u Buyapani bwashyikirije u Rwanda icyogajuru cya RWASAT-1 cyakozwe bigizwemo uruhare n’itsinda ry’Abanyarwanda 15.

Nyuma y’aho kimaze gukorwa, hakurikiyeho urugendo rwo kucyohereza mu isanzure kugira ngo gitangire gifashe u Rwanda mu iterambere ry’ubuhinzi binyuze mu makuru azajya agiturukaho.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yabwiye IGIHE ko hataremezwa itariki iki cyogajuru kizohererezwa mu isanzure.

Ati “ [Satellite] Yarakozwe irahari, igisigaye ni uko yoherezwa. Urumva biterwa na gahunda y’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’Isanzure kuko ntabwo bohereza satellite imwe, bohereza nyinshi.”

“Tumaze iminsi tuvugana na bo kugira ngo twemeranye amatariki ku buryo bishoboka ko byaba mu kwezi kwa cyenda, amatariki ntabwo turayemeranyaho nabo ariko birashoboka ko ari mu kwezi gutaha.”

Yakomeje avuga ko iyo satellite “imaze kugezwa muri International Space Station, niho iva yoherezwa mu isanzure. Kugera muri International space station ni mu kwezi kwa cyenda, hanyuma kugera mu isanzure ni nko mu kwezi kwa cumi. Turacyari kubiganiraho ngo twemeranye. ”

Umushinga w’icyogajuru cya RWASAT-1 watangijwe mu myaka ibiri ishize, icyo cyogajuru kizajya cyifashishwa mu gufata amashusho y’ubutaka bw’u Rwanda. Gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye bwatuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe.

Kireshya na cm 30 z’uburebure na 10 z’ubugari ndetse gipima ibilo 3.8.

RWASAT-1 nubwo aricyo cyogajuru cya mbere cyakozwe bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda, si cyo cya mbere u Rwanda rugiye gutunga kuko ubu rufite mu isanzure icyitwa ‘Icyerekezo’ cyoherejwe mu isanzure muri Gashyantare ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, OneWeb.

Ni izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza internet mu bice by’icyaro birimo iri shuri.

Cyoherejwe binyuze mu mushinga w’Ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’Ikigo Airbus Defence and Space.

Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere cyakozwe bigizwemo uruhare n'Abanyarwanda kizifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yakiraga icyogajuru cyiswe RWASAT-1 mu Nama ya Transform Africa yabereye i Kigali muri Gicurasi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yabwiye IGIHE ko icyogajuru cyakozwe gisigaje koherezwa mu kirere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eric Harerimana 2019-08-25 13:21:32

Bravo Rwanda groupe kubari gukora icyogajuru. Es kizatwara amafranga angahe!?? Hari ibihugu bizagifatiraho!?? Abo banyarwanda bâ byigiye hehe!?? Bravoo H.E ibi ni vision 2020-2050

2
Beatrice Bongwa 2019-08-25 12:58:23

Bivugwako abanyarwanda dukunda kwirarira. Gusa njye nibaza niba tuzi ibidukwiriye ngo abe aribyo dushyiramo ingufu. Twubaka amahoteli amwe adashobora kwinjirwamo n’umunyarwanda kandi byitwa ko ari mu Rwanda! Tugira imishinga idafite aho ihuriye n’ubushobozi bw’igihugu nka za RWANDAIR cyanga se ikora ihomba. Dufasha abishoboye dusize mu Rwanda rukinga babili n’ibindi. Kuki tutamenya abo turibo n’ibyo dushoboye? Koko tugeze aho guta amafaranga mubyogajuru?

3
sezikeye 2019-08-25 09:32:39

Ni byiza ko u Rwanda rugira Satellite yarwo nkuko n’ibihugu bikomeye bizifite.Satellites zikorehwa cyacyane mu itumanaho na meteorology.Ariko ikibabaje nuko ibihugu by’ibihangange mu bya gisirikare bizikoresha mu ntambara.Nizo ziyobora indege,drones na missiles.Technology ya missiles ni kimwe mu bishobora guteza intambara ya 3 y’isi.Abahanga benshi bavuga ko iyo ntambara ibaye,noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.

Kwamamaza