IGIHE

NCST igiye guha inkunga urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere

0 16-05-2019 - saa 18:57, Akayezu Jean de Dieu

Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, igiye gufasha mu iterambere ry’imishinga y’urubyiruko binyuze muri gahunda nshya ya Rwanda Innovation Challenge (RIC), igamije kubafasha mu kubaka ubushobozi mu guhanga udushya.

NCST yahamagariye abarimo abanyeshuri, abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga irimo guhanga udushya (innovations) kuyohereza kuri iki kigo ikazatoranywamo izahabwa inkunga.

Ubuyobozi bwa NCST butangaza ko iyi gahunda izibanda cyane cyane ku mishinga y’urubyiruko ariko by’umwihariko iyo mu byiciro bikurikira; ubuzima, Ubuhinzi, ingufu zisubira (Renewable Energy), inganda n’ubukorikori, ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT).

Abazemererwa bazahabwa inkunga mu buryo bwa tekiniki cyangwa amafaranga hagamijwe kubafasha kunonosora imishinga yabo no kwandikisha umutungo mu by’ubwenge.

Ku bufasha mu bya tekiniki, umushinga uzajya uhabwa inkunga itarenze miliyoni 2.5Frw, mu gihe igerageza ry’ibikorwa no kubishyira ku isoko buri mushinga uzajya uhabwa inkunga itarenze miliyoni 10, naho kwandikisha umutungo mu by’ubwenge ni inkunga itarenze miliyoni 3Frw.

Ubuyobozi bwa NCST butangaza ko iyi gahunda ifite insanganyamatsiko yo “Guteza imbere ubushobozi mu guhanga udushya n’ubuvumbuzi bushingiye ku ikoranabuhanga”, ari imwe mu ntego z’Ikigega cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi na Inovasiyo (NRIF).

Abifuza guhabwa aya mahirwe, bashobora kohereza imishinga yabo babinyujije rubuga www.ncst.gov.rw/ricapplication , na email [email protected], bitarenze ku wa 21 Gicurasi, 2019.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza