NASA igiye kohereza kajugujugu kuri Mars

4 15-05-2018 - saa 19:45, Mukaneza M.Ange

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure, NASA, cyatangaje ko mu 2020 giteganya kohereza kajugujugu nto ku mubumbe wa Mars, izagira uruhare mu gutuma abantu babasha kurushaho kumva no gusobanukirwa imiterere yaho.

Iyi kajugujugu yahawe izina rya "The Mars Helicopter", izaba ikozwe nk’indege itagira umupilote benshi bakunze kwita ‘drone’, ikazaba ipima kilogarama 1.8.

Izaba iri kumwe na robo nto yiswe ‘Mars 2020 rover’ igamije kureba niba koko imiterere ya Mars yatuma abantu babasha kuhaba, kugenzura niba nta birebamwa byaba byarigeze kuhatura ndetse n’imitungo kamere ihari.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi mukuru wa NASA, Jim Bridenstine, yavuze ko biteganyijwe ko iyi kajugujugu izoherezwa kuri Mars muri Nyakanga 2020, ikazagera kuri uyu mubumbe muri Gashyantare 2021.

Nk’uko AFP yabitangaje, umushinga wo gukora iyi ndege izoherezwa kuri Mars watangijwe muri Kanama 2013, Mimi Aung uwukuriye akaba avuga ko kugira ngo izabashe kugenda mu kirere cy’aho igomba kuba ifite ibiro bike bishoboka kuko imiterere yaho itandukanye cyane n’iyo ku Isi.

Iyi ndege nto izaba ifite imirasire y’izuba izajya ishyira umuriro muri bateri zayo ndetse n’icyuma gituma ikomeza gushyuha igihe bwije. Ikozwe ku buryo kandi ibasha kwakira no gusobanukirwa amabwiriza yoherejwe n’abari ku Isi.

NASA iteganya kugerageza iyi ndege mu gihe cy’iminsi 30, aho ihamya ko nikora nk’uko babyifuza bizaba intangiriro yo gukora ingendo kuri Mars, kandi n’igihe bidakunze batazacika intege cyangwa ngo umugambi wa 2020 uburizwemo.

NASA irateganya kohereza kajugujugu iteye nka drone ku mubumbe wa Mars

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kam 2018-05-16 13:41:33

baribeshya ntahobarashyika ntanaho bazashyika byose n’amabeshyo yabo kugirango abanditsi bobone ibyobandika!

2
yves 2018-05-16 04:04:49

by the time this helicopter is taken by Alien, obviously Aliens will have access on our systems. very easy to hack us.

3
Tomar 2018-05-16 03:22:04

Tura.murumuna.wisi

4
Maso 2018-05-16 00:59:11

Uyu mushinga uramutse ukunze, ebwana ni ukuzatoranya abantu batagira intrigues "amatiku", les mesquins, batagira munyangire sha, bakaba aribo bajya gutuzwayo😠😠😠😠ðŸ˜

Kwamamaza