IGIHE

MTN Rwanda yamuritse internet ya 5G

0 10-06-2025 - saa 15:47, Ntabareshya Jean de Dieu, Utuje Cedric

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yamuritse internet ya 5G ifite ubushobozi burenze ubwa internet yari isanzweho n’umuvuduko wihariye mu kwihutisha itangwa rya serivisi.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwagaragaje ko iyo internet igiye gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuvuzi, ubuhinzi, ndetse n’ikoranabuhanga.

Iyi Internet ya 5G yamuritswe kuri uyu wa 10 Kamena 2025.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yagaragaje ko internet ya 5G izagira uruhare mu kuzamura inzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, guhanga udushya n’urwego rw’uburezi.

Yakomeje avuga ko umuganga uri mu Rwanda ashobora kwifashisha iyi internet ya 5G mu kubaga umurwayi uri mu gihugu icyo ari cyo cyose ku Isi.

Ati “Umuganga uri mu Rwanda ashobora gukora igikorwa cyo kubaga umurwayi uri mu gihugu icyo ari cyo cyose ku Isi yifashishije umuvuduko wa internet ya 5G.”

Monzer yashimye Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ku ruhare bagize mu gutuma iri koranabuhanga MTN ibasha kugeza mu Rwanda.

Ku wa 15 Gicurasi 2025, nibwo MTN yatangaje ko yagejeje internet ya 5G mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikaba yaratangiye kuboneka kuri site ya Kigali Heights/KCC.

Kugeza ubu iyi internet ya 5G igiye gushyirwa muri site zirenga 51 mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Kamonyi gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Yagaragaje ko iyo internet izashyirwa ahakunze guhurira abantu benshi nka stade, inyubako zakira inama, ibigo by’amashuri n’ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Yakomeje ashimangira ko internet ya 5G ifite ubushobozi buhambaye kandi yitezweho kuzamura iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyane ko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda,Ndoli Didas, yavuze ko batagiye gushyiraho ibiciro byihariye bitandukanye n’abakoreshaga Internet ya 4G.

Ati “Ntabwo tugiye gushyiraho ibiciro byihariye bitandukanye na 4G. N’ubundi ni bya biciro cyangwa za ‘bundles’ twabahaga ahubwo uko bigenda byiyongera tugenda tureba uko byagabanyuka. Ikiba gitandukanye n’uburyo ubikoresha ndetse na serivisi ukora cyangwa ukoresha kuri iryo koranabuhanga ariko imigurire izaguma ari imwe ntabwo bizazamuka cyane.”

Yagaragaje ariko ko gukoresha iyo internet bijyana n’ubushobozi bw’ibikoresho uyikeneye afite nka telefoni zishobora kuyakira.

Yongeye gushimangira ko izatanga umusanzu mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi nko mu kwimakaza ikoranabuhanga mu kuhira hakoreshejwe indege zitagira abapilote.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yagaragaje ko internet ya 5G izagira uruhare rukomeye mu iterambere
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa, Issa Nkusi, yagaragaje ko iyo internet izagezwa hanze ya Kigali bidatinze
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda,Ndoli Didas, yavuze ko nta mpinduka zizabaho mu biciro bya Internet byari bisanzweho kuri 4G
Ubwo ubuyobozi bukuru bwa MTN Rwanda bwaganiraga n'itangazamakuru
Abayobozi ba MTN Rwanda bamuritse internet ya 5G yitezweho gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza