IGIHE

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimangiye ko kwemerera abanyeshuri telefone byaba ari ukubarangaza

11 2-12-2019 - saa 19:42, Ferdinand Maniraguha

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko nubwo u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga, kwemerera abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gutunga no gukoresha telefone igihe babishakiye byaba ari ukubarangaza.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’Ikoranabuhanga mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

Bimwe mu byo yatangaje u Rwanda rwishimira kuba rwaragezeho mu iterambere ry’ikoranabuhanga, harimo kugeza ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga henshi nk’umuyoboro mugari wa Internet wagejejwe mu gihugu hose, gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga mu myigishirize n’ibindi.

Dr Ngirente yavuze ko kugeza ubu, Internet mu mashuri yisumbuye ikoreshwa ku kigero cya 52.9 % naho muri kaminuza bikaba 100%.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagize impungenge kuri iyo mibare mu mashuri yisumbuye, bavuga ko ari icyuho gikomeye ku iterambere ry’ikoranabuhanga ugereranyije n’abiga muri kaminuza.

Depite Uwanyirigira Gloriose yibajije uburyo imyigire ihagaze mu gihe internet itagera hose, ndetse anagaragaza impungenge ko nta gikozwe bishobora gukoma mu nkokora gahunda yo koherereza ibigo by’amashuri ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga.

Depite John Ruku Rwabyoma we, yavuze ko ukurikije aho iterambere ry’ikoranabuhanga rigeze, umunyeshuri atakabaye yamburwa telefone ku ishuri.

Yagize ati “Abana bacu rwose hari ubwo mvuga nti tubabuza amahirwe. Ibihe tugezemo twigishe abana ubwiza bw’ikoranabuhanga aho kugira ngo dushyireho imyugariro hirya no hino. Mbona amashuri hirya no hino bavuga ngo umwana bamufatanye telefone bakamwirukana, telefone ni igikoresho umwana akwirirye kuba akoresha ntabwo ari ikintu kibi.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko kubuza abanyeshuri gutunga no gukoresha telefone uko bishakiye ku mashuri byakozwe mu nyungu zabo no gushyigikira imyigire myiza.

Yavuze ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bukagaragaza ko kwemerera abana kwiga bafite telefone n’ibindi bikoresho by’ikoramabuhanga mu buryo butagenzuwe, bibarangaza kurusha uko bibafasha.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo atabikeneye cyangwa atabitumwe na mwarimu bimurangaza. Niba umwana wiga mu mashuri abanza ageze ku isomo ry’ikoranabuhanga icyo gihe mwarimu atanga uburenganzira ati mushobora gufata telefone zanyu nkaberekeraho ibintu ibi n’ibi, ariko niba agiye kwiga isomo ry’ibidukikije cyangwa imibare hataribuzemo rya koranabuhanga tumusaba ko telefone ayibika kure ye ntanayigeze mu ishuri.”

Yavuze ko binajyanye n’uburere busanzwe kuko n’umwana mu rugo hari uburyo ababyeyi be bamufasha gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga ariko akagira n’umwanya wo gusubira mu masomo.

Ati “Abana bamwe avana umukoro ku ishuri yagera mu rugo ntawukore kubera ko ari kureba televiziyo, umubyeyi akayimukuriraho kugira ngo abanze yite ku mukoro yahawe na mwarimu. Ni ugushakisha nk’ababyeyi kuko igihugu kigizwe natwe twese, ni ukureba igituma umwana wacu akura neza.”

Icyakora, Dr Ngirente yavuze ko haramutse habonetse ubundi bushakashatsi bugaragaza ibyiza byo gukoresha telefone mu mashuri, byakwigwaho.

Muri Kamena umwaka ushize, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko nta munyeshuri wo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye wemerewe gukoresha telefoni ku ishuri kuko zigira uruhare rukomeye mu kurangaza abanyeshuri ntibige neza uko bikwiye.

U Rwanda rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi ku buryo bigira uruhare mu bukungu bw’igihugu. Umwaka ushize hatangijwe ikigega cy’Igihugu kizatera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga, National Reasearch and Innovation Fund.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2019, kubera guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, urwo rwego rwatanze imirimo 123 670.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko kubuza abanyeshuri gutunga no gukoresha telefone uko bishakiye ku mashuri byakozwe mu nyungu zabo no gushyigikira imyigire myiza
Minisitiri w'Intebe yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko internet mu mashuri yisumbuye igeze kuri 52.9 % naho muri kaminuza ari 100%
Abagize Inteko Ishinga Amategeko babajije Minisitiri w'Intebe ibibazo bitandukanye birimo n'ikijyanye n'ikoreshwa rya telefoni mu mashuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
John 2019-12-03 19:22:57

Depute aratangaje.
Ngo umwana yigane phone!
Iyi myumvire siyo. Byarutwa no kwegura,kuko iyi mitekerereze,ngo ni civilization,ntaho yageza abana bacu.

2
Uwera 2019-12-03 13:25:59

Nta kibazo kuba umwana afite telefone kwishuri
Ikibazo Nuko nta mategeko ayigenga bazi abo bana
Njyewe aho mba twese ku ishuli tugira telefone
Gusa twubahiriza kuza twagera mu ishuli buri wese abikura mu mufuka ayishyira mu ka boite kazigenewe waba wifuza kuvugana Na mere wawe mukavugana
Or wifuza gukoresha phone yawe ukabisabira uburenganzira kuko buri wese agira laptop yikigo
Ariko wayibagiwe ukoresha phone yawe
Ndumva rero aho Nta kibazo kirimo kuyikoresha uzi kubaha mwarimu ibyo agusabye ko utibuka ukayibona igihe uri muri pouse ukayikoresha
Ntacyo Ndabona telefone ibangamira abana ni iburayi
Kuko nziko bazikoresha Ariko mu masomo ziba zifungiranye
Kuri universitet iba iri muri silence wakumva ukeneye kuvuga nu umuntu wihutirwa ugasohoka Ariko utabikora akamenyero
Nta kintu kibi cya phone iyo abana ba mwarimu bafite displine

3
maurice makamba 2019-12-03 07:12:12

I support this!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Thks HON PM

The telephone is good ..nibyo but is at the same time temptation...it needs very serious person to do all things without it distracting him/her.

4
Kagabo 2019-12-03 05:49:19

Nyakubahwa Ngirente yanze gutekinika ababwira imibare nyayo bibatera ibibazo. Ikoreshwa rya telephone riri gutera imbere cyane, ubu amashuri menshi asigaye ashyira amasomo yose muri tablette kandi nayo ishobora gukora nka telephone.Rero sinzi uko uzabwira umwana ngo akoreshe tel mu gusoma amasomo gusa.Mu myaka iri imbere bizaba ngombwa ko n’abanyeshuri bagira telephones, ubundi se ninde wari uzi ko tel zigendanwa zizaba nyinshi nk’ubu? mbahaye imyaka 10 mugasanga kubuza abana kugira tel kw’ishuri ari ukwibeshya.

5
Kajisho 2019-12-02 23:00:43

Ahubwo Se ni kangahe Mu nama zitandukanye usanga natwe bakuri twirangariye nyuma ukazasanga ibyavuzwe Mu nama ntawe ubyibuka kubera watsapp???nano munteko nuko babashyiriraho amategeko na camera !!phone zabakoza isoni!!!

6
Melane 2019-12-02 22:51:50

Uyu mudepite ashobora kuba atarumva neza uko telephone yatwaye uruhu n’uruhande muntu no mubitari ngombwa, ni ibyiza ko Dr. Ngirente yamusubije hashingiwe kubushakashatsi. Byasenya umunyeshuri kuruta uko byamwubaka yemerewe gukoresha telephone uko ashatse mu gihe ari ku ishuri. Ni ngombwa ko hakomeza kwigirwa hamwe hakoreshejwe ubushishozi ibyakubaka urubyiruko rw’ejo hazaza hashingiwe ku burezi bufite ireme ariko butavangiyemo ibitari ngombwa.

7
Ngirente 2019-12-02 22:29:31

Uyu rwose ave munteko pe ahubwose koko nomuri kaminuza uzukuntu nano barangara ugasanga umuntu arikwiga anacatinga isomo rigasoza ntacyo atoyemo ndumiwe pe turenganya mineduc ariko impamvu hari ibyemezo byinshi bidafatwa biterwa nabayobozi bafite imyumvire nkiyi kbsa

8
Bahati Kazungu 2019-12-02 20:45:14

Uyu mu depite ushyigikira ikoreshwa rya telefone ashobora kuba atabitekerejeho neza,ninaha USA ntabwo abana kugeza secondaire bazemerewe kandi aribo bateyimbeye,rwose leta ikomeze muriyonzira yayo

9
Ntare Rwagasabo 2019-12-02 16:07:32

Nukurangaza abana cyane, knd burya uwarangaye akiri muto kugaruka hakuno ntibiba bigikunze. ndetse bata umuco vuba nubwo nubundi uhari wacumbagiraga. Kubwange RWAGASABO rero, Ndumva umwana yakwemererwa phone arangije ayisumbuye. Murakoze.

10
FIDEL 2019-12-02 12:45:12

NDA SHIMIRA DR NGIRENTE WAKUYEHO TERFONE KUBANYESHURI IYABA NUTARUMUNYESHURI BAYIBABUJIJE BYAKURAHO URANGARE KUBANA MURAKOZE YARI FIDELI NGORORERO

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza