Minisitiri Nsengimana asanga mu gukwirakwiza internet, ibyaro ari byo bikwiye gushyirwamo imbaraga

2 8-05-2017 - saa 20:31, Mukaneza M.Ange

Mu gihe imiryango iharanira guteza imbere ikoranabuhanga ikomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza internet ku Isi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana asanga abatuye mu bice by’icyaro ari bo bakwiye kurushaho kwitabwaho kugira ngo badakomeza gusigara inyuma.

Mu nama Mpuzamahanga yiga kuri internet n’Iterambere muri Afurika, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 8 Gicurasi 2017, hagaragajwe ko bifuza ko byibura yagezwa ku basaga miliyari imwe, basanga abandi basaga miliyari eshatu bayikoresha ku isi.

Umuyobozi ushinzwe gushishikariza abatuye isi gukoresha internet mu muryango Internet Society, Joyce Dogniez yavuze ko 50% by’abatari kuri uyu muyoboro babarizwa muri Afurika, aho yashishikarije abatuye ibihugu bigifite umubare muto kubishyiramo imbaraga.

Yakomeje avuga ko imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa mu kugeza internet kuri miliyari ikurikiyeho, kuko bizagira ingaruka ku iterambere ry’uburezi, ubuzima n’ubukungu muri rusange.

Minisitiri Nsengimana we yavuze ko asanga miliyari imwe idahagije, kuko hakiri miliyari enye zitaragerwaho na internet kandi benshi muri bo ari abo muri Afurika.

Ati “Nidufata umwanya wacu tugatekereza uburyo twazana miliyari imwe, abenshi muri Afurika ntabwo bari muri iyo miliyari. Iyo miliyari iyo uyirebye usanga igizwe n’abantu batuye ahantu hasanzwe hari umurongo wa internet wenda bataramenya kuyikoresha kubera kutayimenya.”

Yakomeje avuga ko bagakwiye gushyiramo imbaraga, kugeza igihe miliyari enye zizaba zamaze gukoresha ikoranabuhanga, kuko ari bwo bazamenya ko yageze ku banyafurika bose.

Ati “Abaturage benshi batuye mu cyaro kubera ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi, kutagira igikoresho bakoresha, abenshi usanga bataratangira gukoresha ikoranabuhanga. Aho ngaho akaba ari ho dukwiye kuba dushyira imbaraga zacu, aho kuzishyira aho ikibazo kidakomeye ahubwo twibande aho ruzingiye.”

Nsengimana kandi yanagarutse ku kibazo cy’indimi zikoreshwa kuri internet aho 55% byihariwe n’Icyongereza n’Igishinwa, mu gihe izindi ndimi zisaga ibihumbi birindwi bisangiye 45%, Abanyarwanda bakaba bashishikarizwa kurushaho kongera ibyo bandika, kugira ngo abatuye mu Rwanda barusheho kubona ibyo basoma kandi biri mu rurimi rwabo.

Imibare igaragaza ko kugeza mu 2016, 46.1% bya miliyari zisaga 7.4 zituye isi, bari ku muyoboro wa internet. Mu Rwanda abakoresha internet bari hejuru ya 30%.

Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango Internet Society ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO igamije gusuzumira hamwe uburyo internet yarushaho kugira akamaro mu iterambere rya Afurika.

Ihuje abasaga 200 barimo ba rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Dr Hamadoun Touré, Umuyobozi wa Smart Africa na Dr Dawit Bekele, Umuyobozi wa Internet Society muri Afurika
Indrajit Benerjee; Umuyobozi w'Ishami ry'Ubumenyi muri Unesco, Joyce Dognies, Umuyobozi Mukuru wa Internet Society na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Bamwe mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku iterambere rya Internet muri Afurika

[email protected],rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
KWIHAZA MU BIRIBWA. UBUZIMA BU 2017-05-09 11:10:11

Ariko hari icyo nifuzaga kubaza Bwana Minister Nsengimana. Niko se, uzakwirakwiza internet mu cyaro, abantu baburaye, iyo internet bazayirya?
Duhere ku majyambere y’ibanze, KWIHAZA MU BIRIBWA. UBUZIMA BUZIRA UMUZE, kubasha kwivuza.

2
john 2017-05-09 08:19:46

Mugihe ikoranabunga ritagejejwe mucyaro,mumigi niho hazakomeza gutera imbere. urugero:usanga iminara yo mucyaro ntangufu igira, kuko usanga ifite ubushobozi bwa 2G, kdi gukoresha Internet kuri signal ya 2G, ushobora kumara umunsi uki downloadinga 50 megabytes. njye akenshi yo nagiye mucyaro, ibi mvuze bimbaho. mutuvuganire, amasosiyete yitumanaho azongere ingufu ku minara yo mucyaro; bashyiraho signal za 3G na 4G.

Kwamamaza