IGIHE

Menya uko ikoranabuhanga ryo kwishyura amatike yo kwinjira muri Expo 2019 rikora

1 1-08-2019 - saa 17:52, Sekamana Mathias

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rutegura imurikagurisha mpuzamahanga (Expo), ku bufatanye n’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, Airtel na MTN, bashyizeho uburyo bwo kwishyura amatike yo kwinjira hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni ku nshuro ya mbere ubu buryo bwa mbere kugura amatike yo kwinjira muri Expo bikorewe kuri Mobile Money na Airtel Money, kuko ubusanzwe habagaho abagurisha amatike y’impapuro ku miryango.

Urugero niba ushaka kugura itike ukoresheje MTN Mobile Money, *779# ugahitamo ururimi, ubundi ugakurikiza amabwiriza kugeza igihe uboneye itike yawe. Hari kandi kujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika Expo ugasiga akanya, ugashyiramo umubare w’amatike wifuza, ugahita wohereza kuri 7799, ugakurikiza amabwiriza kugeza amatike waguze uyabonye uko yakabaye.

Amatike wifuza uyabonera rimwe. Ibi ngo ni uburyo bwo korohereza abajya muri Expo bazanye n’abana cyangwa n’inshuti zabo kugira ngo batamara umwanya bagura amatike menshi.

Itike imwe yo kwinjira muri Expo ni amafaranga 500 y’u Rwanda. Iyo uyiguze kuri telephone nta yandi mafaranga ucibwa. Kuko iyi serivisi ni ubuntu.

Iyo umaze gushyiramo umubare wawe w’ibanga ukemeza umubare w’amatike usahaka kugura wakira ubutumwa bubiri.

Ubwa mbere buturuka mu kigo cy’itumanaho ukoresha bukubwira umubare w’amatike uguze. Iyo umaze kububona haza ubundi buvuye muri PSF ari bwo imashini ziri aho binjirira zisoma zikakureka ugatambuka.

Telefone yose ukoresha, ufata ubutumwa PSF ikoherereje ukayereka abakozi baba bari kuri izo mashini, bakayikoza ku kirahure twagereranya n’ijisho ry’iyo mashini.

Iyo ugitunga telephone yawe kuri icyo kirahure, icyuma kiba kiri mu nzira uragisunika kikaguha inzira. Iyo ubutumwa bwakoreshejwe ntabwo usunika icyo cyuma ngo kigende kuko itara ry’icyatsi ritanga uburenganzira ritaka.

Haba hari itara ryaka umutuku iyo utaratunga telephone ku kirahure. Iyo utunzemo ubutumwa bw’itike yawe, haka itara ry’icyatsi ukabona gusunika icyo cyuma kikava mu nzira ugatambuka.

Iyo waguze amatike arenze imwe, utunga bwa butumwa bwa PSF ku kirahure cy’imashini zo ku muryango inshuro zingana n’amatike waguze.

Hinjira umwe umwe ukajya wongera ugatungaho bwa butumwa kugeza umubare w’amatike waguze wuzuye.

ushinzwe imishinga ibyara inyungu muri MTN Mobile Money, Alex Karenzi yabwiye IGIHE ko bafite umushinga munini wo kugeza ahantu henshi iri koranabuhanga kugira ngo bafashe igihugu kwihutisha gahunda yo kugabanya inoti n’ibiceri abantu bagendana.

Ati “Ni uburyo duteganya gukoresha ahantu henshi hinjira umubare munini w’abantu nko mu mipira n’ibitaramo. Turateganya no gukora iri koranabuhanga ukajya ujya kugura ibintu mu iguriro (Supermarket) ugakozaho ubutumwa bwawe ukigendera.”

“Ni uburyo bwiza dufitiye gahunda ndende mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kugera kuri gahunda y’amafaranga atari inoti n’ibiceri (Cashless Economy).”

Imbogamizi abinjira bajya bahura nazo muri ubu buryo, ngo nko kugura itike ariko ntuhite ubona ubutumwa bukwemerera kwinjira.

Karenzi yavuze ko biterwa n’umwanya w’ubutumwa uba usigaranye muri telephone yawe udahagije, ariko ngo bafite ababishinzwe bahita bakubwira icyo ukora bigakunda.

Ati “Dufite inzobere zizi ibya telephone. Arakubwira wenda ugasiba ubutumwa nka butatu udakeneye…iyo itike itaje hari ababa bafite mudasobwa bakakureba bakabona ko waguze itike. Twarabiteguye neza.”

Iyo iyi mashini itarabona ubutumwa bwa PSF iba icanye itara ry'umutuku
Iyo ibonye ubutumwa bwaguriweho itike icana itara ry'icyatsi
Karenzi Alex yavuze ko bafite gahunda yo kugeza iri koranabuhanga ahantu henshi hinjirwa n'umubare munini w'abantu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NTIRANDEKURA Theogen 2019-08-03 10:48:26

nibyiza ko ikoranabuhanga rigera kuri bose tukagera kuntego ya Chashless Economy

Kwamamaza