IGIHE

‘Marty the Robot’ yifashishwa mu kwigisha ikoranabuhanga izamurikwa mu nama ya Transform Africa i Kigali

0 22-04-2019 - saa 17:55, Rabbi Malo Umucunguzi

Marty the Robot ni izina ryahawe robot yifashisha ubushobozi bwa mudasobwa ikabasha kugenda cyangwa gukora ikintu uyitegetse, hifashishijwe internet itifashisha umugozi.

Iyo robot yifashishwa cyane mu kwigisha uko robot ziteye n’uko zikora, ikaba imfashanyigisho iboneye ku bana bakeneye ubumenyi mu bya mudasobwa mu guhanga porogaramu zitandukanye, ibizwi nka ‘coding’.

Kubera ko igurishwa buri gace kayigize kari ukwako ikeneye guteranywa gusa ubundi igatangira gukoreshwa, iyo umwana abigerageza abasha gusobanukirwa iri koranabuhanga bityo akaba yakubaka robot ye, ndetse agakura akunda ubumenyi bushingiye kuri siyansi, ikoranabuhanga, engineering n’imibare, STEM.

Iyo imaze guteranywa, Marty ishobora gukora ibintu binyuranye nko guceza mu buryo bworoheje, gutera umupira n’utundi tuntu dusanzwe, ukaba wayiha amabwiriza ukoresheje porogaramu ushyira muri telefoni cyangwa mudasobwa.

Iyi robot izagaragara mu nama ya Transform Africa 2019 ku wa 15-16 Gicurasi 2019 izitabirwa n’abasaga 4500 bazaturuka mu bihugu bisaga 90 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abavuga rikumvikana n’abazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Marty yiyongereye ku yindi robot yo ikomeye ndetse ifite imisusire y’umuntu yifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) yitwa Sophia, nayo izitabira Transform Africa Summit. Iyi robot yo ifite ubushobozi bwo kuganira n’abantu no gutanga ibitekerezo mu nama.

Marty yahanzwe na Sandy Enoch wakoreraga impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imikorere ya robot, aza kwigira inama yo gukora iyoroheje, ishobora gufasha abantu kugira ubumenyi bahereye ku kantu koroheje, kabafasha mu tuntu duto duto bityo bakishimira ibyo barimo, bakarushaho gutekereza kuri za robot zihambaye.

Iyi robot yifashishwa cyane mu masomo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza