IGIHE

Kaspersky Lab yafunguye ishami mu Rwanda

2 16-05-2019 - saa 08:47, IGIHE

Eugene Kaspersky, rwiyemezamirimo washinze sosiyete ya Kaspersky Lab. yanditse izina rikomeye mu gukora ubwirinzi bwa mudasobwa binyuze muri ‘antivirus’ ya Kaspersky; yatangaje ko mu minsi ibiri ishize yafunguye ishami mu Rwanda mu rwego kwagura ibikorwa bye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Eugene Kaspersky umaze imyaka isaga 30 akora ibijyanye no kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga abinyujije mu kigo yashinze, ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Transform Africa.

Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko mu minsi ibiri ishize aribwo mu Rwanda hafunguwe ibiro bya Kaspersky Lab. Bizajya bikorera mu Mujyi rwagati mu nyubako nshya irimo icyicaro gikuru cya Cogebanque.

Bizajya bifasha mu gutanga serivisi z’ubwirinzi bw’ibitero by’ikoranabuhanga ndetse no mu kugera ku bafatanyabikorwa bashya. Ni n’umwanya w’abanyarwanda bakora ibijyanye n’ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuzamura ubumenyi.

Gutangiza ibikorwa mu Rwanda Kaspersky yabigarutseho mu kiganiro yatangiye muri Transform Africa aho yaganiraga n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col. Nyirishema Patrick .

Kaspersky yagarutse ku ngingo zitandukanye mu bijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga aho yavuze ku biheruka kugabwa ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.

Byatangajwe ko icyo gitero cyagabwe n’ikigo cy’umutekano cyo muri Israel cyitwa NSO Group. Abakigabye bakoresheje uguhamagara kuri WhatsApp bagahamagara telefoni cyangwa ikindi gikoresho runaka. Nubwo uhamagawe atakwitaba, iyo application yahitaga ijya muri icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga kandi wareba umaze guhamagara ntumubone.

Kaspersky ati “Igitangaje ni uko biba buri gihe, ibi ntabwo ari ibintu bihambaye. Yego yari igikoresho mu by’itumanaho cyizewe ariko nyuma y’ibi […] ni ibintu bishobora kubaho.”

Yavuze ko muri iki gihe icy’ingenzi atari uguhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga byabaye ahubwo hakenewe ko abahanga mu by’ikoranabuhanga bakora ubwirinzi bushobora kubikumira mbere y’uko biba.

Kaspersky yavuze ko mu bijyanye no gufasha abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga, bakorana na za kaminuza aho babaha porogaramu zabo zijyanye n’ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga ku buryo babasha kwigisha abanyeshuri neza.

Ati “Dukorana na Kaminuza [ntabwo nzi umubare wa kaminuza ku Isi hose], twiteguye gutangira ubufatanye bwacu na Kaminuza za hano imbere mu gihugu [Rwanda], ibyinshi tubikora ku buntu tugasangiza ubunararibonye bwacu, ubumenyi bwacu kubera ko dukeneye abahanga benshi mu by’ikoranabuhanga.”

Kaspersky Lab isanganywe amashami 37 mu bihugu 32 hirya no hino ku Isi.

Eugene Kaspersky nyuma y’ikiganiro yatangiye muri Transform Africa, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame. Ni ibiganiro byitabiriwe n’itsinda ryaherekeje uyu mugabo mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe n’Umuyobozi wa RURA ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

Eugene Kaspersky washinze Kaspersky Lab ubwo yatangaga ikiganiro muri Transform Africa
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Eugene Kaspersky
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Olly 2019-05-16 04:13:19

Ni byiza kuba ahisemo u Rwanda. Nziko atazabura abasore ni nkumi azigisha ubwo bwirinzi bukaze dukeneye

2
Annexode IGIRANEZA 2019-05-16 03:30:54

Wowow
Nibyiza from deep of my heart I appreciate HE P.Kagame for the way he finds new opportunities for our country. God bless him.

Kwamamaza