IGIHE

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

1 6-10-2019 - saa 07:25, Ferdinand Maniraguha

Sosiyete ya Microsoft yatangaje hagati ya Kanama na Nzeri uyu mwaka, abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) bo muri Iran bagerageje kwinjira mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu 2020.

Hatangajwe ko muri ayo mezi Microsoft yagenzuye ibitero 27oo byagerageje kwinjira muri za emails z’abahatanira guhagararira amashyaka yabo mu matora ya Perezida, abayobozi ba Amerika, abanyamakuru n’abanya-Iran bakomeye baba mu mahanga.

Ntabwo hatangajwe amazina y’abakandida baba baragabweho ibyo bitero. Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko hibasiwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Donald Trump.

Microsoft yatangaje ko ibyo bitero byagabwe kuri emails 241, izo babashije kwinjiramo ni enye ariko mu zinjiriwe nta y’umwe mu bari kwiyamamaza cyangwa y’umuyobozi wa Leta ya Amerika urimo.

Microsoft yavuze ko yizeye neza ko abagabye ibyo bitero bafite aho bahuriye na Guverinoma ya Iran.

Umuyobozi ushinzwe ubwirinzi mu by’ikoranabuhanfa muri Amerika, Chris Krebs yavuze ko iby’ibyo bitero babizi kandi bari gukorana na Microsoft mu iperereza.

Si ubwa mbere abajura mu by’ikoranabuhanga bagerageza kwinjira mu matora ya Amerika kuko no mu 2016 byarabaye, binjira mu bubiko bw’ikoranabuhanga bw’ishyaka ry’abademokarate.

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gatare 2019-10-06 07:08:21

IRAN iyoborwa n’abitwa ba Ayatollahs bavuga ko bakoreshwa n’Imana.Igitangaje nuko bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Nibo baha intwaro Terrorists benshi: Hezbollah,Houthis,etc...
Ni nabo baherutse gutwika oil installations zo muli Saudi Arabia.Mu byukuri,ntabwo politike ntishobora ijyana n’Imana.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: kwica, amatiku,amacakubiri,amacenga,ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:†Ubwami bwawe nibuze†(Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Kwamamaza