Inyungu ziri mu kugira ‘Website’ iherekeza ibikorwa byawe by’ubucuruzi

0 13-03-2018 - saa 07:37, Mukaneza M.Ange

Muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gutera imbere ndetse n’umubare w’abakoresha internet ukaba urushaho kwiyongera, ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo bafite ibikorwa runaka bashakisha uburyo bakoresha aya mahirwe mu kurushaho kwagura no guteza imbere ibyo bakora.

Ikoranabuhanga, by’umwihariko internet ni kimwe mu bikoresho bishobora gufasha uwari we wese gutuma ibyo akora biva ku rwego rumwe bikajya ku rundi, igihe ayikoresheje neza kandi uko bikwiye.

Mu bisubizo byagufasha guteza imbere ibyo ukora harimo urubuga rwa internet (Website), kuko ari uburyo bworoshye bwo gusakaza amakuru, ndetse n’abifuza kumenya ibyo ikora bakabigeraho bitabasabye gukora urugendo ngo babe bagusanga aho ukorera.

Umuntu ufite igikorwa cy’ubucuruzi ariko atagira Website ahomba amahirwe n’inyungu nyinshi cyane zirimo:

-  Kumenyesha abantu ibyo ukora igihe cyose n’aho bari hose

Imwe mu nyungu yo kugira urubuga rwa internet igihe ufite ibikorwa by’ubucuruzi, ni uko umuntu aho yaba ari hose ku Isi abasha kumenya ibyo ukora kandi atavuye aho ari.

Ikindi kandi mu gihe ibiro bisanzwe usanga hari igihe kigera bagafunga, abakozi bakajya kuryama cyangwa kuruhuka, website yo ihora ifunguye ku buryo abantu bayisura isaha iyo ariyo yose bashakiye, ndetse bakabasha kubonaho ibisubizo by’ibibazo byose bibazaga, ariko batagera aho ukorera ngo babone ubibasubiza.

-  Icyizere

Website ni bumwe mu buryo bufasha ubucuruzi bwawe kubwira abakiliya n’abandi bashobora gukenera ibyo ucuruza, impamvu bakwiye gushingiraho bakwizera ndetse bakakugana.

Ibi bigirwamo uruhare n’amakuru atandukanye yerekeye ibyo ukora uba washyizeho, ndetse n’ubuhamya bw’abaguze ibicuruzwa ufite, cyangwa bakoresheje serivisi zawe bukaza bubishimangira.

Burya abantu benshi mbere yo kugura ikintu, cyangwa gukoresha serivisi runaka, akenshi babanza kugenzura niba ari ibyo kwizerwa koko. Mu buryo bifashisha harimo kubaza abayikoresheje, cyangwa se bagashaka amakuru banyuze kuri internet, ari naho website yawe igirira akamaro.

-  Kumenyekanisha ibyo ukora

N’ubwo hari ubundi buryo bwinshi ushobora kumenyekanishamo ibikorwa byawe (marketing), website yagakwiye kuba amahitamo yawe ya mbere kuko ifite umwihariko wo kuba yoroshye, ndetse uretse amakuru ushyiraho, nayo ubwayo ni igikoresho gituma umenyekana.

Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwita ku makuru ushyira ku rubuga rwawe rwa internet, kuko arirwo rwereka abatabasha kugera aho ukorera, ishusho nyayo y’ibyo ukora.

-  Kongera ingano y’abagura ibyo ucuruza

Niba uri umucuruzi ufite iduka runaka, website ishobora kugira uruhare mu kongera umubare w’abaza kugura ibicuruzwa byawe. Uko umubare w’abasura urubuga rwawe rwa internet wiyongera, niko abakugana barushaho kuba benshi bitewe n’amakuru basanzeho.

Ushobora kandi no kurwifashisha mu gucuruza, aho kugira ngo abantu bakore urugendo baza aho ucururiza, bakaba babigura banyuze kuri website yawe, ubundi mukumvikana uko ubibagezaho.

-  Kungurana ibitekerezo

Indi nyungu iri mu kugira website ni uko byoroshye cyane kumenya icyo abakiliya bawe bagutekerezaho ndetse n’icyo bifuza ko washyiramo imbaraga.

Ushobora kuganira nabo binyuze kuri e-mail, chat cyangwa se ukabaha umwanya bashyiramo ibitekerezo byabo (comments), nawe ukazafata uwo kubisoma ndetse byaba ngombwa ukabasubiza.

Ibi bigira uruhare runini mu kubaka umubano ukomeye, kuko uko murushaho kumenyana ariko barushaho kukwizera, nawe ukamenya uburyo urushaho kunoza ibyo ukora ngo uhaze ukwifuza kwabo. Ikindi ni uko bishobora no kukungura ibitekerezo by’uburyo warushaho kwaguka.

Izi nyungu n’izindi tutavuze ariko si urubuga rwose rwa internet rufite ubushobozi bwo kuzikugezaho, kuko bitewe n’uburyo rwubatse rushobora kurutwa n’urudahari ari nayo mpamvu ari ngombwa ko ufata umwanya uhagije, ndetse ukanitabaza ababifitemo ubumenyi bwisumbuye bakaguha inama n’ibitekerezo.

Gutangiza website biroroshye, birahendutse kandi binatwara umwanya muto, dore ko ari n’imwe muri serivisi zitangwa na IGIHE Ltd, aho uretse kuyikubakira, bagufasha kubona indangarubuga, no kuyishyira kuri internet abantu bagatangira kukumenya.

Ushaka ibindi bisobanuro wakoresha nimero 4546 cyangwa ukohereza icyifuzo cyawe kuri [email protected] Kanda hano umenye byinshi kuri serivisi za IGIHE

Kugira ‘Website’ iherekeza ibikorwa byawe by’ubucuruzi byongera ingano y’abagura ibyo ucuruza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza