IGIHE

Indege za Boeing zongeye guteza impungenge ku mutekano w’abazigendamo

0 12-05-2024 - saa 07:50, Umwali Zhuri

Inzego zishinzwe kugenzura umutekano n’ubuziranenge bw’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zongereye kwerekeza amaso ku ndege z’uruganda rwa Boeing, nyuma y’aho eshatu zigiriye ibibazo bya tekiniki mu cyumweru kimwe.

Kuri uyu wa Gatanu indege ya sosiyete United Airlines yo mu bwoko bwa 737-800 yaguye igitaraganya nyuma y’iminota 40 yari imaze ihagurutse. Iyi ndege yari yerekeje muri Guam ivuye mu Buyapani.

Bivugwa ko iyi ndege yaguye igitaraganya kubera ibibazo bya tekiniki.

Kuwa Kane nabwo indege Air Senegal 737-38J yanyereye aho indege zihagurukira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Blaise Diagne muri Sénégal. Iyo ndege yari irimo abagenzi 73 n’abashinzwe gutwara indege batandatu.

Kunyerera kw’iyi ndege igiye guhaguruka kwakomerekeje abantu 11 barimo bane bakomeretse bikabije.

Mbere y’aho kuwa Gatatu indi ndege Corendon Airlines Boeing 737-800 yaturitse ipine ubwo yari igeze ku kibuga cy’indege cya Gazipasa-Alanya muri Turikiya. Abagenzi 190 bari barimo babashije kuvamo amahoro ariko indege yangirika amapine.
.
Uwo munsi kandi indege yo mu bwoko bwa Boeing 767 yaguye igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Istanbul ivuye i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kunanirwa gufungura amapine y’imbere kubera ibibazo bya tekiniki.

Ibi byose biri kuba mu gihe urwego rushinzwe iby’indege muri Amerika ruherutse gutangaza ko rwatangije iperereza ku ruganda rwa Boeing. Bivugwa ko abakora mu ruganda rwa Boeing rukora indege zo mu bwoko bwa Boeing 787 baba hari amabwiriza birengagiza mu kuzikora.

Mu minsi yashize indege z’iyi sosiyete zagiye zinengwa kugira ibibazo kuri mudasobwa igenzura imikorere y’indege mu gihe iri mu rugendo.

Mu mwaka wa 2019/2020 indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737-MAX zarahagaritswe nyuma y’impanuka zitandukanye zahitanye ubuzima bw’abantu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza