IGIHE

U Bwongereza bugeze kure imyiteguro yo kohereza abimukira mu Rwanda

0 31-03-2024 - saa 20:19, Igizeneza Jean Désiré

Guverinoma y’u Bwongereza iri mu myiteguro yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe, cyane ko yizeye ko itegeko rigena icyo gikorwa rishobora kwemezwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Umushinga w’itegeko ugaragaza ko u Rwanda rutekanye ndetse rwakwakira abo bimukira biteganyijwe ko uzongera kugezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ku wa 15 Mata 2024.

Kugeza ubu u Bwongereza buvuga ko abimukira 150 byamaze kwemezwa ko bazoherezwa mu Rwanda, mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro ukwiriye ku bandi barebwa n’iki cyemezo.

Abagize imitwe yombi bari mu cyiciro cyo gutora umushinga w’amavugurura 10 kuri aya masezerano.

Arimo irisaba ko inkiko ari zo zakwemeza niba u Rwanda rutekanye ku bimukira n’irindi ry’uko abimukira bakoreye inzego z’umutekano n’imiryango yabo batakoherezwa.

Ku nshuro ya mbere, abagize icyiciro cya nyuma cy’Inteko yo mu Bwongereza bashyigikiye aya mavugurura ku bwiganze bw’amajwi, biba ngombwa ko asubizwa inyuma mu cyiciro kibanza, bayanga ku bwiganze bw’amajwi.

Biteganyijwe ko muri uku guhererekanya umushinga w’amavugurura mu bagize Inteko, abagize icyiciro cya nyuma cyayo bazongera bagatora, hagamijwe kugira ngo ibyiciro byombi bigire umurongo biyahurizaho.

Ibi bizashyira iherezo ku ihangana ryari riri hagati y’iyo mitwe yombi ku bijyanye n’iryo tegeko cyane ko n’ Umushumba Mukuru w’itorero Angilikani, akaba n’umwe mu bagize icyiciro cya nyuma mu Nteko, Justin Welby yagaragaje icyizere.

Musenyeri Welby ni umwe mu batarumvaga na busa iby’aya masezerano y’igihugu cye n’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro yavuze ko yemeye ko azava ku izima mu gihe abagize icyiciro cya mbere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bazaba bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Itegeko ryo kwimura aba bimukira rizabanza guhabwa umugisha n’i bwami kugira ngo hirindwe izindi ngaruka n’ibitekerezo bya bamwe bishobora gutambamira ibi bikorwa byo kohereza abimukira mu Rwanda.

Muri ibi bihe Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Ishyaka riri ku butegetsi ry’Aba-Conservateurs bari gushyira igitutu ku bagize guverinoma kugira ngo bashyire hanze imibare ijyanye n’abo bimukira, ingaruka bateza ndetse n’aho bakomoka.

Ni igitekerezo cyashyigikiwe n’uwahoze ayoboye minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka, Robert Jenrick wavuze ko Abongereza bashaka kumenya “umuntu waje mu gihugu cyacu uwo ari we, ndetse n’ingaruka uko kuza hano gushobora gutera haba ku bukungu, n’imibanire.”

Ati “Hari abimukira baba hano bashobora kutubangamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Hari n’abandi baturuka mu bihugu bifite amahame anyuranyije n’ayacu ajyanye no kurengera abagore, rubanda rwo hasi n’abandi. Ibyo byose tugomba kubirebaho.”

Ni impinduka zijyanye n’umushinga w’itegeko w’uko guverinoma yajya igenzura ibyaha bikorwa n’abimukira, igasabwa ko muri mwaka imyirondoro yose, ni ukuvuga igihugu uwakoze icyaha aturukamo, ubwoko bwa viza afite, ndetse na sitati y’ubuhunzi byose bizajya bishyirwa ku karubanda.

Ibyo bizajya bikorwa ku bimukira bazajya baba bahamijwe ibyaha n’inkiko zo mu Bwongereza na Pays de Galles.

Kuva umwaka watangira mu Bwongereza hinjiye abamukira bagera ku 4644 binjiye mu Bwongereza bitemewe banyuze mu muhora wa English Channel.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza