IGIHE

Igihombo u Rwanda ruterwa n’ibigo bigikoresha amazina y’imbuga za internet adaherwa n’akadomo ‘rw’

3 8-08-2019 - saa 11:47, Evariste Nsengimana

Inzobere mu by’ikoranabuhanga zigaragaza ko amazina y’imbuga za internet azwi nk’indangarubuga ari umuyoboro ufasha abantu bayikoresha kugera ku bubiko bw’amakuru zifite.

Amwe mu mazina y’imbuga akunze gukoreshwa mu Rwanda harimo .com, .rw, .net, .info, .org, .tv, .biz n’ayandi.

Imibare y’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) igaragaza ko mu mazina y’imbuga za internet y’ibigo 8000 bikorera mu Rwanda, hafi 4000 ariyo aherwa na .rw.

Umuyobozi w’Agateganyo wa RICTA, Ingabire Grace, yabwiye itangazamakuru ko mu gihe ibigo byinshi birimo n’iby’abenegihugu bidakoresha .rw, gihomba byinshi birimo ‘kudateza imbere iby’iwacu, amafaranga ajya hanze n’ibindi’.

Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2019 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Nahisemo .Rw’ bugamije gukangurira Abanyarwanda gukoresha amazina y’imbuga aherwa n’AkadomoRw(.rw) nk’umwimerere w’igihugu.

Ati “Umubare w’ibigo bifite akadomo .rw uyu munsi dufite hafi 4000 naho ibindi bigo bifite amazina y’imbuga ziherwa na .com, .net n’ayandi tukagira agera hafi ku 4200.”
Yakomeje agira ati “Igihombo ku gihugu mu gihe hari ibigo bikoresha .com, .net, .org n’izindi kigera ku madolari icyenda (9$) y’urubuga rumwe ku mwaka. Dufite ibigo bisaga 4000 bikoresha ayo mazina, uramutse ukubye wabona amafaranga ajya hanze. Ntabwo ari ku mazina y’imbuga gusa hari n’ibiciro by’ububiko.”

Mu bigo bigera kuri 4200 bikoresha amazina atari akadomo Rw, usanga byose bitanga nibura amadolari 37800$ buri mwaka, akabakaba miliyoni 34 Frw.

Ingabire yasobanuye ko ikigo kitakoresha izina ry’urubuga ry’amahanga ngo rubure gukoresha n’ububiko bwo mu mahanga.

Ati “Amadolari 9$ wongeyeho ikiguzi cy’ububiko byikubye inshuro zirenga ibihumbi bine. Ayo ni amadolari ajya hanze y’igihugu cyacu twakagombye kuba tugarura hano mu Rwanda.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko gukoresha imbuga ziherwa na .rw bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga no kugera ku nzozi igihugu cyihaye zo kugira ukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

RICTA igaragaza ko mu Rwanda ibigo bya Leta byose bikoresha izina ry’imbuga ziherwa na .rw, igisigaye ari ukubishishikariza n’ibigo byigenga n’ibitarafungura imbuga.

Mu Rwanda habarurwa ibigo bisaga ibihumbi 50 bitagira imbuga za internet, byitezweho ko ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu buzasiga nabyo bifunguye iza .rw n’izifite ayandi zikaba zahindura.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ugukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, yavuze ko gukoresha indangarubuga ya .rw ari ingenzi cyane mu iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace, yasobanuye uko u Rwanda ruhomba kubera ibigo bigikoresha amazina y'imbuga za internet adaherwa n'akadomo rw
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), Ingabire Grace; Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles
Hatangijwe ubukangurambaga bw'amezi atatu bwitezweho gukundisha abantu gukoresha imbuza za internet ziherwa na .rw

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joseph Keter 2019-08-26 04:15:44

iyo urebye igiciro cyo guloresha akadomo .com birahendutse kuko akadomo .rw birahenze. price may relatively be cheap kugirango tubagane naho nimutamanura ibiciro muzasanga iyo campaign ntacyo igezeho. value of money ni ngenzi muri business. Abafite aho muhurira n’ikoranabuhanga mushake uko mwamenya abo muhanganye (Know your competitors)

2
Serge 2019-08-09 15:09:37

Ibyo muvuga nibyo natwe biratubabaza cyane kujyana umutungo wigihugu hanze ariko kudakoresha extension ya rw cg hosting ya RICTA si uko tutabizi ariko uko bari muri business natwe tuyirimo tureba aho bihendutse. Kuko hosting usanga wishyura akabakaba 800k kuri 50 GB per year mugihe hanze 100k atageramo bagabanye barebeko tutabayoboka nimutagira icyo mukora ubukangurambaga ntacyo bwamara mukiri hejuru.

3
Willy 2019-08-08 07:46:52

Ibinibyo rwose ariko turacyari hasi muriyi gahunda kumpamvu zamateka. mwibukeko na .rw dufite uyumunsi yahoze ibitswe nababirigi...kuvicyo gihe imirongo yafungurwaga yakoreshaka(top level) zinyamahanga. yagaruwe kuva 2012 niba nibukaneza. kubigendanye nububiko bwikorana buhanga(hosting) turihasi kuko nta data centers dufite. niya leta dufite urebye ibiciro byayo ntawabyigondera atari leta....rero aho twasaba nka Ministeri yikorana buhanga gushishikariza abikorera gushorimali muriyo sector nahubundi ntawabyigondera.

Kwamamaza