IGIHE

Icyogajuru u Rwanda ruhuriyeho n’u Buyapani kizoherezwa mu kirere mu mezi atatu

5 3-05-2019 - saa 16:29, Ishimwe Israel

U Rwanda ruritegura kohereza mu kirere icyogajuru cyarwo kizifashishwa mu buhinzi bugezweho, bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu mu kwimakaza ikoranabuhanga.

Umushinga wo kubaka iki ‘cyogajuru gito’ uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani binyuze muri Kaminuza ya Tokyo.

Biteganyijwe ko mu mpera za Gicurasi icyo cyogajuru cyiswe ‘RWASAT I’ kizaba cyuzuye, kigahabwa Ikigo gishinzwe ibirebana n’Isanzure, JAXA.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yabwiye abitabiriye isangira ryo kwishimira ukwima k’Umwami w’Abami, Naruhito, wabereye iwe mu rugo i Nyarutarama ku wa 2 Gicurasi 2019 ko icyo cyogajuru kizaba cyarangiye vuba.

Ati “Icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda cyateranyijwe n’Abanyarwanda bafashijwe na Kaminuza ya Tokyo, kiraba cyuzuye mu mpera za Gicurasi hanyuma gishyikirizwe JAXA, ari nayo izakijyana kuri Sitasiyo icunga ikirere mbere yo koherezwa mu isanzure.’’

“Amakuru mfite ni uko mu mezi atatu icyogajuru kizoherezwa mu kirere. Kizaba gikora muri Kanama cyangwa Nzeri uyu mwaka.’’

Biteganyijwe ko abazahagararira Kaminuza ya Tokyo mu Nama ya Transform Africa iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 14-17 Gicurasi 2019, bazatanga andi makuru arambuye ku ntambwe imaze guterwa ngo icyo cyogajuru gitangire gukora.

RWASAT I yubatswe bigizwemo uruhare na Kaminuza ya Tokyo n’Abanyarwanda batanu bari guhugurirwa mu Buyapani.

Ni icyogajuru gito ariko gikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu ikusanyamakuru. Gifite imiterere nk’iy’icyo u Buyapani bwohereje mu isanzure cya TRICOM-1R [Tasuki] ku wa 3 Gashyantare 2018. Gipima ibilo bitarenga bitatu, cyahawe intego yo gukusanya amakuru no kuyohereza ku Isi gikoresheje camera.

TRICOM-1R yoherejwe mu kirere nyuma y’igeragezwa rya mbere ryakorewe kuri TRICOM-1 yari igenewe gukora ubushakashatsi mu isanzure. Ikozwe n’udusanduku dushushe nka kibe twa santimetero 10, buri kose gafite uburemere butarenze ikilo 1.33.

Icyogajuru u Rwanda ruzohereza mu kirere kizifashishwa mu buhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije.

Mu mikoranire y’u Rwanda n’u Buyapani biteganyijwe ko nyuma yo kumurika icyogajuru cya mbere, Abanyarwanda bari guhugurwa bazakorera ku butaka bwarwo icyogajuru kizitwa ‘RWASAT II’.

RWASAT I izaba ibaye icyogajuru cya kabiri u Rwanda ruzohereza mu isanzure nyuma yuko ku wa 28 Gashyantare 2019, Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, OneWeb, hoherejwe icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’ cyitezweho kugeza internet mu bice by’icyaro.

Ni umushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space.

Ambasaderi Miyashita yavuze ko icyogajuru u Rwanda ruzifashisha mu buhinzi kizoherezwa mu kirere mu mezi atatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mashanyu 2019-05-14 11:09:41

Hubwo se icyambere cyari cyatangira gutanga umusaruro? nibabanze batubwire uko kirimo gukoreshwa!

2
Jabo 2019-05-08 13:45:51

Nta kindi cyogajuru se dufite mukirere kitwa oneweb?

3
Nsengiyumva Seraphin 2019-05-05 09:24:07

Bimawuwa, iki cyogajuru kirakenewe mubuhinzi ,kuko naho hakenewe ikoranabuhanga cyacyane ko ubuhinzi bwugarijwe nimihindagurikire yikirere!Nkurugero ,iki cyogajuru kizatanga amakuru yingano yimvura,ubukana bw’imiyaga nikigero cy’ubushyuhe buturutse Ku zuba.ibi bizafasha gukora igenamigambi kubijyanye no kuhire,kurwanya ibyonnyi nuburyo bwo kurinda umusaruro kwangirika.Kubijyanye nibidukikije nimiturire Tubazasha kumenya ahazibasirwa ninkangu ndetse nibiza bituruka kumapfa hanyuma Leta nabandi bafatanyabikorwa ndetse nabaturage tubifatire ingamba .Murimake kizadufasha gukora igenemingambi rishingiye kumibare ifatika twahawe Niki cyogajuru Ku mitunganirize no kugira ubuhinzi ,ubworozi ndetse nibidukikije bitanga umusaruro kandi birambye.Murakoze

4
bimawuwa 2019-05-03 19:08:22

Ariko ibyo biragoye kubyumva icyogajuru kizifashishwa mu buhinzi nubworozi ubwo kizakora gute . njye narinzi ko ibyogajuru biba bikoreshwa mwi tumanaho ni koranabuhanga bifasha igihugu mwitermbere risanzwe naho icyubuhinzi nu bworozi ntabwo numva neza uko kizakora ibisobanuro please.

5
Jean Paul 2019-05-03 16:23:29

Nukuri nishimiye ubufatanye bw’ibibihugu byombi mubufatanye tuzagera kure hashoboka

Kwamamaza